RDB igiye gutangiza ubukerarugendo na siporo byo mu mazi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gifite gahunda yo gutangiza ubukerarugendo na siporo mu Kivu, hagamijwe gukurura ba mukerarugendo benshi.

Icyo gikorwa ni kimwe muri gahunda ndende ya RDB yo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda muri rusange hagamijwe gukurura ba mukerarugendo benshi kandi bakaza bizeye kubona ibintu bitandukanye byatuma bahamara igihe kinini kurusha uko byari bisanzwe.

Muri ibyo bikorwa bizashyirwamo imbaraga harimo no gutangiza siporo zitandukanye n’ubukerarugendo bwo mu mazi.

Intumwa za RDB ziri kumwe n'umuyobozi w'akarere, ingabo na Polisi banasuye aharimo kubakwa umwaro muhimbano wa Nyakariba mu mujyi wa Kibuye.
Intumwa za RDB ziri kumwe n’umuyobozi w’akarere, ingabo na Polisi banasuye aharimo kubakwa umwaro muhimbano wa Nyakariba mu mujyi wa Kibuye.

Karasira Faustin ushinzwe kongera no kunoza ibisurishwa n’igenamigambi muri RDB arabisobanura muri aya magambo :

Ni gahunda ya Leta yemejwe mu 2009, biri no mu ngamba za Leta z’imyaka irindwi yo guteza imbere ubukerarugendo. Ubu turi kureba ukuntu twatangiza ku mugaragaro siporo zitandukanye zikorerwa mu mazi mu rwego rw’ubukerarugendo kugira ngo dukurure ba mukerarugendo bifite ».

Ni muri urwo rwego abagize ishami rishinzwe kongera no kunoza ibisurishwa n’igenamigambi muri RDB bayobowe na Karasira Faustin, bakoranye inama n’abayobozi, ingabo na Plisi mu karere ka Karongi, tariki 14/01/2013 kugira ngo bigire hamwe uburyo bwo kunoza no kongera ibisurishwa mu rwego rw’ubukerarugendo.

Karasira anavuga ko RDB irimo kureba ukuntu imisozi ya Gisovu nayo yabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo kuko ifite ibintu bitandukanye abantu bashobora gusura harimo imirima y’icyayi (tea tour), isoko ya Nile ndetse n’inguge zitandukanye ziri mu ishyamba rya Nyungwe.

Umwaro muhimbano wa Nyakariba, imirimo y'ubwubatsi igeze kure aho abantu bazajya bicira akanyota.
Umwaro muhimbano wa Nyakariba, imirimo y’ubwubatsi igeze kure aho abantu bazajya bicira akanyota.

Mu ruzinduko rwabo aho mu karere ka Karongi, itsinda rya RDB riherekejwe n’ubuyobozi bw’akarere, ingabo na Polisi banasuye aharimo kubakwa umwaro muhimbano (plage artificielle/artificial beach), uzajya uberaho ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, nko koga, volleyball yo ku mucanga kuroba n’ibindi.

Uwo mwaro wa Nyakariba wagombaga kuba wararangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 ariko habayemo ingorane zatumye bidashoboka nk’uko byasobanuwe na Vedaste, rwiyemeza mirimo urimo kuhatunganya.

Ariko arizeza abatuye umujyi wa Kibuye ko mu minsi mike bazatangira kuhafatira amahumbezi y’ikivu bica n’akanyota cyane ko ibikorwa bw’ubwubatsi yabishyizemo imbaraga nyinshi.

Ati « Hazakorerwa ibikorerwa kuri beach byose, koga, gukina beach volley, gutembera mu mazi kandi birumvikana hazaba hari n’icyo kunywa no kwica isari. Turateganya tuzahafungura muri aka kazuba».

Biteganyijwe ko ibikorwa byo gutangiza ubukerarugendo na siporo byo mu Kivu, n’ubukerarugendo bwo mu misozi harimo icyayi cya Gisovu, bizatangizwa ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Mutarama ariko itariki ntiratangazwa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka