Umukobwa witwa Nyiransabimana Beline w’imyaka 17 utuye mu mudugudu wa Ryagashaza, akagari ka Bunyonga, umurenge wa Karama mu karere ka Kamonyi yitabye Imana azira igikatsi yanyweye tariki 05/06/2012.
Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangira igikorwa cyo kubarura ibigo by’ubucuruzi biciriritse 100 bya mbere. Iki gikorwa cyateguwe n’ikigo gifite ubunararibonye mu ibaruramari cyitwa KPMG, cyanatangije ubushakashatsi nk’ubu mu bindi bihugu bigize aka karere.
Muri gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi, uruganda rutunganya ifu y’ibigori (MINIMEX) rusigaye rutunganya ifu rukayongeramo imyunyungugu n’intungamubiri.
Nyuma y’iyegura ry’uwari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nyangezi Bonane, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, kuri uyu wa 07/06/2012 yasuye abanya Gicumbi abasaba gukomeza gukora muri ibi bihe by’inzibacyuho.
Amakipe icumi aturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’Afurika niyo yarangije kwemeza ko azitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka ‘Kwita Izina Cycling Tour’ riteganyijwe kuba tariki 09-10/06/2012.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ntara ya Kivu irashinja umutwe wa FDLR kwaka umusoro abaturage batuye mu karere ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mudendezo Assa uzwi ku izina rya Assa Veejay, umwe mu basore bazwi mu kiganiro cy’indirimbo cyitwa “The Beat” kinyura kuri televiziyo y’u Rwanda akaba n’umunyamakuru kuri Rwandastar.net arahakana amakuru amuvugwaho ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi ukizamuka uzwi ku izina rya Sister Macky.
Ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’umuryango witwa Power of a Pen wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Isaro Foundation yateguye amahugurwa ku myandikire mu mashuri yisumbuye ku barimu baturutse mu gihugu hose(umwe kuri buri karere).
Havugimana Ferdinand w’imyaka 27 na Nsengimana Damascene w’imyaka 22 bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 06/06/2012 bazira kwiba moto yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 mu karere ka Karongi.
Car Tang Shuquan, umugabo w’Umushinwa uvugwaho guca agahigo ko kuba mubi kurusha abandi ku isi yashyizeho igihembo c’amafaranga ibihumbi ijana by’amashinwa ku muntu ngo uzakora ubufundo (grimace) butuma aba mubi nk’ubwo we akora.
Abadepite bo muri Zambiya baje kureba ukuri ku makuru avugwa ku Rwanda biyemeje kuba abavugizi barwo ku mpunzi z’Abanyarwanda zikiri iwabo, bazikangurira gutahuka zigafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zongeye gutangaza ko zishyigikiye gahunda z’umuryango mpuzamahanga zigamije kwambura intwaro no kurwanya umutwe wa FDLR kubera ibikorwa bihohotera abaturage ba Congo ukora.
Abanyamabanki bakorera muri Afurika bahuriye Arusha muri Tanzania tariki 06/06/2012 mu muhango wo gushimira amabanki ndetse n’abayobozi bayo bakoze neza mu mwaka wa 2011.
Baganahe Ildephonse, umuhinzi wa kawa wo mu karere ka Gakenke ntiyishimiye amafaranga miliyoni n’ibihumbi 200 yahawe n’akarere ngo atere izindi kawa nyuma yo kumusaba gutema izo yari yarateye mu isambu y’akarere.
Gahunda yo kugeza talent detection (gushakisha abantu bafite impano yo kuririmba ngo babafashe kwigaragaza no kuziteza imbere) mu ntara ishobora kutagenda neza kubera ikibazo cy’amikoro.
Mbyariyihe Emmanuel n’umufasha we batuye mu karere ka Gatsibo bibera mu nzu igaragara ko itameze neza nyuma yo kwirukanwa mu nzu bari bacumbikiwemo na mukuru we wanamwambuye amafaranga ibihumbi 20 yari guheraho yubaka.
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’abarwanyi ba Nyandura, tariki 05/06/2012, batwitse imidugudu mu duce twa Upamando ya mbere n’iya kabiri mu birometero 80 mu majyepfo ya Minova mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Gacamumakuba w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu kagali ka Taba, umurenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva kuwa mbere tariki 04/06/2012 akurikiranweho gucuruza kanyanga.
Ikipe y’igihugu ya Benin yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 06/06/2012 ikaba ije gukina n’u Rwanda umukino uzaba ku cyumweru tariki 10/06/2012, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Abadepite bo muri Zambia bari mu rugendo shuri mu Rwanda bishimiye uko basanze u Rwanda banatangaza ko nibasubira mu gihugu cyabo bazageza ukuri basanze mu Rwanda ku mpunzi zigataha kuko basanze mu Rwanda hari umutekano.
Ikamyo ya rukururana yo mu gihugu cya Tanzaniya, ku mugoroba wa tariki 06/06/2012, yarenze umuhanda igeze ahitwa mu Kintama mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.
Sheebah Karungi, Umugandekazi uririmba mu itsinda rya ‘Obsession’ yafungiwe ijoro ryose muri week-end ishize ku kibuga cy’indege i Kigali, azira guteza akavuyo abandi bagenzi bari bagendanye mu ndege.
Mpazimaka Patrick w’imyaka 30 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira kuba yarahaye lifuti umukobwa witwa Mukazirikana Antoinette w’imyaka 17 akamurenza aho yajyaga akamujyana iwe akamufata ku ngufu.
Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’abanyeshuri biga mu mahanga tariki 05/06/2012 yabasabye kwiga amasomo atigishwa mu Rwanda kandi acyenerwa gukoreshwa mu Rwanda kugira ngo bafashe u Rwanda kuzamura iterambere n’ubumenyi.
Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano (MIDMAR) yasabye intumwa z’Inteko Nshingaamategeko ya Zambiya ziri mu Rwanda, gufasha gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka ku bushake no gukumira abazangisha u Rwanda.
Abakozi bakora mu karere ka Gatsibo bakomeje kwibwa mudasobwa zigendanwa bakoresha mu kazi. Kuva ukwezi kwa Gicurasi kwatangira hamaze kwibwa mudasobwa enye zigendanwa; zibwa banyirazo bazisize mu biro bakoreramo.
Abagore babiri: Yankurije Eugenie na Nyiransabimaba Rachel, tariki 02/06/2012, bafatanywe udupfunyika 3900 tw’urumogi mu modoka ya KBS bava i Gisenyi berekeza mu mujyi wa Kigali.
Uwimbabazi Jeanne ukomoka mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umwana we w’umukobwa yari amaze kubyara tariki 03/06/2012.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu, u Rwanda rwatakaje imyanya 14 n’amanota 43 ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa gatandatu 2012. Amavubi ari ku mwanya w’119 ku isi n’amanota 284; no ku mwanya wa 35 muri Afrika.
Polisi y’u Rwanda igiye kwakira imyitozo y’abayobozi ba posite za polisi mu muryango w’ubufatanye bw’abakuru ba polisi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAPCCO) kubera ko ari yo iyoboye uwo umuryango.
Mugenzi Celestin w’imyaka 43 afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Kigabiro mu karere ka Rwamagana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 12 umugore we mushya yatahanye yaramubyaye ahandi.
Mu ruzindiko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 05/06/2012, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Mukaruriza Monique, yashimye ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Abagize ishyirahamwe “abahizi ba Cyeza” bo mu karere ka Muhanga barasaba ko imirimo yo kwimika no gutunganya imyumbati ivamo ifu byaharirwa inganda ngo kuko ababikora ku giti cyabo babikorana umwanda ariko abaturage barabihakana.
Abantu batatu bakomoka mu murenge wa Kabaya, mu karere ka Ngororero n’undi umwe wo mu murenge wa Rugerero, akarere ka Rubavu bafunzwe nyuma yo kubeshywa akazi n’umusore w’inshuti yabo ukora mu karere ka Musanze bakabuze bahinduka inzererezi.
Umusore w’imyaka 21 ukora akazi ko kogosha mu mujyi wa Gakenke yahaye gahunda indaya ebyiri bose bibaviramo kurara mu buroko kubera umutekano muke byateye aho acumbitse.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 05/06/2012, rwumvishe umutangabuhamya wa nyuma wari uteganyijwe gutanga ubuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha avuguruza ubuhamya bwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside.
Nubwo hari uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tutabashije kubona amafaranga twari twiyemeje gukura mu misoro mu mwaka ushize, iteganyabikorwa ry’umwaka 2012-2013 rigaragaza ko utu turere duteganya kuzabona amafaranga arenze ayo twari twiyemeje ubushize.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball ikinwa n’abamugaye bicaye (Sitting Volleyball) izaba iri mu itsinda rikomeye cyane ubwo izaba ikina imikino Paralympique izabera i London kuva tariki 29/08 kugeza tariki 09/09/ 2012.
Hon. Margaret Nantongo Zziwa niwe watorewe kuyobora Inteko shingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA) mu matora yabaye tariki 05/06/2012. Abaye umugore wa mbere uyoboye EALA.
Abraham Ruhumuriza wegukanye umwanya wa 17, ni we Munyarwanda waje ku mwanya wa bugufi mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Eritea (Tour of Eritrea) ryasojwe tariki 03/06/2012.
Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa, aratangaza ko nta gishya babonye mu iperereza ryakurikiye ihagarikwa rya Eric Nshimiyimana ku mwanya w’umutoza wungirije kubera amarozi ku mukino w’Amavubi n’Uburundi.
Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu mwaka wa 2014, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo, Pitso Mosimane, yasezerewe ku mirimo ye.
Urubyiruko rugira impumpuro isa nk’itari nziza ugereranyije n’abantu bari mu zabukuru nk’uko byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Abanyamerika.
Mu gihe Ministeri ifite iterambere ry’imiryango mu nshingano iri mu gikorwa cyo gushakira imiryango ababa mu bigo, abana baba mu mihanda (bitwa inzererezi) bavuga ko bataye imiryango yabo kubera ibibazo birimo ubukene no gufatwa nabi mu bigo.
Injangwe yitwa Meow yo mu gihugu cya Nouveau-Mexique niyo ifite ibiro 18 ica agahigo ko kuba ifite ibiro byinshi kuri iyi si.
Nzaramba Eric utuye mu kagari ka Muganza, umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ari mu maboko ya polisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05/06/2012 azira umurima w’urumogi uri iwe mu rugo.
Nyuma yo gutezwa imbere mu bundi buryo burimo kwigishwa imyuga, kubakirwa amazu, kwigishwa kwihangira imirimo n’ibindi, Inkeragutabara zarangije amashuri yisumbiye zirakangurirwa kujya kwiga muri kaminuza kugirango zirusheho kongera umusaruro zitanga.
Rutahizamu ukomoka mu Bubiligi, Eden Hazard, yavuye mu ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, yerekeza muri Chelsea aguzwe miliyoni 32 z’ama Pounds.