Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kubera urugero urubyiruko rwo muri Afurika mu kurwanya ruswa cyane ko u Rwanda rukomeje kuba intangarugero kuri uyu mugabane no ku isi mu kuyirwanya.
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwemeje ko umugore wa Yuvenali Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda ahabwa uburenganzira bwo gutura mu Bufaransa.
Itsinda ry’abasore n’inkumi 8 barangije kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda banze guhora mu nzira bajya gusaba akazi bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bashinga sosiyete itunganya divayi .
Umugabo witwa Ntambara Canision utuye mu murenjye wa Byumba mu Kagari ka Gisuna azi gukora amakara mu bisigazwa by’imyanda; akaba asanga hari icyizere mu kubungabunga ibidukikije.
Nyiraneza Felicite, utuye mu mudugudu wa Yorudani, akagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze amaze imyaka umunani arera abana barindwi wenyine kandi nta handi akura ubushobozi uretse mu gutunda amatafari ya rukarakara.
Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda isanga icyemezo u Bwongereza bwafashe cyo guhagarika inkunga bwageneraga u Rwanda buyicishije mu ngengo y’imali kibangamiye ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda bakennye yari ifitiye akamaro.
Niyomugabo Joseph utuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yafatanwe ibiro 200 bya forode y’amamesa ku mugoroba tariki 06/12/2012 abonye ko bikomeye ariruka.
Urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu ryo ku rugerero mu karere ka Rutsiro rurasabwa kwirinda amacakubiri ndetse no gukunda igihugu, bamagana abagisebya, barangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo bazigirire akamaro, bakagirire n’igihugu cyabo.
Abanyagicumbi batuye ahacukurwa amabuye n’imicanga, mu bishanga, ku manga ndetse no kumanegeka y’inzira cyangwa hejuru ku musozi (ahitwa high risk zones) bakomeje kubarurwa mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi ngo bashakirwe aho bimurirwa heza.
Umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo by’abahanzi b’indashyikirwa bya NRJ bitangirwa mu gihugu cy’u Bufaransa.
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/12/2012, hateguwe ikirori cyiswe “The Goat Plot” kuri Caiman Bar and Restaurant Kibagabaga guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Muri ibi birori harimo kurya inyama z’ihene zitetse ku buryo bushimishije.
Muyoboke Alexis, umujyanama w’itsinda rya Urban Boys akaba yaranigeze kuba umujyanama wa Tom Close nyuma akaba n’uwa Dream Boys, tariki 08/12/2012, azasezerana na Muhimpundu Deis Ornella babyaranye umwana.
Mu mishinga 150 yatoranyijwe muri gahunda ya Hanga Umurimo mu Ntara y’Amajyepfo igashyikirizwa amabanki ngo ihabwe inguzanyo, 51 yonyine ni yo yamaze kwemererwa akenshi bitewe nuko ba nyiri imishinga batse inguzanyo nyinshi.
Perezida w’urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’urukiko rwa Arusha (MICT) tariki 05/12/2012 yatangarije akanama gashinzwe umutekano ku isi ko bashyize imbere gukurikirana no guta muri yombi abantu batatu bari ku isonga ry’abashakishwa n’urwo rukiko.
Abaturage batarimuka mu gice cya Kimicanga cyegereye ku gishanga mu karere ka Gasabo, kivuga ko ahamaze gusenywa haruguru yabo, ngo imvura iyo iguye bahura n’ingorane zikomeye cyane.
Abagore b’Abasilamu bagize ishyirahamwe ry’abahinzi b’ibihumyo bo mu Karere ka Gicumbi baratangaza ko ibihumyo byabibagije kurya inyama kuko byifitemo intungamubiri nyinshi kandi ntihenda nk’inyama.
Ndagijimana Thomas (Sadiki) ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko yahisemo kuba umuhanzi w’indirimbo kugira ngo yumvikanishe akababaro k’abantu bafite ubumuga.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 08/12/2012, mu karere ka Huye na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, hazabera isiganwa ngarukamwaka ry’amamodoka ryiswe ‘Huye Rally’ rikazazenguruka ibice bitandukanye bigize utwo turere.
Umuhanzi uririmba indirimbo nyarwanda, Nshimiyimana Naason, aratangaza ko avuka mu muryango w’abaririmbyi n’abahanzi nubwo batagize amahirwe nk’aye ngo bamenyekane.
Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri Nemeye Platini na Mujyanama Claude aka TMC, kuwa kane tariki 06/12/2012 ryasusurukije impunzi z’Abanyekongo zahungiye ku nkambi ya Kigeme iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012, uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rweguriwe sosiyete y’ishoramari ya RTI (Rwanda Tea Investiment). Ihererekanya bubasha hagati ryakozwe ya NEAB yari ifite urwo ruganda mu nshingano zayo na RTI yaruguze.
Mu ruzinduko umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire yagiriye mu karere ka Kamonyi, tariki 06/12/2012, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ruswa n’akarengane kandi bagatunga urutoki ahavugwa ruswa hose.
Ishyirahamwe Duterimbere, ry’Abanyarwandakazi bahujwe no kuzamurana mu bukungu, ryashimiwe ko mu myaka 25 rimaze rishinzwe ryashoboye guhesha Abanyarwandakazi benshi ubukungu budashingiye ku byo bahabwa n’abagabo, ndetse no kwanga guhozwa ku mirimo yitwaga iya kigore.
Abantu 9 barimo abagore 8 n’umusore umwe bari mu maboko ya Polisi i Kamembe bazira gutwara ibicuruzwa bya forode babinyujije mu kiyaga cya Kivu mu ijoro rya tariki 05/12/2012.
Inzego z’umutekano mu gihugu cy’Ubudage zataye muri yombi Abadage 3 bashinjwa kwamamaza, gukora ubuvugizi no gushakira abayoboke umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Umugaba w’Inkeragutabara (Reserve Forces) atangaza ko u Rwanda ntawe rusaba imbabazi cyangwa uburenganzira bwo kurinda umutekano warwo kuko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho neza.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko urupfu rwa Minisitiri Inyumba Aloysia ari igihombo gikomeye ku muryango wa FPR-Inkotanyi no ku gihugu muri rusange kuko yari umuyobozi mwiza.
Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta witwa Point ukomeje gufasha abana bato bo mu karere ka Ngororero mu gihe cy’ibiruhuko mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi no kongera ubumenyi n’imyidagaduro by’abana.
Kasigasi Jackson wari utwaye ikomyo yo mu bwoko bwa rukururana avuye i Kigali yerekeza i Ngozi mu gihugu cy’u Burundi yahagaze gato imbere y’akarere ka Bugesera imodoka ihita yibirandura kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry’intore z’urubyiruko rw’abanyeshuli bo mu karere ka Nyanza, tariki 6/12/2012, umuyobozi wa Task Force ishinzwe itorero ry’igihugu mu Rwanda, Rucagu Boniface yatangaje ko ibyo rimaze kugeraho biri ku rugero rushimijshije.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abayobozi b’amadini atandukanye akorera muri ako karere kwigisha abayoboke babo ijambo ry’Imana ariko bakanabigisha icyabakura mu bukene kuko aka karere kakigaragara mu turere dukennye.
Mutemberezi Jean de Dieu wari utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yaraye yishe umukobwa wari inshoreke ye amuhoye ko abandi bagabo bari baje kumukomangira ngo bararane batazi ko aryamanye na Mutemberezi.
Hategekimana Vicent uzwi ku izina rya Gitoya ukomoka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yitabye Imana azize umuhini yakubiswe n’uwitwa Dusabeyezu Emmanuel ubwo bari mu kabari mu murenge wa Kamembe mu ijoro rishyira tariki 06/12/2012.
Abakinnyi 65 harimo 15 b’abagore bakina umukino w’amagare mu Rwanda nibo bazitabira isiganwa ry’amagare rigamije kurwanya ruswa, rizaba ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Rukundo Vevullice ufite ipeti rya Major wabarizwaga mu mutwe wa FDLR yafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye ngo kubera ko FDLR uri kugenda urushaho gusenyagurika kandi nta cyerekezo ifite.
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu batunguwe no kubona inka y’umworozi witwa Kazungera ibyara inyana ebyiri n’ikimasa tariki 04/12/2012. Bamwe mu baturage batangaje ko basanga ari nk’igitangaza.
Abantu bake bakomeretse byoroheje ubwo taxi itwara abagenzi yakoraga impanuka mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 06/12/2012, mu mudugudu wa Gasaka, akagari ka Nzega ko mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Abagize ihuriro ry’abafite ubumuga « Ubumwe Community Center » batanze ibikoresho by’isuku ku mpunzi z’Abanyecongo 130 ziri mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu zakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Abaturage bakorera mu isoko rya Bazirete mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bavuga ko bakwiye gufashwa kwimura isoko ryabo kuko batakibona abaguzi b’ibicuruzwa byabo kubera ko umuhanda wanyuraga ku isoko wimuwe.
Muri rusange abantu babona ko ikibazo cya ruswa mu Rwanda kigenda kigabanuka; nk’uko bigaragara mu mibare mishya Transperency International Rwanda yashyize ahagaragara ibigaragaza.
Nyuma y’igihe gito mu karere ka Nyagatare havugwa icuruzwa ry’ibiti bamwe bita Kabaruka abandi bakabyita Umushikiri, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko iki kibazo cyagabanutse kubera ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’imbaraga z’abaturage nyuma yo kubona hasahurwa umutungo w’igihugu.
Alexis Banzirabose, umwe mu bafite uruganda rukora inzoga z’urwagwa mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke atangaza ko abaturage badakunda kugura inzoga z’urwagwa zipfundikiye kubera amacupa zirimo ari mato kandi zigahenda.
Umugabo witwa Bigirimana Djuma utuye mu Murenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke afite ubwanwa burebure kandi busa neza. Yemeza ko amaze imyaka itatu atarabwogosha kubera imwemerere ye.
Ikibuga cy’indege cya Goma cyongeye gukoreshwa tariki 05/12/2012, nyuma y’umutekano mucye wagaragaye mu mujyi wa Goma ubwo cyafatwaga n’ingabo za M23 tariki 20/11/2012. Indege ya nyuma yaherukaga kuri icyo kibuga tariki 18/11/2012.
Umugabo wo mu gihugu cya New Zealand witwa Duthie yagize ibyago ubwo yanywaga inzoga ya Vodka ahita ahuma ariko, ku bw’amahirwe aza kongera kubona kubera inzoga ya Whiskey; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Zealand Herald.
Uwungirije Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Guinea Equatorial, Juan Antonio Nchuchuma, yasuye ibikorwa by’intangarugero bya Polisi y’u Rwanda bituma igera aho yoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu gucunga umutekano.
Abahagarariye umutwe wa M23 n’abayobozi ba Leta ya Kongo-Kinshasa biteganyijwe ko kuri uyu wa 06/12/2012 bagera i Kampala kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitangire; nk’uko Jean-Marie Runiga ukuriye ishami rya politiki muri M23 yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwanze icyifuzo cya Eliezer Niyitegeka wahoze ari Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho mu gihe cya Jenoside cyo gukora iperereza ku batangabuhamya b’ubushinjacyaha yemeza ko “bamubeshyeye”.
Ikipe ya Chelsea yananiwe kuguma mu irushanwa ry’igikombe guhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘UEFA Champions League’ yaherukaga kwegukana, ubwo yarangizaga imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu.
Mu rugo rwa Ntaganzwa Vincent utuye mu murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi hacitse indwara zituruka ku mirire mibi abikesha inyama z’imbeba za kizungu.