Abaturage bakorera n’abatuye mu mujyi wa Ruhango, baravuga ko mu gihe gito itorero Nayoti rimaze ritangiye imirimo yaryo muri uyu mujyi babangamiwe cyane n’urusaku ruturuka ku byuma bya muzika bitangwa n’iri torero.
Perezida w’umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana yatangaje ko impamvu ituma hatorwa amategeko menshi mu Nteko ari uko igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe no kugira gahunda nyinshi zijyanye n’iterambere.
Mu nama y’umutekano yahuje abaturage b’umurenge wa Karambi, ubuyobozi bw’akarere n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012, uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Karambi yatangaje ko ahangayikishijwe n’umutekano w’umwe mu bacitse ku icumu muri uyu murenge.
Umugabo witwa Safari Saidi ukomoka mu murenge wa Kubungo akurikiranweho kwambara umwambaro wa EWSA akajya kwiba urutsinga mu murenge wa Karembo avuga ko yarutumwe no kuri station Ngoma.
Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri santere ya Gahunga iri mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera batangaza ko kuba barabuze umuriro w’amashanyarazi igihe kigera ku cyumweru byabateje ibihombo kubera ko bamaze icyo gihe cyose badakora.
Kubwumukiza Yottamu, umukuru w’umudugudu wa Nyamuko mu kagali ka Gatagara, umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakubiswe anarumwa izuru ahagana saa tatu z’ijoro tariki 6/08/2012 abikorewe n’umuturage winjiye umugore wo muri uwo mudugudu ayobora.
Abanyeshuli b’Abanyarwanda biga mu mahanga basuye ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012 basobanurirwa ibijyanye n’imitegekere y’u Rwanda mbere y’igihe cy’ubukoroni.
Abaturage bo mu kagari ka Kirebe mu murenge wa Rwimiyanga baratangaza ko kubera ibiciro by’amazi biri hejuru, bakivoma amazi yo mu mariba y’inka mu gihe hashize igihe kirenga imyaka igera muri ine bahawe ivomo ry’amazi meza.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bageze mu mujyi wa Kampala ahagomba kubera inama yo kwiga ku ishyirwaho ry’ingabo zo guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Abayobozi b’imirenge SACCO igize akarere ka Gatsibo barahamagarirwa kubaka inzu zo gukoreramo kugira ngo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 bazabe bavuye mu nzu z’inkodeshanyo n’intizanyo.
Abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2012, bazamara amezi arindwi ku rugerero bakora ibikorwa binyuranye bifitiye igihugu akamaro; nk’uko byatangajwe na Rucagu Boniface ukuriye itorero ry’igihugu.
Imibare ishyirwa ahagaragara na Polisi y’igihugu igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagabanutse cyane. Intara y’Iburasizuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi byo kwangiza abana batoya.
Nyiransengimana w’imyaka 20 utuye mu kagali ka Menge, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yatawe muri yombi tariki 05/08/2012 nyuma yo gukuramo inda y’amezi atatu.
Niyinteretse Ezechiel w’imyaka 32, ukomoka mu karere ka Muhanga ariko akaba akorera mu Gatenga mu mujyi wa Kigali avuga ko nyuma yo kubona uburyo yakandamizwaga mu kazi k’ububoyi yahisemo kwihangira imirimo imuteza imbere nubwo izwiho kuba iy’abagore.
Umubyeyi witwa Mwandetse Esperence wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yatoraguye uruhinja rwari rwatawe na nyina amaze kurubya, none yagabiwe inka n’abarimu bahugurirwaga kuzakora ibarura rusange ry’abaturage riteganyijwe muri uku kwezi.
Umusore witwa Munyaneza Emile uzwi cyane kw’izina rya Pfumukel wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana ahitwa i Gitwe, yacuruje Tuvugane none yamuhaye amikoro yo kujya kwiga mu Buhinde mu cyiciro cya Maitrise.
Ku cyumweru tariki 05/08/2012, Umunya-Jamaica Usain Bolt yesheje umuhigo wo kwiruka metero 100 mu gihe gitoya kuva imikino Olympique yabaho aho yasize bagenzi be bari bahanganye akoresheje amasegonda 9 n’ibice 63.
Kuva ku wa gatanu tariki 03/08/2012 abakiriya ba Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza bakoresha ibyuma bya ATM barinubira ko batakibasha kubona amafaranga yabo mu buryo bubangutse kubera byahagaze gukora.
Ubwo habaga isiganwa ku maguru muri metero 100 mu mikino Olympique, ku cyumweru tariki 05/06/2012 hari umufana wateye icupa mu kibuga inyuma y’abasiganwaga none ubu ari mu maboko ya Police.
Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwahamije Abakirisitu 15 icyaha cyo kutubahiriza gahunda za Leta, rubakatira igihano cyo gufungwa umwaka umwe bakanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50.
Abanyamakuru nk’igikoresho gikomeye mu guhererekanya amakuru, barakangurirwa kugira ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto; nk’uko babihuguriwe kuwa mbere tariki 06/08/2012.
Ikompanyi yo mu Rwanda ikora ibijyanye no kwita kuri ba mukerarugendo yitwa Thousand Hills Expeditions irabwira ba mukerarugendo bose baza gusura u Rwanda ko intambara ibera muri Kongo itigeze ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryo kugenzura itumanaho hagati y’abantu, hakoreshjwe ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanije n’ubwa Polisi hamwe n’ingabo bahagurukiye ikibazo cyimaze iminsi kigaragaye hagati y’abashoferi b’Abarundi n’Ab’Abanyarwanda bapfa abakiliya mu Bugarama.
Mukandinda Perpetue w’imyaka 52 wo mu murenge wa Shangi, akagari ka Shangi mu mudugudu wa Karambo yituye hasi imbere y’inzu ye mu gitondo cya tariki 03/08/2012 maze ahita yitaba Imana.
Abahagarariye urwego w’umuvunyi bagiye kumara icyumweru mu karere ka Nyamagabe bakira ndetse banashakira umuti ibibazo by’akarengane abaturage bafite.
Uwahoze ari rutahizamu wa Police FC, Meddie Kagere, umaze igihe mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo, nyuma ya Bidvest Wits, ubu arimo gukora igeragezwa mu ikipe yitwa AmaTuks ariko ngo ashobora kutayikinira nitamuha amafaranga ashaka.
Rugaba Ezira w’imyaka 52 utuye mu karere ka Kirehe yiyahuye kuri uyu wa mbere tariki 06/08/2012 mu masaha ya saa yine za mu gitondo kubera amakimbirane yari amaze iminsi afitanye n’umugore we.
Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero barasaba ko bahindurirwa ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo kuko ngo basanga hari amakuru atari ukuri yagendeweho bityo bakaba basanga babigwamo.
Umunyarwandakazi Claudette Mukasakindi nawe yarangije imikino Olympique ari nta mudari nyuma yo kutitwara neza agafata umwanya wa 101 mu bakinnyi 107 bari bahanganye muri Marathon (km42) yabaye ku cyumweru tariki 05/08/2012.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije gahunda yo kugoboka abaturage bajahajwe n’ibiza bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jomba. Mu kwezi kumwe hazubakwa amazu 50.
Abasirikare barenga 800 bo mu bihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) nibo bazatorezwa hamwe kurwanya iterabwoba, ubushimusi bw’amato mu nyanja, ndetse no guhangana n’ibiza.
Umurirmbyi Rafiki yashishije Abanyamusanze bari bitabiriye ibirori byo gutoranya abazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2012, ubwo yaririmbaga indirimbo ze “Live”.
Abitabiriye imurikagurisha (expo) ku nshuro ya 15 baravuga ko mu minsi y’imibyizi batajya babona abantu benshi bitabira ibikorwa byabo ngo keretse mu minsi y’ikiruhuko (week end).
Kuwa gatandatu tariki 04/08/2012, polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu babiri mu duce dutandukanye bafatanywe amafaranga y’amakorano.
Umuyobozi mukuru wa polisi y’igiuhugu, (IGP) Gasana Emmanuel yasuye abanyeshuri bari mu itorero mu kigo cya Gisirikari cya Gako abaganiriza ku birebana n’umutekano ariko yibanda cyane ku ruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano (community policing).
Abanyafurika y’Epfo bizihije imyaka 50 ishize Nelson Mandela ashyizwe muri gereza na Leta ya gashakabuhake. Mandela yafunguzwe tariki 05/08/1962.
Umwongereza Andy Murray yegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olympique irimo kubera mu gihugu cye, nyuma yo gutsinda numero ya mbere ku isi muri Tennis, Roger Federer, amaseti atatu ku busa ku cyumeru tariki 05/08/2012.
Mu isengesho ryo kwiyambaza impuhwe z’Imana ryabaye tariki 05/08/2012 kuri Kiliziya gatorika yo mu Ruhango habonetse umwana w’uruhinja, bigaragara ko nyina ashobora kuba yarutaye ku bushake.
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika byitabiriye imikino Olympique, rwitabiriye imurikabikorwa ryiganjemo umuco ryabereye ahitwa Hyde Park ku wa gatanu tariki 03/08/2012.
Uwase Francine wo mu karere ka Musanze niwe wabaye uwa mbere muri ba Nyampinga batatu bazahagararira Intara y’Amanyaruguru mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) 2012.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, aratangaza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe akarere kari kahize mu mihigo bikaba byarazaririye kubera gutenguhwa na barwiyemezamirimo cyangwa abafatanyabikorwa batashyize mu bikorwa ibyo biyemeje.
Uwambajimana Felicien wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, yagitse imizinga y’inzuki mu biti by’amashyamba ya Leta no mu by’abaturanyi. Mu gihe cy’umwaka akuramo ibiro birenga 300 by’ubuki.
Depite Rwabuhihi Ezekias akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi aratangaza ko amahanga atagomba gukangisha u Rwanda imfashanyo kubera ibirego bidafite ishingiro ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo by’Abanyekongo.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2012, hujujwe ibiraro bitandatu byubakiwe bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batoranijwe mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza biyemeje ko isabukuru y’imyaka 25 FPR- Inkotanyi imaze ishinzwe isiga ibasigiye isura nziza y’abanyamuryango nyabo.
Abafundi babumba amatafari mu mu wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, barishimira uburyo bakize gukata icyondo bagahabwa imashini zibumba amatafari n’amategura, nyuma yo guhabwa amahugurwa yo gukoresha izo mashini.
Abamurikabikorwa mu imurkagurisha bagera kuri 200 bari guhugurwa uburyo bwo kwakira abakiliya, binyuze muri gahunda yiswe “Na yombi”. Gahunda yashyizweho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) n’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Abakozi bakora ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bakora akazi kabo bambaye uturindantoki bahawe n’ubuyobozi bw’umupaka mu rwego rwo kubarinda kwandura indwara ya Ebola iri mu gihugu cya Uganda.
Abarimu batoranyijwe kuzakora mu gikorwa cy’ibarura riteganyijwe muri uku kwezi kwa Munani mu karere ka Nyamasheke, barizeza ko bazuzuza inshingano bahawe neza, nk’uko babyiyemereye mu gusoza amahugurwa bari bamazemo iminsi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/08/2012.