Mu mikino yo kurwanya Malariya APR izakina na KVC muri ½ cy’irangiza

Ku wa gatandatu tariki 01/12/2012 nibwo irushanwa rya Volleyball rigamije kurwanya Malaria rizaba rigeze muri ½ cy’irangiza, umukino ukomeye cyane ukazahuza APR VC na KVC.

Muri iri rushanwa rigamije ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya cyane cyane mu cyaro, hasigayemo amakipe ane mu bagabo n’andi ane mu bagore akaba ari yo agomba gukina imikino ya ½ cy’irangiza mu karere ka Ngoma.

Mu bagabo umukino ukomeye uzahuza amakipe ahora ahanganaye APR VC Armée Patriotique Rwandaise Volleyball Club (APR VC) na Kigali Basketball Club (KVC).

Undi mukino uzahuza kaminuza y’u Rwanda (NUR) ndetse na kaminuza ya Kibungo (INATEK), naho mu bagore Rwanda Revenue Authority (RRA) izakina na Ruhango, APR VC ikine na Rwamagana VC.

Amakipe ane yasigaye mu bagabo n’andi ane yasigaye mu bagore ni ayabashije kwitwara neza akegukana amanota menshi kurusha ayandi ubwo hakinwaga imikino yo mu matsinda.

Mu bagabo, itsinda rya mbere ryari rigziwe na APR VC, KVC na Lycee de Nyanza, hazamukamo APR VC na KVC.

Itsinda rya kabiri ryari ririmo Kaminuza y’u Rwanda, KIE na EWSA naho itsinda rya gatatu hakaba barimo INATEK, GS de Butare na Karongi. Muri aya matsinda yombi hazamutse Kaminuza y’u Rwanda na INATEK.

Mu rwego rw’abagore, itsinda rya mbere ryari rigizwe na APR VC, Rubavu na Kicukiro. Mu itsinda rya kabiri hari Rwanda Revenue Authority, Rwamagana na INATEK, naho itsinda rya gatatu rigizwe na Ruhango, Musanze na Muhanga.

Nyuma yo guteranya amanota ayo makipe yose yagize mu mikino y’amatsinda, hakomeje APR VC, Rwanda Revenue Authority, Rwamagana na Ruhango.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 17/11/2012, ribera mu bice bitandukanye by’u Rwanda harimo Nyanza, Bugesera, Rubavu, hakaba hatahiwe Ngoma.

Imikino ya nyuma (finals) izabera kuri stade ntoya i Remera mu mujyi wa Kigali tariki 08/12/2012, ikipe izaba iya mbere ikazahabwa amafaranga ibihumbi 500.

Iyi mikino yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ku bufatanye na Imbuto Foundaton yatanzemo amafaranga miliyoni 17.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KVC yitwa KIGALI VOLLEY BALL CLUB ntabwo ari Kigali Basket Ball Club please !

Nkaka yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka