Rusizi: Amabanki amaze kwegera abaturage

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bemeza ko urwego rw’amabanki rumaze gutera imbere ndetse abaturage benshi basigaye bashobora gukorana nayo bitandukanye na mbere aho wasangaga amabanki aganwa n’abakire gusa.

Mbere y’umwaka wa 1994, mu Rwanda habagaho amabanki y’ubucuruzi atatu gusa ariyo BK, BCR na BACAR kandi nayo yari yiganje mu mijyi mini gusa nka za Kigali, Butare n’ahandi.

Ni Abanyarwanda bacye bashoraga imari yabo mu bucuruzi bw’amabanki (kugira imigabane mu mabanki) kuko wasangaga hafi imigabane yose ari iy’abanyamahanga ariko ubu Abanyarwanda b’ingeri zose basigaye bashishikajwe no kugura imigabane mu mabanki kimwe no kuzigiramo konti.

Mu mabanki hafi ya yose yo mu karere ka Rusizi twasuye, twayasanzemo iterambere rihanitse mu bijyanye n’ikoranabuhanga duhereye ku bikoresho nka za mudasobwa utibagiwe na bya byuma byikoresha mu guhabwa amafaranga nta muntu wicaye iruhande rwayo (ATM). Ndetse ubu uzisanga ahantu henshi bitari ngombwa ko haba hari na banque.

Hari kandi kuba waha undi muntu amafaranga utiriwe uyafata mu ntoki ahubwo ugakoresha telephone igendanwa mu ntoki.

Inyubako Access Bank ikoreramo mu karere ka Rusizi.
Inyubako Access Bank ikoreramo mu karere ka Rusizi.

Hakoreshejwe ubutumwa kuri telefoni (SMS) ushobora guhita umenyeshwa ko hari amafaranga ashyizwe cyangwa se akuwe kuri konti yawe kandi ibi bikaba mu kanya gato cyane kuburyo iyo ari ikosa ryakozwe ushobora guhita ubibaza likaba byakosorwa vuba cyane.

Ibi twagiye tubisanga hafi mu mabanki yose ndetse n’aho bitaragera cyangwa se bidakora neza, usanga bashishikajwe no kuzabigeraho bidatinze. Hafi y’ayo mabanki yose twasuye twasanze muri rusange iyo ufunguye konti baguha n’agakalita ko gukoresha mu gihe ushatse kubikuza cyangwa kwishyura udakoze ku mafaranga nyir’izina (debit cards).

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bashima cyane ko amabanki akataje mu kwakira abayagana (customer care) Perezida Kagame amaze iminsi akangurira Abanyarwanda bose.

Access Bank ishami rya Cyangugu twasuye batwakiranye urugwiro badusobanurira ibyo twabashakagaho byose byarimo amakuru amasomo n`amahugurwa menshi batatugoye.

Tubasura twanejejwe cyane nuko wasangaga ari ibintu bakorana ubuhanga kandi bibarimo rwose badashakisha cyangwa se ngo bahuzagurike.

Aha turavuga nka za BCR twasanze bagutereka amazi yo kunywa umuntu agashira inyota akavuga adasaraye kubera umwuma. Muri rusange amabanki yo muri aka karere ari ku murongo mwiza umuntu yashima.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka