Uruganda rwa Pembe rurasabwa kugura ingano z’abaturage ba Gicumbi

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosinibamwe Aimé, arasaba uruganda rwa Pembe rutunganya ingano mu karere ka Gicumbi kujya rugurira ingano abahinzi bo muri ako karere kuko batabona aho bagurisha umusaruro wabo.

Uruganda rwa Pembe ntirugura umusaruro w’abahinzi b’ingano bo mu karere ka Gicumbi ahubwo ruvana ingano mu bihugu byo hanze bihana imbibe n’u Rwanda nka Tanzania, Kenya na Uganda.

Iki kibazo kandi abaturage bari barakigejeje kuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga aka karere mu mpera z’umwaka ushize wa 2012.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu karere ka Gicumbi, tariki 15/01/2013 Guverineri Bosenibamwe yasabye ko uruganda rwa Pembe rwagirana ubufatanye n’akarere ku buryo abaturage babona inyungu kuri rwo, kuko ingano zera mu karere ka Gicumbi zitabona aho zigurishwa.

Umukozi w'uruganda rwa Pembe asobanurira abashyitsi uko rukora.
Umukozi w’uruganda rwa Pembe asobanurira abashyitsi uko rukora.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Pembe rwagaragarije Guverineri ko hari imbogamizi ku mbuto abahinzi b’akarere ka Gicumbi bahinga.

Ngo ingano zera mu karere ka Gicumbi ntizishobora kuvamo ifarini ikorwamo imigati kuko zidafite intungamubiri; nk’uko Salem uyobora uruganda rwa Pembe abitangaza.

Guverineri yabasabye ko habaho ubufatanye maze abaturage bagahabwa ingano zifuzwa n’uruganda bakaziha abahinzi bakazigerageza byagaragara ko zihera abaturage bose bakaba arizo bahinga.

Guverineri Bosenibamwe yasuye uruganda rwa Pembe aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka