Mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yashyizeho igikorwa ngaruka mwaka cyo kuzajya ahemba abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye babaye indashyikirwa mu gutsinda neza amasomo ya science.
Musenyeri wa diyosezi ya Cyangungu aherekejwe n’abapadiri 40 bo muri iyi diyosezi, kuri uyu wa gatatu tariki 13/06/2012, basuye urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu karere ka Nyamagabe.
Mu mujyi wa Madrid muri Esipanye habaye imyigaragambyo y’abamagana ko abagendera mu modoka bagendera nabi abanyonzi bagendera ku magare mu muhanda, bakabahutaza.
Mu Rwanda hamenyerewe ko iyo umuntu yitabye Imana ashyingurwa uko yakabaye mu rwego rwo kumuha icyubahiro yari afite ku isi ariko mu minsi iri imbere bishoboka ko bamwe bazajya babanza gukurwaho ibice bimwe na bimwe ngo bizakoreshwe.
Akarere ka Gatsibo kashyikirijwe ibyumba 12 by’amashuri byubatswe ku nkunga ya Plan-Rwanda. Amashuri yatashywe agiye kugabanya ubucucike mu mashuri bwari burenze ku ishuri rya Murambi aho byubatswe.
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’umutwe wa Nyatura, mu cyumeru cyarangiye tariki 10/06/2012, bateye ibitero mu gace ka Ufamandu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Viralo muri Kivu y’Amajyaruguru batwika amazu yo mu midugudu 10.
Uyobora inkambi y’agateganyo ya Nkamira aranyomoza ibivugwa na zimwe mu mpunzi zo muri iyo nkambi ko mu ibarura ziri gukorerwa hari izo barenganya bazita Abanyarwanda kandi ari Abanyekongo.
Nyuma y’inshuro eshatu abantu bibisha intwaro mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bagatoroka ntibafatwe ubu abacuruzi bo muri uwo murenge bahangayikishijwe n’ubu bujura ndetse bakaba bafunga kare kubera ubwoba.
Abasirikare icyenda barwaniriraga umutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batashye mu Rwanda bari kumwe n’imiryango yabo tariki 12/06/2012 banyuze ku mupaka wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Polisi y’igihugu, tariki 11/06/2012, yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho gukoresha amafaranga y’amahimbano mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mukampazimaka Consolee w’imyaka 32 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore akekwaho kwivugana umugabo we Rubayiza Joseph w’imyaka 61, kuwa mbere taliki 11/06/2012.
Umuhango wo Kwita Izina ingagi wabimburiwe n’imurikagurisha ry’iminsi ibiri mu bugeni n’ubukorikori rizafasha kumurika ibikorwa n’udushya mu kurinda ibidukikije; nk’uko bitangazwa na Rica Rwigamba ukiye ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Dr. Luis Gomes Sambo, umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buzima (OMS) uri mu Rwanda, yashimye imikorere y’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byatangije gahunda yo gusiramura umuntu atabazwe ku rwego rw’isi.
Bamwe mu bitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR bari mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze barashishikariza izindi nyeshyamba zo muri uwo mutwe zasigaye mu mashyamba ya Kongo gutaha kuko mu Rwanda hari umudendezo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abubaka urugomero rwa Musarara ruri mu karere ka Gakenke kwihutisha imirimo ku buryo mu mezi abiri yaba yarangiye kugira ngo abaturage babone umuriro w’amashanyarazi Leta yabasezeranyije.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) cyatangaje ko mu gihe gito abatunganya ubwiza bw’umubiri bazasabwa gukora bafite impamyabumenyi, kugira ngo batange servisi zinogeye ababagana.
Abaturage babarirwa muri za miliyoni nyinshi bategejere tariki ya 14/09/2012 kuko aribwo hazemezwa burundu niba umuti witwa Truvada ufite ubushobozi bwo kuvura no kurinda icyorezo cya SIDA gihangayikishije isi yose.
Muramyangango Dauda w’imyaka 59 wo mu mudugudu wa Mpinga, akagali ka Akaziba, umurenge wa Karembo yasanzwe mu nzu iwe tariki 11/06/2012 umurambo we utangiye kwangirika nyuma yo kwicwa agafungiranwa mu nzu.
Urwego rwa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba rurashishikariza urubyiruko kureka kwijandika mu biyobyabwenge kuko sosiyete zishobora gusenya izindi zikoresheje ibiyobyabwenge; nk’uko CSP Alexandre Muhirwa, uyobora polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yabivuze.
Abagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kirehe kuva tariki 11/06/2012 nyuma yo gufatanwa urumogi bavuga ko bari bagiye kurugurisha kugira ngo bikenure dore ko banavuga ko barubonamo agafaranga gatubutse.
Umuryango mpuzamahanga ugamije gukumira amakimbirane ku isi “crisis group” urasaba akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kongera kwiga ku mirimo ya MONUSCO muri Congo kuko nta musaruro ugaragara itanga.
Umunyarwandakazi witwa Clarisse Iribagiza azaba ari muri Amerika kuva tariki 13-30/06/2012 mu nama izahuza urubyiruko rukiri ruto rwagaragaje ubuhanga mu bijyanye no kwihangira imirimo, umubano no kwiteza imbere ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwegukanye igihembo cyo kuba indashyikirwa mu guteza imbere ishoramali n’ubucuruzi mu muhango wiswe African Business Awards wabereye i London tariki 07/06/2012.
Abana 59 bigaga ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Murambi ya Mbere mu karere ka Gatsibo bataye ishuri kubera impamvu zitandukanye mu mwaka wa 2011 ; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’icyo kigo.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, David Cameron, yasohokanye n’umwana we w’imyaka 8 amwibagiriwa mu kabari.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aratangaza ko raporo zishinja u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu nta kuri zifite. Ngo iyo izo raporo ziba zifite ukuri Abanyarwanda bari kuba baratsinzwe.
Uwunganira Ladislas Ntaganzwa wari burugumesitiri wa komini Nyakizu mu gihe cya Jenoside, tariki 08/06/2012, yajuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kohereza dosiye y’umukiriya we kuburanishirizwa mu Rwanda.
Ku nshuro ya karindwi, umukinnyi wa Tennis wo muri Espagne witwa Raphael Nadal yaciye agahugo ko gutwara grand slam nyinshi ubwo yatsindaga Novak Djokovic muri Roland Garros tariki 11/06/2012.
Sosiyete ya OHEA yo mu gihugu cya yatangaje ko yamaze gukora uburiri butangaje, bemeza iyo umuntu abubyutsemo buhita bwisasa mu gihe cy’amasegonda mirongo itanu gusa.
Dr. Luis Gomes Sambo , umuyobozi w’Ikigo kita ku buzima (OMS) ku rwego rw’akarere, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko igice cy’ubuzima mu Rwanda kigeze ku y’indi ntera kubera udushya Guverinoma yashyizeho muri gahunda zo kubungabunga ubuzima, byatanze umusaruro mwiza.
Igipolisi cya Watertown i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyafunze Jessica Baughman ufite imyaka 21 azira kwica ndetse akanakaranga amafi ya nyirakuru.
Abantu benshi batuye n’abaturutse hirya no hino mu gihugu bafite ibibazo by’uburwayi, bahitamo kurindira icyumweru cya mbere cya buri kwezi kugira ngo bagane ahitwa mu rugo kwa Yezu Nyirimpuhwe basengerwe, mu karere ka Ruhango, kuruta uko bagana kwa muganga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, aratangaza ko ibihugu bikoresha ibiyobyabwenge ari ibifite abaturage bihebye, mu gihe mu Rwanda ntabihebye ahubwo bafite icyerekezo gisobanutse mu bukungu n’imibereho myiza.
Umugore witwa Yvonne Uzamuranga afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhanga, akekwaho kwiyicira umugabo we witwaga Narcisse Habyarimana wari uzwi ku izina rya “Agronome”, bari babyaranye abana batatu.
Banki y’isi yahaye ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no guteza imbere umusaruro w’imboga n’imbuto hamwe n’ubukerarugendo miliyoni eshanu z’amadolari y’Amerika, mu rwego rwo kongera amadevise n’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, abakoresha itumanaho rigendanwa biyongereyeho abafatabuguzi bashya bagera ku 54955 bituma abakoresha iri tumanaho mu Rwanda hose bagera kuri miliyoni 4,51.
Mudasobwa nto zigendanwa zigera ku bihumbi 108 zimaze gutangwa mu mashuli abanza muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana wiga mu mashuri abanza (One Laptop Per Child).
Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) mu Rwanda, Neimah Warsame, arashima Leta y’u Rwanda kuba iri gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka inkambi ya Kigeme yatangiye kwakira impunzi zihunga imirwano iri kubera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (NCBT) kiri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso uzaba tariki 14/06/2012, ukazaba n’umwanya wo gushimira abantu batanga amaraso, banakangurira abandi kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso.
Beturabusha wo mu kagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare arashakishwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano ashinjwa gutera urugo rw’iwitwa Niyitanga Albert akoresheje amabuye n’umuhoro.
Club Sports de Mille Collines irasaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Abasesero kuko isanga Abasesero bafite amateka akomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo yise “Nzakubona” izagaragara kuri alubumu izaba yitwa “Africa Mama Land”.
Amazu 80 Croix Rouge yubakiye Abanyarwanda batahutse bava muri Tanzaniya n’abandi batishoboye yatashywe tariki 09/06/2012 mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe.
Umwana witwa Victor Kasparas Abromavicius ufite amezi 11 y’amavuko yagukanye irushanwa ryo gusiganwa ku bana bakambakamba mu gihugu cya Lituanie.
Dr Luis Gomes Sambo, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu karere ka Afurika y’uburasirazuba ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 09-13/06/2012.
Igitego cy’U Rwanda cyatsinzwe na Bokota Labama kuri penaliti ku munota wa 85.Ni mu mukino w’amajonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014 wabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 10/06/2012.
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’abarwanyi ba Mai-Mai zagabye igitero mu kigo cya gisirikare kiri i Kaseye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zihitana abasirikare 14 abandi icyenda barakomereka