Rusizi: Minisitiri Kanimba akomeje gusobanura impamvu nyamukuru ya Hanga umurimo

Gahunda ya hanga umurimo ni imwe mu nzira yo guhanga umurimo no kurwanya ubushomeri mu Rwanda, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, ubwo yari mu karere ka Rusuzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2012.

Mu nama yamuhuje n’ubuybozi bw’inzego z’ibanze n’ibigo by’abafatanyabikorwa, Minisitiri Kanimba yatangaje ko muri buri Karere hagiye gushyirwa inzobere mu gutegura no gucunga imishinga.

Izo nzobere zikazajya zikorana n’abafite ibitekerezo by’ibyo bifuza gukora kandi bagafasha kubona inguzanyo.

Minisitiri Kanimba kandi yashimiye Intara y’iburengerazuba kuba ariyo iza ku isonga mu kugira imishinga myinshi kandi myiza muri gahunda ya hanga umurimo, aho mu mishinga 101 yari yatanzwe 72 yamaze kwemerwa n’amabanki.

Abari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo, basobanuriwe intego za gahunda ya Hanga umurimo zo kongera ubukungu bushingiye ku guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi no gukora imishinga mito itanga inyungu kandi bidasabye igishoro kinini.

Bikiyongeraho gushyigikira abafite ibitekerezo by’imishinga y’iterambere ariko badafite igishoro, bagafashwa guhabwa inguzanyo n’amabanki bishingiwe, n’ikigega BDF kugeza kuri 75% by’inguzanyo yatanzwe.

Biteganyijwe ko buri mwaka hazajya hahangwa imishinga mishya kandi itanga akazi 40 muri buri Karere, kugeza aho umwaka wa 2020 uzagera hamaze guhangwa imirimo idashingiye ku buhinzi igera kuri Miliyoni 3.200, mu gihe mu 2011 hashoboye guhangwa imirimo igera ku bihumbi 200.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yasabye ko amafaranga ya Hanga Umurimo yajya yohererezwa uturere kugira ngo abashe gukurikiranwa neza.

Iyi gahunda kandi irajyana n’uko hari andi mafaranga yamaze gushyirwa muri za Sacco mu mirenge, akazajya agurizwa abafite imishinga iciriritse kugira ngo babone igishoro biteze imbere.

Muri iyi nama Kandi abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari bagaragaje uko bahagaze mu gutanga inguzanyo. Hashinwe cyane Banki ya Kigali, Banki y’Abaturage ndetse na Cogebank, basaba ko z’izindi zagerageza kugaragaza uruhare rwazo muri gahunda ya Hanga umurimo mu rwego rwo gukomeza kugaragaza iterambere rirambye.

Iyi nama yari yitabiriwe na Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Celestin Kabahizi, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, abayobozi bungirije mu bigo bya RCA na BDF, abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu mu turere tugize iyi ntara.

Hanagaragayemo ibigo by’ubucuruzi n’abanyamabanki n’ibigo by’imari, kimwe n’abagiye bagaragaza imishinga y’iterambere ndetse bamwe bakaba baratangiye guhabwa amafaranga y’amabanki mu ntara yose.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka