Dosiye ya Lit. Col. Munyarugarama yashyikirijwe ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Umushinjacyaha w’urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’urukiko rw’Arusha (MICT), Hassan Bubacar Jallow, tariki 28/11/2012, yashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda dosiye ya Lit. Col. Pheneas Munyarugarama wari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Umuhango wo gushyikiriza iyo dosiye wabereye mu Mujyi wa Kigali witabirwa n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga ndetse na Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha (ICTR) n’abacamanza n’inzobere mu mategeko zitandukanye.

Lit. Col. Munyarugarama utaratabwa muri yombi yabaye umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako mu cyahoze ari komini ya Kanzenze (ubu ni Karere ka Bugesera) guhera mu mwaka w’i 1993 kugeza muri 1994.

Uyu musirikare akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu harimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kwica urubozo.

Munyarugarama w’imyaka 64 y’amavuko avuka mu cyahoze ari Komini ya Kidaho mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru.

Munyarugarama ukekwaho gukora Jenoside abaye uwa karindwi urubanza rwe rwoherejwe mu Rwanda n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nyuma ya Aloys Ndimbati, Charles Ryandikaryo, Ladislas Ntaganzwa, Bernard Munyagishari, Pasiteri Jean Uwinkindi, Fulgence Kayishema na Charles Sindikubwabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka