Umuntu uzana igihuha ni umwanzi w’igihugu - Sembagare

Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bo muri ako karere kwirinda abantu bababwira ibihuha kuko abantu nk’abo ari abanzi b’igihugu cy’u Rwanda.

Sembagare Samuel aratangaza ibi mu gihe hari bamwe mu baturage bakwiza amakuru atariyo ku buryo bituma abaturage batagira umutekano mu mutwe kandi u Rwanda rufite umutekano usesuye.

Akomeza avuga ko abantu nk’abo ari ukubamaganira kure. Agira ati “Umuntu rero uzana igihuha ni umwanzi w’iguhugu. Uwumva za Radio za rutwitsi akavuga ibyo atazi, abo nabo ni abanzi b’igihugu kuko bashaka kuzana umutekano mucye mu mitwe y’abaturage.”

Uyu muyobozi yatangaje ibi tariki 16/01/2013 ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bagiranaga inama n’abaturage bo mu mirenge ya Cyanika ndetse na Kagogo mu rwego rwo kubakangurira kubungabunga umutekano.

Iyi nama yabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku itariki 15/01/2013 muri santere ya Kurwibikonde ihuriweho n’iyo mirenge, harasirwaga abantu batatu bari mu modoka ya Fuso maze umwe muri bo akahasiga ubuzima abandi bakajyanwa kwa muganga.

Muri iyo nama abaturage basabwe kujya batanga amakuru ku gihe mbere y’uko icyaha kiba kandi bagatanga amakuru yizewe. Ari nabwo basabwaga kwirinda ibihuha bibunzwa na bamwe muri abo baturajye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hagwiriye abantu bitwaza ubuhanuzi budafite aho bushingiye bagakwirakwiza ibihuha babwira bene wabo ngo nibahunge kuko hagiye kuba intambara ikaze,ugasanga barashaka ibyangombwa ngo bagiye gusura inshuti hanze y’Igihugu kandi bagiye bagamije ngo guhunga.

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka