CECAFA: U Rwanda rurasabwa gutsinda Eritrea kugira ngo rukomeze muri ¼

Amavubi arasabwa gutsinda umukino wa gatatu ari nawo wa nyuma akina na Eritrea kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, kugira ngo yizere gukomeza muri ¼ cy’irangiza, Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 2-1 mu mukino wa kabiri mu itsinda.

Amavubi yari yatsinze Malawi ibitego 2-0 ari nayo kipe yafatwaga nk’ikomeye muri iryo tsinda, yatunguwe no gutsindwa na Zanzibar ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku kibuga cyuzuyemo ibyondo ku wa kane tariki ya 29/11/2012.

Mu mukino Amavubi akina na Eritrea kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa kuri stade ya Lugogo, arasabwa kubona amanota atatu kugira ngo yirinde imibare izakorwa aho ikipe izaba yarabaye iya gatatu yaritwaye neza (best loser) izabona itike yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

Umutoza w’Amavubi uvuga ko yatsinzwe na Zanzibar kubera ikibuga cyari kimeze nabi, yadutangarije ko umukino w’uyu munsi awufata nk’uwa nyuma (final), aho yabwiye abakinnyi be ko icyo bashyira mu mitwe yabo ari ugutsinda.

Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu, ruza inyuma ya Zanzibari ifite amanota ane, Malawi ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu inganya n’u Rwanda, gusa ifite umwenda w’igitego kimwe, mu gihe u Rwanda ruzigamye igitego kimwe.

Eritrea iramutse itsinze u Rwanda nayo yaba ifite amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza, ariyo mpamvu umukino wayo n’Amavubi ukomeye cyane.

N’ubwo iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya gatatu, Eritrea yagoye amakipe yakinnye nayo. Mu mukino wayo wa mbere, Eritrea yanganyije na Zanzibar ubusa ku busa, mu mukino wa kabiri itsindwa na Malawi ibitego 3-2 bigoranye.

Eritrea yaherukaga gukina n’u Rwanda ubwo amakipe yombi yashakaga itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi cya 2014. Mu mikino ibiri yahuje ayo makipe, u Rwanda rwatsinze Eritrea ibitego 4-2 ruhita rurinayisezerera.

Mu rwego rwo kwirinda ko hari ikipe yaza guharira indi ngo yitsindire, imikino yose ya nyuma mu matsinda irabera ku isaha imwe. Ubwo u Rwanda rukina na Eritrea, Zanzibar iraba ikina na Malawi.

Mu yindi mikino iba kuri uyu wa Gatandatu, mu itsinda rya kabiri, u Burundi bwamaze kubona itike yo gukina ¼ cy’irangiza, burakina na Soudan guhera saa saba kuri wankulukulu stadium, naho kuri iyo saha kandi Tanzania ikine na Somalia kuri Lugogo Stadium.

Imikino yo mu itsinda rya mbere yarangiye ku wa Gatanu tariki ya 30/11/2012, aho Uganda yamaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza idatakaje onota na rimwe, yanyagiye Soudan y’Amajyepfo ibitego 4-0, naho Kenya itsinda Ethiopia ibitego 3-1.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka