Gakenke: Umukecuru yakubiswe asigara ari intere biturutse ku isenene
Umukecuru w’imyaka 69 witwa Nyirangerageze Purinalina utuye mu Mudugudu wa Masoro Akagali ka Nyakina mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke, mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/11/2012, ngo yakubiswe n’abagabo babiri bamugira intere bitewe n’isenene.
Abana ba Nyirangerageze bashinja Bizimana Faustin w’imyaka 41 na Mugabarigira Faustin w’imyaka 42 batuye mu wundi mudugudu ko bakubise umubyeyi wabo inkoni mu mugongo no ku kaboko yikubita hasi.

Ngo intandaro ni Munyaneza, umuhungu wa Nyirangerageze wakubise umwana watoraguraga isenene mu myaka ye, bibabaza abo bagabo batangira kumukubita bituma umubyeyi we aza kumutabara.
Abo bagabo bahise bafata umuhembezo bawuhuragura uwo mukecuru yikubita hasi amera nk’upfuye; nk’uko Nyinzabambarirwa Goreti, umukobwa we abyivugira.
Bizimana na Mugabarigira bahakana ko batigeze bamukubita ahubwo yahutajwe n’abantu batoraguraga isesene agwa igihumure.

Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yihutiye gutabara, ijyana uwo mukecuru kwa muganga wagaragara ko yababaye cyane atavuga neza. Abo bagabo babiri bahise batabwa muri yombi, polisi ijya kubabaza.
Abo bagabo bategetswe kuzajya bitaba kuri polisi mu gihe iperereza rigikomeje.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Leonard, kuki gakenke uyivugaho inkuru zabarwanye,abicanyi, accidants ...., ntankuru nziza nk’iziteramere ziba mu Gakenke?