Nyabihu: Harateganywa amahugurwa ku itegurwa ry’ifumbire y’imborera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kigiye gutegura amahugurwa ku bahinzi bo mu karere ka Nyabihu ku bijyanye no gukora ifumbire y’imborera nyuma yaho bigaragariye ko hamwe na hamwe igikoreshwa ku rwego rwo hasi kandi ari ingenzi mu buhinzi.

Tumwe mu duce tw’akarere ka Nyabihu nko mu murenge wa Muringa ubutaka burashaje ku buryo butakeramo ibihingwa nk’uko bikwiye bityo ifumbire y’imborera akaba ari ikintu gikenewe cyane mu rwego rwo gusazura ubutaka; nk’uko bisobanurwa n’uhagarariye RAB mu ntara y’Iburengerazuba, Nuwumuremyi Jeanine.

Iki kibazo kandi kiyongera ku ikoreshwa ry’aya mafumbire rikiri hasi cyane ku baturage, ari nayo mpamvu RAB itegura amahugurwa azahabwa abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo bamenye neza uburyo itegurwa bityo banakangurire n’abandi kuyikoresha.

Uhagarariye RAB ku rwego rw'intara y'Iburengerazuba, Nuwumuremyi Jeanine.
Uhagarariye RAB ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba, Nuwumuremyi Jeanine.

Abaturage bakangurirwa gukoresha amafumbire kuko ari ingenzi ku bihingwa, yaba iy’imborera cyangwa ifumbire mvaruganda.

Ibi bikiyongeraho gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi ndetse bakitabira no guhinga imbuto nziza no guterera igihe, kuko ibi byose iyo bifatikanyije biba ari iby’ibanze kugira ngo umuhinzi azagere ku musaruro ushimishije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka