Ubuyobozi bwa polisi ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, buravuga mu mpanuka zigaragara mu gihugu hose ngo 75% zibera mu mujyi wa Kigali.
Ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) ryiteguye gutangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo n’ibaruramutungo (Master of Business Administration) bitarenze Ukwakira 2012.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rukomo wo mu karere ka Gicumbi, Ntuyenabo Jean de Dieu, yeguye kumirimo ye.
Abaganga bakora umwuga wo kubaga bavuga ko kuba umuganga yasiga ikintu mu muntu yari arimo abaga atari ubushake kuko umuganga ubaga aba ari kumwe n’abaforomo bamufasha bityo ntabe yagira ikintu na kimwe yibagirirwa muri uwo muntu.
Nsengiyumva Jean Damascene w’imyaka 31 yafatanywe bule 325 z’urumogi ruri mu iduka rye mu mudugudu wa Kageri, akagali ka Kora, umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda Kenya amanota 96 kuri 34 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumeru tariki 22/07/2012.
Kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012 guhera saa saba zo mu Rwanda, APR FC irakina umukino wa ¼ cy’irangiza na Uganda Revenue Authority (URA), imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya CECAFA.
Imibiri 407 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside ruri mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze.
Kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012 ku kigo cy’amahugurwa cya TTC kiri mu murenge wa Rubengera hateganyijwe amahugurwa y’abazakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riteganyijwe tariki 16-30/08/2012.
Mu nama yahuje bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi, biyemeje kwizihiza iyi sabukuru bongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’akarengane no gufasha abaturage batishoboye kugira ngo basezerere ubukene.
Ikigo cy’imari iciriritse, Duterimbere IMF Ltd, cyafunguye ishami rya cyo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke tariki 21/07/2012.
Umuhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop akaba ari n’umwe mu bahanzi batunguye abantu cyane mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2, Young Grace, n’ubwo afana Jay Polly nka mugenzi we mu njyana ya Hip Hop, arakangurira abafana ba R&B gutora King James.
Abanyeshuri batandatu bajyaga mu biruhuko mu mujyi wa Kigali bavuye mu karere ka Musanze bakomerekeye ku buryo bukomeye mu mpanuka y’imodoka ya KBS yabereye mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke kuwa gatandatu tariki 21/07/2012.
U Rwanda rwatsinze Kenya mu bahungu no mu bakobwa batarengeje imyaka 18, mu mikino y’akarere ka gatanu yatangiye ku wa gatandatu tariki 21/07/2012 i Kigali kuri Stade nyota i Remera.
Umurambo w’umugabo w’imyaka 56 y’amavuko witwa Sabwera Didace watoraguwe mu ijoro ryo kuwa 21/07/2012 mu mudugudu wa Rwasama, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.
Kuwa gatandatu tariki 21/07/2012, Polisi yataye muri yombi abantu babiri bafatanwe amafaranga y’amakorano ibihumbi birindwi.
Mukarubega Donathile w’imyaka 27 utuye karere ka Gakenke yakubise Tuyizere Leontine ifuni mu mutwe amufatiye mu cyuho asambana n’umugabo we mu rugo mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki 20/07/2012.
Abakozi b’uruganda rukora sima (CIMERWA) ruherereye mu karere ka Rusizi bamaze amezi batandatu bahangayikishijwe no kuba igihe icyo aricyo cyose bashobora gutakaza akazi kabo kuko ubuyobozi bw’urwo ruganda bubabwira ko bazagabanywa.
Abanyamabanga nshigwabikorwa b’utugari tugiza akarere ka Nyamagabe bahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa ‘laptop’ zo kwifashisha mu kubahiriza inshingano zabo no kunoza neza akazi bakora.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyrille Turatsinze, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwaka ruswa abahatanira amasoko atangwa n’iyo Minisiteri.
Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gakenyeri B, akagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barasaba uwabona wese umugabo witwa Kanani Abdoul w’imyaka 30, ushinjwa gusambanya umwaka w’imyaka ine, guhita amuta muri yombi cyangwa agatungira agatoki inzego z’umutekano zimwegereye.
Urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICC), rwemeje Senegal igomba gukora ibishoboka byose kikaburanisha bidatinze Hissene Habre wigeze kuyobora igihugu cya Chad, niba idashoboye kumwoherereza ubucamanza bwo mu Bubirigi.
Umurambo w’umugabo witwa Léopord Bigaruka watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yaraye yishwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu azize ko yaba yari umucuraguzi.
Imikino ya Baketball ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Gatanu mu rwego rw’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu no mu bakobwa, iratangira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21/07/2012 kuri Stade ntoya i Remera.
Abapolisi, abasirikari n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA) bagera kuri 26, bashoje amahugurwa y’iminsi itanu yari agamije kubongerera ubumenyi mu gucunga umutekano ku bibuga by’indege, kuri uyu wa Gatanu 20/07/2012.
Ishami rya Polisi yo mu muhanda riravuga ko impanuka nyinshi zikunze kugaragara hirya no hino ziterwa n’uburangare bw’abamotari cyangwa kwica amategeko agenga amuhanda, n’ubwo nta gihe kinini cyari gishize bavuye mu nama y’umutekano kwihanangirizwa.
Umusore witwa Valens Uwumuremyi niwe wegukanye igihembo mu marushanwa y’abatanga servisi za MTN mobile money mu Rwanda, muri gahunda iyi Sosiyete y’itumanaho ivuga ko igamije guteza imbere ikoranabuhanga.
Imiryango 45 yo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Runda; yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko, yasezeranye kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012, inakangurirwa gutahiriza umugozi umwe.
Abakinnyi b’u Rwanda bakina imikino itandukanye bagiye mu mikino Olympique, igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 27/07/2012 i London mu Bwongereza,baravuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ikirere kirimo imvura nyinshi n’umuyaga batari bamenyereye.
Umwarimu witwa Gilbert Bizimana wigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Mushubati, afungiye kuri polisi ya Nyamagana akarere ka Ruhango guhera tariki 19/07/2012 aho akekwaho gutera inda umwana bareraga, umugore we abereye nyina wabo.
Abaganga, abaforomo n’abasinziriza (Abatera ikinya) baturuka mu bitaro birindwi byo mu Rwanda, barangije amahugurwa aho bahuguwe uburyo abaganga bakorera hamwe bagafasha inkomere.
Abaturage bo mu tugari twa Nawe na Kabuye mu Murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, barakangurira abandi kwibumbira hamwe bakifatira ibyemezo bibabereye, nyuma y’uko inama bakoze basaba umuriro w’amashyanyarazi yabagejeje ku ntego.
APR FC yaje kubona itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho izakina na URA, n’ubwo yari yatsinzwe na Young Africa ibitego Bibiri ku busa, mu mukino wabihuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012.
Amakimbirane yari amaze iminsi hagati y’umugabo witwa Samuel Sinaruhamagaye n’umugore we Annonciathe Nyiramahirane, ashingiye ku buharike, yahagurikije inzego zose z’ubuyobozi n’abaturage, nyuma y’uko byari bitangiye guteza ikibazo mu murenge.
Bamwe mu bagize koperative y’abashinzwe gucungwa umutekano mu mujyi wa Muhanga (COPEVEMU), baratangaza ko kutabona amafaranga bagenewe uko bikwiye bituha hari byinshi byangirika mu mutekano bashinzwe.
Dr.Shurimpumu Théophile uvura mu bitaro bya Rutongo biri mu karere ka Rulindo, atangaza ko mu myaka irenga 30 amaze akora uyu mwuga, kuri ubu abona ubuvuzi mu Rwanda bwarateye imbere agereranyije n’ibihe byashize kubera ikoranabuhanga.
Abayobozi b’akarere ka Huye bahagurukiye gukangurira abaturage kwitabira mitiweri kuko abamaze gutanga amafaranga y’uyu mwaka muri ako karere bakiri munsi ya 10%.
Abayobozi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) bahakanye igihombo cy’amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 695 agaragazwa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari yo mu w’2010, yari yaragenewe kugura ifumbire n’imbuto ariko akaba yaraburiwe irengero.
Nyuma y’imyaka 44 CONFIGI ishinzwe, isigaye ivugwa nk’amateka kuko ibikorwa byayo byahagaze ndetse na bamwe mu banyamuryango bakaba barakuyemo akarenge kabo.
Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye bari bamaze iminsi barara bahangayitse kubera ubujura bw’inka ubu ngo babonye agahenge; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene.
Urukiko rukuru rwa Kigali rwanze ubujurire Leon Mugesera yari yatanze asaba ko yahabwa igihe igihe kingana n’amezi atatu n’iminsi 24 cyo kwiga dosiye ikubiyemo ibirego aregwa.
Abaturage ba Afurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko barakangurirwa kwitabira gukoresha imirongo ya internet (domain) iherwa n’akadomo Afrrica (.africa). Iyi domain yerekana imbuga za internet zo muri Afurika ikora nk’izanzwe iherwa na .com, .net, .rw n’izindi.
Ibiro by’akarere ka Kayonza byafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 20/07/2012 ariko nta bintu uwo muriro wangije kuko bahise bawuzimya utaraba mwinshi.
Umugabo wo mu Buhinde witwa Sohanlal Chouhan w’imyaka 45 y’amavuko ari mu maboko ya polisi azira kudodera umwenda w’imbere ufite ingufuri umugore we witwa Rhada Sitabai arwanya ko ashobora kumuca inyuma.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ejo tariki 19/07/2012 muri Serela Hotel i Kigali, Josee Chameleon yatangaje ko atajya afata ku biyobyabwenge nk’uko hari bamwe babimutekerezaho.
Bayingana Aimable, uyobora ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba ari Champs-Elysées mu Bufaransa ku cyumweru tariki 22/07/2012 aho azaba yagiye kwifatanya n’abakunzi b’isiganwa rizwi ku izina rya Tour de France rizasozwa kuri uwo munsi.
Ministiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abayobozi ba za Banki Nkuru z’ibihugu bikirimo gutera imbere gukomeza gucungira hafi ingaruka z’ubukungu bumeze nabi ku isi kuko bamwe bakomeje kutitwara neza bigatuma butazamuka nko mu bihugu byateye imbere.
Amabuye adasanzwe afite forume ya mpande enye akagira uburebure bugera kuri metero eshatu kandi aconze neza wagirango n’abantu babikoze yavumbuwe ku gasozi kari mu kagari ka Butambamo, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi.
Umutoza Ruremesha Emmanuel yongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza ikipe ya Mukura mu gihe cy’umwaka umwe.