Mu nteko rusange y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ( PSD) yateraniye mu karere ka Nyanza tariki 06/10/2012, abanyamuryango batoye komite nshya iyobowe na Jean Claude Niyonzima.
Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangarije i Rwamagana ko Guverinoma na Perezida wa Repubulika bashima umusaruro mwiza ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana ritanga mu buzima bw’igihugu.
Mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hamaze kuvuka umutwe wiyemeje kurwanya ingabo z’u Burundi ziri kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo.
Imwe mu mpamvu itera ikibazo cyo kutabona amazi meza ahagije abaturage bo mu karere ka Ngororero bafite ni ukutita ku masoko y’amazi. Ako karere gafite amasoko y’amazi menshi aturuka mu misozi ariko ntiyitabwaho uko bikwiye.
Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012, arahamya ko rutagamije guhindura ururimi rwIigifaransa bagana ku cyongereza, nk’uko itangazamakuru ryari rimaze igihe ribivuga.
Ku munsi wa kane wa shampiyona izaba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/10/2012, Police izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye hane kuri uwo munsi kubera amazina n’amateka ayo makipe afitanye.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka muhanga (JADF), rigiye gukora ubushakashatsi bugamije kureba uko gutanga serivisi bihagaze muri aka karere.
Akarere oa Huye gafite umwihariko wo kweza bwiz kurusha ahandi kubera imiterere y’ako, nk’uko bitangazwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta (ARDI) ufasha abaturage b’abakene kwiteza imbere binyuze mu myuga iciriritse, harimo buhinzi no ku bworozi.
Ntibankundiye Jacqueline w’imyaka 20 yahisemo gushaka kwiyahura, kuko umuryango we umusaba ko umwana yabyariye iwabo amushyira se, mu gihe uwo babyaranye na we avuga ko uwo mwana atari uwe.
Theogene Siborurema utuye aho bita i Cyarumbo yishakiye uburyo bwo kuhira imyaka akunda guhinga, yiganjemo inyanya n’intoryi, bwanafashishe n’abaturanyi be kuba yaratekereje icyo gikorwa.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Ngororero baravuga ko batangiye kubona ko muminsi iri imbere bazahura n’inzara kuko nta musaruro bagitegereje kubera ibura ry’imvura, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iteganyagihe, imvura izaramira imyaka yabo ihari.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bari muri gahunda ya VUP bagenewe miliyoni 70 n’ibihumbi 555 by’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa muri gahunda zo kubateza imbere cyane cyane abakiri mu bucyene kugira ngo bashobore ku busohokamo.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yatangije ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Ishuri rya Rwamagana School of Nursing and Midwifery rimaze ritangiye kwigisha ababyaza n’abaforomo.
Itangishaka Maurice w’imyaka 23, Maniraguha Emmanuel w’imyaka 28 na Hategekimana Claude w’imyaka 22 y’amavuko, bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, kubera gucuruza inzoga z’inkorano zizwiho kwangiza ubuzima bw’abazinkwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’abaturage bwubatswe umuferege w’uburebure bwa kilometero 1,8, mu rwego rwo gukumira inyamaswa ziganjemo Imbogo zoneraga abaturage ziturutse muri Pariki ya Virunga yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakobwa bahize abandi muri uyu mwaka barimo na Nyampinga w’u Rwanda, Aurore Kayibanda Umutesi, barifashshwa kwereka abana b’abakobwa ko bakwiye kwigirira icyizere no gukangurira abantu bose kugira uruhare mu iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Abarimu bo mu karere ka Rubavu, barasaba ko bakoroherezwa kubona inguzanyo zo kubaka amacumbi no kugura imodoka, kuko inguzanyo bahawe yo kugura amagare bayishyuwe neza ariko agahita acibwa mu muhanda ntabahe umusaruro bari bayakeneyeho.
Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012, aho KBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka ikina n’ikipe nshya yitwa 30 Plus, Nyuma y’uko yari yasubitswe icyumweru cyose kubera amakipe yatinze kwiyandikisha.
kurinda umubyeyi kuva cyane nyuma yo kubyara niyo yari ingingo yaganirwagaho mu nana nyunguranabitekerezo, yahuje inzego zitandukanye zanasabwe gufata ingamba zikomeye mu kurwanya iki kibazo mu Rwanda.
Kayinamura Saidi yatawe muri yombi nyuma yo gukubita uwo basangiraga inzoga y’urwagwa akamuhindura intere, amuziza ko yashakaga kumuteretera umugore, ubwo basangiraga ku wa Kane tariki 04/10/2012.
Abapolisikazi 100 bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID), barahamagarirwa guhesha ishema igihugu cyabo muri ubwo butumwa batanga serivisi nziza.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko igiciro cya lisansi na mazutu mu mujyi wa Kigali kitagomba kurenza amafaranga 1050 kuri litiro imwe, uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012.
Perezida wa Republika Paul Kagame yongeye gutangarizwa umusanzu usaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi umwe, yavuye mu kugurisha ibintu by’agaciro mu ruhamye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012.
Inzu yo mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Nyabikokora, umurenge wa Kirehe yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa sita tariki 05/10/2012 ariko ntibyamenyekanye aho uwo muriro waturutse.
Ndamufite ni indirimbo nshya ya Dieudonné Musabe yakoranye na Dominic Nic ndetse na Rachel.
Nyirabirori Léacadie utuye mu murenge wa Cyanika, mu akarere ka Burera atangaza ko abasuzugura umwarimu nta nshingiro bafite kuko imyaka 26 amaze ari umwarimu bimufasha cyane we n’umuryango we akaba abyishimira.
(*Gusabiriza ni igisebo kuri society) Hayi diya ! (Hi dear !) Hahaha… Mani, nanjye nsigaye nshona silenge (nsigaye nzi slaing – imvugo) yo kuri fesibuku (facebook)…
Perezida w’igihugu cya Gabon, Ali Bongo Ondimba, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo uyu wa gatanu tariki 05/10/2012. Aje mu rugendo rw’iminsi ibiri mu kwigira k’u Rwanda ubunararirabonye mu gukoresha icyongereza.
Nyuma y’igihe kinini mu karere ka Ngororero havugwa ikibazo cyo kutagira amacumbi yifashishwa n’abantu bakenera kurara mu karere, kuri ubu ikibazo kirimo kugenda kibonerwa umuti.
Abaganga basanzwe bavura indwara zo mu mutwe baturutse mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, basoje amahugurwa ku guhangana no kuvura ingaruka zituruka ku biyobyabwenge, bakoreraga ku Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH).
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yashyikirije ibitaro bya Mibirizi inkunga y’ibikoresho bitandukanye byo mu buvuzi bigizwe na ambulance, imashini ikoreshwa mu buvuzi bw’amenyo, echographie, ibitanda, machine de radiologie, n’ibindi byinshi bitandukanye.
Madame Judy Cheng-Hopskin, umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro, arishimira intambwe u Rwanda rwateye kugeza n’aho rusigaye rubungabunga amahoro ku isi.
Ubwo bizihizaga umunsi wa mwarimu uba buri mwaka, kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012, abarezi bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, bavuze ko bagomba kuzubahiriza umwuga wabo bakawukorana umurava batitaye ku mafaranga macye bahembwa.
Mu gihugu cya Bresil hari gutegurwa amarushanwa adasanzwe, agamije gushaka abakobwa bafite amabuno meza kurusha abandi.
Urukiko rw’ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza Victoire Ingabire aregamo Leta ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012 kubera ko umwe mu bacamanza baburanishije urwo rubanza atabonetse kubera ubutumwa bw’akazi arimo.
Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi bafite ikibazo cyo kugenda muri ako karere kubera imiterere yako igizwe n’imisozi miremire.
Tariki 03/10/2012 inyuma y’ingoro y’Inteko Ishingamategeko mu Mujyi wa Kigali havumbuwe gerenade imwe naho izindi ebyiri zivumburwa mu Murenge wa Gitarama, Akarere ka Muhanga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 04/10/2012 Abanyarwanda barindwi barimo abagore, abagabo n’abana, bahungutse baturutse mu gihugu cya Kongo aho bari bamaze imyaka isaga 17 bagejejwe mu karere ka Nyabihu aho bakomoka.
Musenyeri wo mu itorero ry’Abangilikane muri Afurika y’Epfo, Desmond Tutu, yashyikirijwe kuwa gatatu tariki 03/10/2012 igihembo cya miliyoni imwe y’amadolari kubera guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane w’Afurika.
Amahugurwa y’iminsi 12 yagenewe abagize urwego rw’ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage (Community Policing) agomba gutangwa mu turere twose yatangiriye mu karere ka Gisagara tariki 04/10/2012. Kuba uru rwego rugiye kungurwa ubumenyi bizanarufasha gukora ibyo rusobanukiwe neza.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kwitegura gukora cyane kugira ngo bazagire byibura amanota 90% mu guhigura imihigo y’uyu mwaka bitaba ibyo bakitegura kubibazwa n’ubuyobozi bw’Intara.
Umugore witwa Iryivuze Valentine afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, kuva tariki 03/10/2012 azira gucuruza amamesa atujuje ubuziranenge.
Binyujijwe cyane cyane mu rubyiruko, akarere ka Rulindo kari muri gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Urubyiruko rurakangurirwa kwishakira icyo gukora kugira ngo rudashidukira mu mijyi ahakunze kugaragara icyo kibazo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo agahinja kakiri mu nda ya nyina gashobora kumenya bimwe mu bibera ku isi kabone n’ubwo kaba kakiri gatoya cyane.
Chris Brown n’uwo bari bamaze iminsi bakundana Karrueche Tran bamaze iminsi batameranye neza nyuma yo kumenya ko Brown yabyukuje umubano na Rihanna.
Abanyamideri bakomoka mu gihugu cya Esipanye bashyize ku isoko ubwoko bw’umwenda w’imbere udasanzwe. Iyi shusho nshya y’umwambaro ufite amateka maremare yahawe izina rya C-String.
Komisiyo y’abadepite ishinzwe ububanyi n’amahanga yashimye ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi no kubatoza isuku byakozwe n’umushinga WASH mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Mu isuzuma barimo gukora mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba (EAC), abadepite b’umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba bari mu ruzinduko mu Rwanda batangaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu nama akarere ka Nyamasheke kagiranye n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere kuri uyu wa kane tariki 04/10/2012, abacukuzi basabwe kubukora mu buryo burengera ibidukikije kandi bwemewe n’amategeko.
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Tchèque witwa Jakub Halik ufite imyaka 37 y’amavuko amaze amezi atandatu ariho ariko nta mutima afite. Abaganga bamushyizeho pompe imuha umwuka ikanakoresha amaraso mu gihe bagishaka ukuntu basimbuza umutima yari afite.