Arashinja ibitaro bya Gitwe kumusiga igitambaro munda

Mukamugenzi Grace utuye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagari ka Remera, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, aravuga ko amerewe nabi bitewe n’igitambaro yadodewe mu nda n’ibitaro bya Gitwe akakimarana umwaka.

Uyu mubyeyi avuga ko ibi byamubayeho tariki 13/02/2012, ubwo yajyaga muri ibi bitaro agiye kubyara umwana we wa kabiri akabagwa abaze ariko ngo yaje kudodwa nabi bituma abaganga bamusiga igitambaro munda.

Nyuma y’uku kubagwa yaratashye ariko akomeza kumva atamere neza, akomeza kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kabagali ariko ntibigire icyo bitanga.

Tariki 07/11/2012, ngo nibwo Grace yagiye kubona abona mu gitsina cye hamanutse igitambaro kivanzemo amashyira n’amaraso, bitewe n’uko inyama zo munda zari zimaze kubora. Uyu mubyeyi yahise afata iki gitambaro acyijyana ku bitaro bya Gitwe, ashinja kuba aribyo byakimusizemo.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwahakanye bwivuye inyuma ko butakora aya makosa yo gusiga igitambaro munda y’umubyeyi.

Tuvugana n’umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe, Emile Tuyishime, tariki 14/01/2013, yavuze ko ibi bintu atari byo ngo kuko uyu mubyeyi bigeze kumusuzuma nyuma y’uko abyara, ariko basanga nta kibazo cyo munda afite.

Yagize ati “twatunguwe no kubona uyu mubyeyi aje afite ikintu mu ntoki “complex” avuga ko ari icyo abaganga bacu bamusize munda”.

Emile yongeyeho ko ibi bintu bakunze guhura nabyo, gusa ngo bakeka ko hari abandi bantu baba babyihishe inyuma bashaka guharabika isura y’ibitaro.

Uyu mubyeyi avuga ko hari igihe agira agahenge ariko ngo hashira nk’icyumweru akongera kumererwa nabi bikabije.

Nsabayezu Obed, ni umugabo wa Grace, avuga ko ubu burwayi umugore we yahuye nabwo bumaze kumutera ubukene bukabije ngo kuko udusambu twose yaragurishije none imyenda y’abantu nayo imumereye nabi.

Gusa uyu muryango uvuga ko nta hantu wigeze ugeza icyi kibazo cyawo uretse mu nzego z’umutekano. Icyakora ngo baritegura kugana mu nzego z’ubutabera.

Ibi bije byiyongera ku wundi mubyeyi uvuga ko yarangaranywe n’abaganga b’ibi bitaro akabyazwa atinze umwana we akahasiga ubuzima ndetse nawe akahavana indwara yo kujojoba kuko yangiritse umura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibi ni ubutekamutwe,ubwos emu mezi 10 ntiyagiye mu mihango?ntiyozaga mu gitsina ke se?ntiyakoraga imibonano mpuzabitina se?ahubwo ni imitwe yo gushaka amafr ku ngufu.Ese kuki we atakwishyiramo igitambaro ku buryo abeshyera abaganga?ni imitwe iriya

kaneza yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Biteye ubwoba kandi ni ibyo kwitonderwa.harasabwa gushishoza hakaboneka ukuri nyako.uri mu makosa akabihanirwa byintangarugero kuburyo iyo case,n,izindi zisa nayo zitazongera kubaho.

x yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Ibi bintu bireze pe! kuki aba barwayi basigaye barahindutse indyadya n’ababeshyi ubu Abaganga bazagira bate koko! reba nawe ngo umwaka wose, abantu bize iby’ubuganga iyi case ni impossible, refer case ya CHUK from Byumba hospital.
None se ko bigaragara ko abarwayi basigaye bakoreshwa inzira mbi byamenyekana ntibabiryozwe, murabona atari ikibazo! arabeshya yafatwa akarekwa kandi uwo yabeshyeye we yarasebejwe ndetse rimwe na rimwe yafunzwe.
Izi ndonke zihagarikwe naho ubundi bizagira ingaruka ku mwuga w’Ubuvuzi mu Rwanda, tureke munyangire ahubwo saba service uyihabwe, nitaboneka ariyo wishyuza naho kubehyerana n’amashyari y’i Rwanda tuyareke.

xxxx yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

byaba arikibazo nimba uwo mubyeyi complex yaramusigaye munda.ahubwo bihutire kumujyana kumuvuza mubitaro bikomeye.mbere yo kujya mutabera.naho nimba arukubeshya ubwo azabihanirwa.

claudine yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

None se muvandimwe ko avuga ko yivurije mu kigo nderabuzima (centre de sante) ugira ngo burya haba icyuma abantu bacamo? ese ugira ngo iyo uri umuntu utifite ngo wivuze mu bitaro bikomeye, za cente de sante zijya kuguha transfert ryari? uba warashize.
ibyo uyu mubyeyi avuga birashoboka kuko Dr ashobora kubikora atari ubugome ari ibimucitse, impanuka.

adel yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Ese koko birashoboka ko umuganga ubifitiye impamya bushobozi ya siga Complex munda yu mubyeyi koko? mubisuzumana ubushishozi bwimbitse rwose ababifitiye ububasha kandi niba ari uwo mubyeyi nawe ushaka gusiga isurambi Service y’ubuzima nawe azahanue n;itegeko? kandi na bwo niba ari Docteur cyangwa undi mukntu ukora muri Salle D’opération nawe azabihanirwe by’intangarugero nurugaga rwa baforomo na baforomo kazi kandi mwegusenya igihugu ahubwo murusheho kubungabunga ubusugire bwacyo.

xyz yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Abavuzi baracyafitwe kabisa. Uyu nawe ati nyuma y’umwaka igitambaro munda yanjye!! Ese yivuza ntiyacishijwe mu cyuma(RX cg Echo)? Ntibyagaragara se? Wabona arimo asebya ABANYAMWUGA.Nibisobanuka,hazafatwe ibyemezo bihamye kuko birakabije. None ngo BYUMBA,ejo ngo CHUK,ejobundi ngo GITWE.Ubwo se si abashaka indonke batakoreye??????????UBSHISHOZI...!!

LEOD. yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka