Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arashimira Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw’uruhare yagize mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Abanyamakuru 13 ba radiyo Huguka ikorera mu karere ka Muhanga ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’iyo radiyo kubera ko ngo badahabwa ibyo bemererwa n’amategeko nk’abakozi, gukatwa imishahara ndetse no kwirukanwa mu buryo ngo butubahirije amategeko.
Abanyarwanda bafite amikoro aciriritse barakangurirwa gutangira kwishyira hamwe bakubaka amazu bahuriyemo agerekeranye mu rwego rwo kurondereza ubutaka kuko ikibazo cy’ubutaka gikomeje kuba ingorabahizi.
Liang Xiaoxiao wo mu gihugu cy’u Bushinwa ufite imyaka itatu y’amavuko, ibiro 2.5 areshya na sentimetero 54 bivugwa ko ariwe mukobwa muto ku isi.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, aratangaza ko byanze bikunze bitarenze ukwezi kwa munani uyu mwaka ikibanza cyo kubakamo hoteli y’inyenyeri eshatu y’akarere ka Ngoma kiba gitangiye gusizwa.
Byiringiro Gasana Idrissa ukorera ikinyamakuru The Chronicles umaze iminsi ibiri afunzwe avuga ko yabeshyeye inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera bw’u Rwanda ko ahohoterwa, kugira ngo agenzure koko niba itangazamakuru mu Rwanda rihutazwa, nk’uko yagiye abyumva.
Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke bagiye kwitabira amarushanwa yo guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012.
Abahanga mu binyabuzima bavumbuye ibisigazwa by’inyoni yo mu bwoko bwitwa Pic (inyoni zikunda kurira ibiti) mu gihugu cya Afurika y’Epfo bayitirira izina rya Nelson Mandela.
Umunya-Suede Zlatan Ibrahimovic yabaye umukinnyi wa kabiri ku isi uhembwa amafaranga menshi mu mupira w’amaguru nyuma yo gusinya amasezeranyo y’umushaha wa miliyoni 14 z’ama Euro ku mwaka muri Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa.
Leon Mugesera yashyize ava ku izima yemera kuzaburana mu Kinyarwanda ntawe umushyizeho agahato, nyuma yo kwandikira Urukiko rw’Ikirenga arusaba gutesha agaciro ikirego yari yarushyikirije.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma ihereye ku bakiri bato, nk’imwe mu nkingi zizafasha u Rwanda kugera ku iterambere muri gahunda u Rwanda rwihaye mu cyerekezo 2020.
Victoire Ingabire yongeye kugaragara imbere y’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012 ajurira ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyashyizwe mu byaha akurikiranyweho, nubwo yari amaze igihe kinini yaravuze ko atazongera kugaragara mu rukiko.
Munezero Bachir ukomoka mu karere ka Rubavu acumbikiwe kuri station ya Police ya Mukamira kuva tariki 15/07/2012 nyuma yo gufatirwa ku isoko rya Byangabo afite insinga z’amashyanyarazi avuga ko akoresha mu gukurura imodoka.
Umunyabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon, yagize Adama Dieng wari umwanditsi w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) umujyanama we mu gukumira Jenoside.
Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rwamagana bahemberwa muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ngo bashobora kurega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko iyi banki yafatiriye umushahara wabo w’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka ku mpamvu batumvikanaho.
Gatesi Beatrice, umugore w’imyaka 37 utuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara afungiye ku biro bya polisi y’uyu murenge azira kubyara umwana akamuniga akamuta mu gihuru nyuma umwana akagaragara yariwe n’imbwa igice kimwe.
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa ku Busekanka mu karere ka Rusizi, tariki 18/07/2012, hatoraguwe umurambo w’umwana w’umuhugu wigaga muri College de Nkanka bikekwa ko yaba yiyahuye mu Kivu.
Abana b’inshuke 72 bo mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo bamaze igihe bigira mu isoko ry’inka (igikomera) kuko ntaho bafite ho kwigira kuva inzu bigiragamo yasenyuka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arasura ibikorwa by’amajyambere mu turere twa Kayonza na Rwamagana kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012.
Umusore witwa Nkurunziza Silas utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata, tariki 17/07/2012, yanyoye ikinini cy’imbeba ashaka kwiyahura kubera umukobwa wamwanze ariko biba iby’ubusa ntiyapfa.
Mu rubanza rw’ umunyamakuru wa Radio Huguka ushinjwa kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside rwaburanishijwe tariki 18/07/2012 hemejwe ko ruzasomwa tariki 30/07/2012.
Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uravuga ko umwanzuro uherutse gufatwa n’abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’Afurika wo kwohereza ingabo ku mupaka w’u Rwanda na Congo ntacyo uzageraho.
Imurikagurisha rya munani rizagaragaramo udushya turimo n’inyamaswa zizamurikirwa abazaryitabira; nk’uko bitangaza n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rutegura iri murikagurisha riba buri mwaka.
Abarwanyi 11 ba FDLR baturutse mu mashyamba ya Kongo muri zone ya Karehe, Mwenga na Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bageze mu nkambi ya ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Jean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza wa Rayon Sport akayisezeramo mu ntangiro z’uku kwezi, yahagaritswe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’inama yateraniye ku cyicaro cya FERWAFA tariki 18/07/2012, igamije kwiga ku bibazo bya ruswa bimaze iminsi bimuvugwaho.
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, atangaza ko mu buzima hakenerwa ubufatanye kuko mu gihe hari ubufatanye buhamye nta kibazo gishobora kuburirwa igisubizo.
Abakirisitu basaga 40 basengera mu itorero ryitwa Inkuru Nziza ryo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bataye pasitori witwa Sezibera Fenias mu rusengero barigendera tariki 15/07/2012.
Josee Chameleon, umuhanzi w’Umugande arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 18/07/2012 saa 23h00 ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje kwitabira Kesha Festival yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Abahanzi batsindiye ibyiciro bitandukanye mu marushanwa ya Salax Awards 2011 bahawe ibihembo mu muhango wabereye muri Landstar Hotel iri Kimironko tariki 17/07/2012. Abahanzi batsinze bahawe amafaranga ibihumbi 100 na seretifika naho abahanzi bose bari bahamagariwe guhatana muri ayo marushanwa batahana seretifika gusa.
Abaturage batuye umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera barinubira ko bamaze hafi amezi atatu batabona amazi meza bigatuma bavoma ibiyaga bifite amazi arimo umwanda mwinshi.
Umugabo witwa Barasikina Alphonse wo mu kagali ka Kibare, umurenge wa Mutenderimu karere ka Ngoma afungiye kuri station ya police ya Kibungo kuva tariki 05/07/2012 nyuma y’icyumeru yari amaze ashakishwa akurikiranweho kwigira umuganga kandi atarabyigiye.
Abayoboke 16 b’itorero ry’Abagorozi bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 16/07/2012, bashinjwa kutajyana abana mu ishuri, kutavuza imiryango yabo, no kudakora umuganda.
Imigabane 80% ya Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yari ifitwe na Actis, yaguzwe na banki yo muri Kenya yitwa I&M Bank Limited, ikigo cy’ishoramari cyo mu budage cyitwa Proparco n’icyo mu Bufaransa cyitwa DEG.
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gushyiraho uburyo bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi ziyubaka zitangiza ikirere; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wungirije wa EAC ushinze umusaruro, Jesica Eriyo.
Impunzi zigera kuri 13 zakiriwe i Kagitumba kuri uyu wa gatatu tariki 18/07/2012 zivuye mu nkambi ya Nakivale zabagamo mu gihugu cya Uganda.
Umwongereza witwa Wayne Forrester w’imyaka 34 yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwo mu Bwongereza azira ko yishe uwari umugore we amaze kumenya ko yanditse kuri Facebook ko ari ingaragu ishaka inshuti (single).
Karemera Justin na Sebigori Jean Damascène bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira mu karere ka Nyabihu bakekwaho kwica umugabo witwa Habarurema Enock tariki 10/07/2012.
Maire Auxiliatrice Bucyensenge afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 16/07/2012 akekwaho kwiba amayero 400, amadolari 446, ibihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda na camera ebyiri bya shebuja witwa Rashid H. Khan.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Bankundiye Solange yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yambaye puraki RAB 149 Z mu mujyi wa Gakenke ahita yitaba Imana saa saba z’ijoro rishyira tariki 18/07/2012.
Mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara haravugwa ikibazo cy’imbwa ziba mu gasozi zirya amatungo y’abaturage cyane cyane ihene.
Abakurikirana intambara ibera muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo barasaba abarwanyi n’abayobozi b’umutwe wa M23 urwana na Leta ya Kongo kwitwararika ku buzima n’ubwisanzure bw’inyamaswa ziba mu gace bagenzura by’umwihariko ingagi zo mu Birunga.
Fabio Capello yemeye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe y’igihugu y’Uburusiya akazajya ahembwa miliyoni 7, 8 z’ama-pounds ku mwaka.
Ibitaro by’akarere ka Nyanza byahawe umuyobozi mushya, Dr Kalach John; nk’uko byagaragariye mu muhango w’ihererekanyabubasha wakozwe ku mugoroba wa tariki 17/07/2012 ku cyicaro cy’ibyo bitaro.
Itsinda rya Banki y’Isi riyobowe na Mwumvaneza Valens, impuguke mu iterambere ry’icyaro, ryishimiye intambwe uturere twa Karongi na Rutsiro tumaze gutera kubera ibikorwa by’umushinga LWH/RSSP wa ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Nubwo yanganyije ubusa ku busa na Atletico y’i Burundi mu mukino wabaye ku wa kabiri tariki 17/07/2012, APR FC iracyayoboye itsinda iherereyemo muri CECAFA Kagame Cup.
Moto yo mu bwoko kwa TVS yagongeye abantu babiri ahitwa Butete mu kagari ka Gisovu, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera tariki 17/07/2012 saa 18h15 umwe muri bo avunika akaguru kw’ibumoso.
Sindayiheba Pascal w’imyaka 36 wari ucumbitse mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yanyweye umuti wica imbeba ahita yitaba Imana tariki 16/07/2012, kuko umugore we yagurishije ibyo bari batunze bakabimaraho.
Damascene Uzabakiriho ukora umurimo w’ubumotari mu mujyi wa Rusizi yafatiwe mu rugo rwa mugenzi we arimo amusambanyiriza umugore saa tanu z’ijoro rishyira tariki 16/07/2012 .
Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro arakangurira abantu bose bafite impungenge z’uko baba barwaye kanseri kugana ibyo bitaro kuko bifite ubushobozi bwo kuvura ubwoko 12 bwa kanseri.