Bimwe mu bigwi by’amakipe azitabira CAN 2013
Kuva tariki 19/01/2013 kugeza tariki 10/02/2013, muri Afurika y’Epfo hazabera imikino y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba ikinwa ku nshuro ya 29 mu mateka yacyo. Icyo gikombe kizitabirwa n’amakipe 16 azahatanira kucyambura Zambia yagitwaye muri 2012.
Amakipe uko ari 16 agabanyije mu matsinda ane, aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane. Dore bimwe mu bigwi by’amakipe azitabira icyo gikombe hakurikijwe amatsinda aherereyemo:
Itsinda rya mbere: Afurika y’Epfo, Angola, Morocco na Cape Verde
Afurika y’Epfo: Ni yo izakira icyo gikombe ndetse ikazakina umukino ubanza na Cape Verde tariki 19/01/2013. Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 87 ku rutonde rwa FIFA.
Iyo kipe imaze kwitabira igkombe cya Afurika inshuro 7, ikaba yaragitwaye inshuro imwe mu 1996, ndetse igera ku mukino wa nyuma mu 1998 ariko iratsindwa.
Iyo kipe kandi imaze kwitabira imikino y’igikombe cy’isi inshuro eshatu, mu 1998, 2002 ndetse no muri 2010 ubwo bacyakiraga.
Mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu, iyo kipe itozwa na Gordon Igesund w’umunya Afurika y’Epfo, izaba igendera cyane kuri Thulani Serero ukinira Ajax Amsterdam mu Buholandi.
Cape Verde: Ikipe ya Cape Verde ihagaze ku mwanya wa 69 ku rutonde rwa FIFA, ikaba mu mateka yayo bizaba ari ubwa mbere yitabiriye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, ndetse ikaba itaritabira na rimwe igikombe cy’isi.
Mu gikombe cya Afurika, iyo kipe itozwa na Lucio Antunes w’umunya Cape Verde izaba igendera cyane kuri Ryan Mendes ukinira Lille mu Bufaransa.
Maroc: iri ku mwanya wa 74 ku rutonde rwa FIFA, ikaba imeza kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 15, muri zo ikaba yaregukanye igikombe inshuro imwe mu 1976, ndetse igera ku mukino wa nyuma ariko iratsindwa muri 2004. Maroc imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro enye hari mu mwaka wa 1970, 1986, 1994 na 1998.
Iyo kipe itozwa na Rachid Taoussi w’umunya Maroc izaba igendera kuri Younes Belhanda ukina muri Montpellier mu Bufaransa.
Angola: Iri ku mwanya wa 84 ku rutonde rwa FIFA. Iyi kipe n’ubwo imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro enye, nta na rimwe yari yacyegukana. Angola yitabiriye igikombe cy’isi inshuro imwe mu mateka yayo mu mwaka wa 2006.
Iyo kipe itozwa na Gustavo Ferrin w’umunya Uruguay, mu gikombe cya Afurika ikazaba igendera cyane kuri Manucho Goncalves ukinira Real Valladolid muri Espagne.

Itsinda rya kabiri: Ghana, Mali, Niger na RD Congo
Ghana: Iri ku mwanya wa 30 ku rutonde rwa FIFA. Ghana imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 18, ikaba yaratwayemo ibikombe bine hari mu 1963, 1965, 1978 na 1982. Ghana kandi yageze ku mukino wa nyuma w’icyo gikombe inshuro enye ariko iratsindwa.
Ghana imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro ebyiyi muri 2006 no muri 2010. Iyo kipe itozwa na Kwesi Appiah w’umunya Ghana izaba igendera cyane kuri Asamoah Gyan ukinira Al Ain muri United Arab.
Congo: Iri ku mwanya wa 107 ku rutonde rwa FIFA. Congo imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 15, ikaba yaratwaye igikombe mu 1968 no mu 1974. Congo yitabiriye igikombe cy’isi inshuro imwe mu 1974.
Iyo kipe itozwa na Claude Le Roy ukomoka mu Bufaransa izaba igendera kuri Dieumerci Mbokani ukinira Anderlecht mu Bubiligi.
Mali: iri ku mwanya wa 25 ku rutonde rwa FIFA. Mali imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 7, ikaba itaratwara icyo gikombe, gusa yageze ku mukino wa nyuma inshuro imwe mu 1972 ariko nabwo yaratsinzwe. Mali ntabwo iritabira igikombe cy’isi habe na rimwe mu mateka yayo.
Iyi kipe itozwa na Patrice Carteron ukomoka mu Bufaransa izaba igendera cyane kuri Mohamed Sissoko ukinira muri Paris Saint-Germain mu Bufaransa.
Niger: iri ku mwanya wa 105 ku rutonde rwa FIFA. Yitabiriye igikombe cya Afurika inshuro imwe muri 2012, ntabwo iritabira igikombe cy’isi habe na rimwe mu mateka yayo.
Iyi kipe itozwa na Gernot Rohr ukomoka mu Budage izaba igendera cyane kuri Moussa Maazou ukinira Etoile du Sahel muri Tunisia.
Itsinda rya gatatu: Zambia, Nigeria, Burkina Faso na Ethiopia
Zambia: iri ku mwanya wa 34 ku rutonde rwa FIFA. Zambia imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 15, ikaba imaze gutwara igikombe inshuro imwe gusa muri 2012, gusa yegeze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri ariko iratsindwa.
Zambia ntabwo iritabira igikombe cy’isi na rimwe mu mateka yayo. Iyi kipe itozwa na Herve Renard ukomoka mu Bufaransa, izaba igendera kuri Emmanuel Mayuka ukinira Southampton mu Bwongereza.
Nigeria: Iri ku mwanya wa 52 ku rutonde rwa FIFA. Nigeria imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 17, ikaba yaragitwaye inshuro ebyiri mu 1980 no mu 1884 ndetse igera ku mukino wa nyuma inshuro enye ariko iratsindwa.
Nigeria imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro enye harimo 1994, 1998, 2002 no mu 2010. Iyi kipe itozwa na Stephen Keshi ukomoka muri Nigeria, izaba igendera cyane kuri Ikechukwu Uche ukinira Villareal muri Espagne.
Burkina Faso: Iri ku mwanya wa 89 ku rutonde rwa FIFA. Burkina Faso imaze gukina igikombe cya Afurika inshuro 8, ikaba itaratwara igikombe na rimwe ndetse nta n’ubwo yari yitabira igikombe cy’isi.
Iyi kipe itozwa na Paul Put ukomoka mu Bubiligi izagendera cyane kuri Alain Traoré ukinira Lorient mu Bufaransa.
Ethiopia: Iri ku mwanya wa 110 ku rutonde rwa FIFA. Ethiopia imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 10, ikaba yaracyegukanye inshuro imwe mu 1962 ndetse inagera ku mukino wa nyuma ariko iratsindwa mu 1957.
Ethiopia ntabwo yari yitabira imikino y’igikombe cy’isi mu mateka yayo. Iyo kipe itozwa na Sewnet Bishaw w’umunya Ethiopia, izaba igendera kuri Saladin Said ukinira Wadi Degla mu Misiri.

Itsinda rya kane: Tunisia, Cote d’Ivoire, Togo na Algeria
Tunisia: iri ku mwanya wa 45 ku rutonde rwa FIFA. Tunisia imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 14, ikaba yaratwaye igikombe inshuro imwe muri 2004 ndetse igera ku mukino wa nyuma ariko iratsidwa mu 1965, 1996. Tunisia imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro enye; mu 1978, 1998, 2002 na 2006.
Iyi kipe itozwa na Sami Trabelsi w’umunya Tunisia, izaba igendera cyane kuri Issam Jemaa ukinira Kuwait SC yo muri Kuwait.
Algeria: iri ku mwanya wa 19 ku isi. Algeria imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 14, ikaba yaratwaye igikombe inshuro imwe mu 1990. Yegeze kandi ku mukino wa nyuma inshuro imwe mu 1980 ariko iratsindwa.
Algeria imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro eshatu; mu 1982, 1986 na 2010. Iyi kipe itozwa na Vahid Halilhodzic ukomoka muri Bosnia and Herzegovina izaba igendera cyane kuri Sofiane Feghouli ukinira Valencia muri Espagne.
Cote d’Ivoire: iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa FIFA ikaba ku mwanya wa mbere muri Afurika. Cote d’Ivoire imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 19, ikaba yaratwaye igikombe inshuro imwe mu 1992, ikaba kandi yarageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri harimo no muri 2012 ariko iratsindwa.
Cote d’Ivoire imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro ebyiri muri 2006 no muri 2010. Iyi kipe itozwa na Sabri Lamouchi ukomoka mu Bufaransa izaba igendera cyane kuri Didier Drogba ukinira Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa.
Togo: iri ku mwanya wa 71 ku rutonde rwa FIFA. Togo imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro 6 ikaba itaragitwara na rimwe. Togo yitabiriye igikombe cy’isi inshuro imwe muri 2006.
Iyo kipe itozwa na Didier Six ukomoka mu Bufaransa izaba igendera cyane kuri Emmanuel Adebayor ukinira Tottenham Hotspur mu Bwongereza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|