Rubavu: Dr Mukankomeje yanenze uburwayi bw’amavunja butewe n’umwanda
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko bidakwiye ko abantu barwara amavunja bitwaje ibura ry’amazi kandi bafite ubushobozi bwo gutega amazi yo ku nzu agakoresha mu kwita ku isuku.
Ibi yabitangaje tariki 14/01/2013 ubwo yashyikirizaga inkoko 1000 koperative y’abimuwe ku musozi wa Rubavu batujwe ahitwa Rukogo mu karere ka Rubavu.

Kuva mu kwezi kwa Ugushyingo 2012 mu murenge wa Rubavu na Cyanzarwe hagaragaye abaturage bimuwe Gishwati bafite amavunja, abaturage bakavuga ko biterwa no kubura amazi.
Dr Mukankomeje yongeye kunenga akarere ka Rubavu kuba karaje mu mibare ya nyuma mu kwita ku isuku ndetse hakabarizwa n’abaturage barwaye amavunja kubera isuku nke bitwaje ko nta mazi ahari kandi bashobora gufata amazi y’imvura agira uruhare mu gutera ibiza bakayakoresha.
Dr Mukankomeje avuga ko nubwo mu Rwanda Malariya itakiboneka cyane ngo indwara ikomeje kwigaragaza ni typhoid kandi ikica benshi mu gihe kuyirinda bishoboka kubera iterwa n’isuku nke.

Dr Mukankomeje yongeye kwibutsa abaturage ko kurara mu nzitiramubu ari ngombwa kandi no gukoresha imiti isukura amazi nka Sureau ari ngomba avuga ko ababyeyi batagomba kwikuraho inshingano zo koza abana bagasa neza.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari ugukabya bamwe mu baturage bavuga ko amavunja bayaterwa no kudakaraba kubera kubura amazi abandi bakavuga ko ari indwara ariko ngo aho bamaze kwigishirizwa isuku bamaze kumenya gukaraba kuburyo batazongera kurwara amavunja.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|