Dinozoru (Dinosaures), inyamaswa zacitse ku isi
Nkuko amateka abivuga ku isi habayeho inyamaswa zari akataraboneka mu bunini, mu miterere no mu mibereho yazo ariko zarazimye. Izo nyamaswa ngo zabayeho mbere y’umuntu zitwaga Dinozoru cyangwa Dinosaures.
Abahanga bavuga ko kuva izo nyamaswa zinkazi zicitse ku isi hashize imyaka irenge miliyoni 65 kandi izo nyamaswa zajyanye n’ubundi bwoko bw’inyamaswa ndetse n’ibimera bitakibaho.
Bamwe mu bashakashatsi bagerageje gushakisha icyatumye izo nyamaswa zicika bavuga ko bishobora kuba byaratewe n’ibiza nko kuruka kw’ibirunga, ihinduka ry’ibihe, ibyorezo bitandukanye n’ibindi.

Icyo abenshi bahurizaho ni uko izo nyamaswa zapfuye mu gihe gito cyane kandi ngo byatewe n’ikibuye kinini (astéroïde) cyahanutse mu kirere kikitura ku isi maze kigatsemba izo nyamaswa.
Icyo kibuye kiri mu bwoko bw’irindi buye rimaze iminsi rivugwa ko rizasenya isi, ngo ryapimaga umurambararo w’ibirometero byinshi rikaba ryarateye ihinduka ry’ikirere ndetse rikanatanga ibyuka bihumanya n’ubushyuhe bukabije.
Iryo buye ngo ryari rifite ingaruka zikubye inshuro miriyoni ugereranyije n’ingaruka igisasu cya kirimbuzi (bombe atomique) gikomeye kuruta ibindi ku isi gishobora gutera.

Icyo kibuye ngo cyacukuye ku isi umwobo upima metero 100 z’ubujyakuzimu, gitera imitingito y’isi iri hejuru ya magnitudes 11 (umutingito ukomeye uzwi ku isi ni uwabaye mu Buyapani wapimaga magnitudes 9), gitera imyuzure na tsunami n’ibindi, ku buryo ngo 70% by’ibintu byariho icyo gihe byahise bizimira harimo n’izo nyamaswa.
Dinosaures ngo zarimo amoko menshi atandukanye harimo
n’izagendaga mu kirere kandi ubwoko bumwe bukarya ubundi. Ubwoko bwo ku butaka bwarushanywaga ubunini n’ubukana. Ubwari bufite amaguru 2 n’utuboko duto tubiri tudakora hasi ngo nizo zari ingome kurusha izindi.

Hariho n’ubwoko bw’izo nyamaswa bwabaga ari bunini cyane, aho dinosaurs yagiraga metero 27 z’ubutambike na metero 4 z’uburebure ndetse igapima toni 10.
Inyamaswa nini kuruta izindi ngo yaba yaragejeje kuri metero 40 z’ubutambike ariko ikagira ubwonko butoya cyane bungana n’igi ry’inkoko; nk’uko tubikesha www.astrinonomie-astronomique.com.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Inyamaswa zo muishyamba
murakoze cyane muzatubwire nokururiya mubumbe ufite ikintu gisa nicyiziga cyiwuzengurutse
murakoze cyane muzatubwire nokururiya mubumbe ufite ikintu gisa nicyiziga cyiwuzengurutse
hariho inyamaswa zabuze bite we numwuzure wamazi wabaye mugihe cyo kwa nowa nkuko bibiriya ibivuga
None c dinesor kozabayeho mbere y’umuntu twabwiwe n’iki kozabayeho kugezanaho nanubu tugenda tubona filmz cg videos zazo? Murakoze cyne.
MURAKOZE MUDUHA UBUMENYE BW’INJYIRAKAMARO
none c izo nyamaswa zicitse abantu baje bate cya nambere ziriho bariho muzadusobanurire murakoze
Murakozecyane Mwatubwira Niba Africa Ifitanye Isano Nindi Mibumbe
Murakoze,mudusobanuriye ko abahanga bemezazako donosaures zabayeho mbere yuko umuntu abaho
,Ariko bible nayo ikemeza ibyabanje kuremwa itangiriro 1:1
Ibyo umushakashatsi yanditse twabisanisha gute nibyo nibyo bibiriya ivuga?