Ngororero: Ibitaro ntibyishyura farumasi y’akarere

Mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro n’ibigonderabuzima byo mu karere ka Ngororero bimaze iminsi bivuga ko farumasi y’akarere itabigezaho imiti bikenera uko bikwiye, ubuyobozi bw’iyo farumasi bwo buragaragaza ko ibitaro bitishyura amafaranga biyirimo.

Ubuyobozi bwa farumasi y’akarere buvuga ko ibitaro bya Kabaya na Muhororo; ibigonderabuzima na FOSACOM (Formation Sanitaire Communautaire) bakorana biyibereyemo amafaranga agera kuri miriyoni 77, harimo izigera kuri 65 zifitwe n’ibyo bitaro byombi.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngororero, Akoyiremeye Pierre Clavers, avuga ko ibitaro byitwaza ko bitarishyurwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ariko umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Nyiraneza Clothilde, avuga ko kugeza ubu mutuelle de santé ntamwenda w’ibitaro ifite.

Farumasi y'akarere ka Ngororero.
Farumasi y’akarere ka Ngororero.

Umuyobozi wa farumasi y’akarere avuga ko abataza gufata imiti akenshi baba batinya kwishyuzwa kuko mu mikoranire yabo, ibitaro, ikigo nderabuzima cyangwa FOSACOM kije gufata imiti kigomba no kuzana inyemezabwishyu y’imiti giheruka gufata.

Aha atanga urugero rwa FOSACOM iheruka kuza gufata imiti mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize.

Uko kutishyura farumasi y’akarere ngo bishobora kuzateza ikibazo cyo kubura imiti muri sitoke kuva muri Mutarama uyu mwaka. Ubuyobozi bw’akarere busaba buri wese kuzuza inshingano ze kugira ngo bakomeze gufatanya kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka