Ngoma: Havutse company igiye gufasha abahanzi kumenya no kwigisha ibyuma bya muzika
Mu gihe kuri iki gihe umwuga w’ubuhanzi ugenda uteza imbere abawukora neza, bamwe batangiye gushora imari yabo mu kurushaho gufasha abahanzi mu kunoza umuziki wabo.
Ke Lovely Hope Campany ibarizwa mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 16/01/2013 yatangije ishuri rizajya rifasha abanyamuzika kuwunoza ko kuwicurangira.
Mu gitaramo cyo gushyira ku mugaragaro gahunda z’iyi company, abari aho bashimye igitekerezo basaba ko barushaho gushyira ingufu mu bitaramo bikozwe mu ijwi ry’umwimerere (Live music).
Mu ijambo rye uhagarariye iyi company yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguteza imbere umuziki mwiza ucurangiweho imbona nkubone (live Music) bigisha abahanzi gucuranga ibikoresho bya muzika.
Yagize ati “Dufite intego yo guteza imbere umuziki ucurangiweho (live) twigisha abafite impano y’ubuhanzi gucuranga ibyuma bya kizungu ndetse n’ibya gakondo. Abahanzi benshi bakora umuziki mwiza ariko byagera kukuwucuranga live bikaba ikibazo.”

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko umuco na sport, Rutagengwa Jean Bosco, yabijeje ubufasha bushoboka bwose ndetse anabasaba gushyira ingufu mu kwigisha umuziki wa “Live” kuko ariwo ukenewe ndetse ari nawo ugaragaza ubuhanga.
Yagize ati “Iri tsinda urebye uko ritangiye ringana ukareba n’igikorwa gishyize imbere bigaragara ko ari ikintu cyiza cyo guteza imbere impano z’urubyiruko. Izi ndirimbo bashaka kwigisha ni indirimbo z’umwimerere.”
Ke lovely hope LTd si uguteza imbere umuhanzi mu miziki gusa ifitemo nk’intego ngo kuko yifuza kujya ifasha urubyiruko guteza imbere impano muri sport nka kungufu, gym-tonic n’izindi.
Iyi company ibarizwamo umuhanzi wa kera bakunda kwita Mutabaruka uzwi mu ndirimbo nka Mukandoli ndetse na Monica.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|