Nyamagabe: Akarere kihaye icyumweru kimwe cyo gukemuera ibibazo abakozi bahura nabyo mu bwiteganyrize

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko nyuma y’icyumweru kizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 03/12/2012, buzaba bwamaze gukemura ibibazo byose byajyaga bigaragara mu kudatangirwa imisanzu y’abakozi ku gihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) cyane cyane mu birebana n’ubuvuzi.

Ikibazo kigiye gukemurwa guhera ku nzego zo hasi, aho umukozi ushinzwe imibereho myiza n’ushinzwe uburezi ku murenge bazicarana n’umukozi ushinzwe abakozi mu karere n’ikigo cya RSSB, bakuzuza ibibura byose kuri buri mukozi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha.

Mu nama yagiranye n’ubuyobozi bw’imirenge, abarimu n’abandi bahagarariye abakozi, kuri uyu wa Gatanu tarki 30/11/2012, yagize ati: “Twihaye igihe cy’icyumweru kimwe twafashe gahunda y’uko imirenge izajyenda ikurikirana kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane natwe nk’ubuyobozi tukanabikurikirana”.

Abitabiriye inama ku mitangire ya serivisi.
Abitabiriye inama ku mitangire ya serivisi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile atangaza ko abakozi bakwiriye gukurikirana bakajya bareba ko ibyo amategeko abagenera byubahirizwa, bityo ahagaragaye ikibazo kigakosorwa hakiri kare.

Abakozi ngo bakwiye kujya bareba ko imisanzu yabo yagenze muri RSSB kuko iba yaravuye ku mishahara yabo, umukozi ubishinzwe nawe akayitangira igihe, ndetse na RSSB ikajya ibaha amakuru mu gihe hari abakozi bafite ibibazo muri dosiye zabo.

Clotilde Uwamahoro ushinzwe ibirebana na Pansiyo muri RSSB ishami rya Nyamagabe, atangaza ko kugira ngo serivisi zirusheho gutangwa neza bisaba ubufatanye mu nzego zose, buri rwego rukubahiriza ibyo rusabwa kandi ku gihe.

Ibi bije mu gihe hashize iminsi micye hari umuntu wohereje ubutumwa kuri radiyo Rwanda agaragaza iki kibazo cyo kudatangirwa imisanzu yabo kandi barayikuye ku mishahara, kuba RSSB iri mu bigo byanenzwe imitangire mibi ya serivisi.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho mu nama yahuje akarere ka Nyamagabe n’abakuriye ibigo bitandukanye byaba ibishamikiye kuri leta cyangwa abikorera, inzego z’umutekano, n’ibindi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza imitangire ya serivisi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka