Barasaba ko kwimenyereza ku banyeshuri barangije byaba itegeko
Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cya Kibali mu karere ka Gicumbi, Ruzindana Eugene, avuga ko gutanga ‘stage’ ku banyeshuri barangije bikwiye kuba itegeko kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri kigabanuke.
Ruzindana avuga ko abayobozi b’ibigo bitandukanye bagiye baha abanyeshuri amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu bigo bayobora byazatuma ubushomeri buri hanze aha bugabanuka kuko hari abajya bagira amahirwe bagahita bahabonera akazi.
Agira ati “iyo umunyeshuri yimenyereje umwuga neza hari ubwo ahakura ubumenyenyi buzatuma ahita abona akazi cyangwa n’abari bamuhaye ‘stage’ bagahita bamuha akazi”.

Ruzindana avuga ko abantu bose guhera mu turere kugera mu bigo byigenga bagomba kumenya ko umunyeshuri afite uburenganzira bwo kwimenyereza umwuga. Agira ati “ibi nibimara gushyirwa mu bikorwa ikibazo cy’ubushomeri n’icy’uburambe bizagabanuka, kuko umuntu azajya yerekana igipapuro yakoreyeho ‘stage’ kigahabwa agaciro”.
Arongera ati “Ubu se umunyeshuri wize amategeko arangije akajya kwimenyereza umwuga mu rukiko igihe kingana n’umwaka yajya kwaka akazi bakamubwira ko nta burambe afite”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro kivuga ko ubushomeri bugiye kugabanuka kuko hagiye kujyaho gahunda yo kwimenyereza umwuga ku banyeshuri barangije amashuri, hakaba hari na gahunda yo kwigisha umurimo buri Munyarwanda wese ugeze mu gihe cyo gukora.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|