Rayon Sport na Kiyovu Sport zizahatanira amadolari 6000 ku cyumweru

Rayon Sport na Kiyovu Sport zizahatanira akayabo k’ibihumbi 6000 cy’amadolari mu mukino uzayahuza ku cyumweru tariki 20/01/2013 kuri Stade Amahoro i Remera, mu rwego rwo gushyira ku mugaragaro urubuga rwa interineti footballrwanda.com rwerekana amashusho y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, Mudaheranwa Shaffi na Ndayisenga Davies bashinze urwo rubuga, bavuze ko bashatse kurutangiza ku mugaragaro bifashishije umukino w’umpira w’amaguru bazi ko ukundwa n’abantu benshi, kugira ngo bazasobanurirwe imikorere y’urwo rubuga.

Kuba kumurika urwo rubuga ku mugaragaro bizitabirwa n’amakipe abiri gusa (Rayon Sport na Kiyovu Sport), ngo siko babyifuzaga, ahubwo bashakaga amakipe ane akomeye ariko amwe muri yo yagize izindi mpamvu zitatuma yitabira iyo mikino.

Mudaherwanwa na Ndayisenga basobanura iby'uwo mukino.
Mudaherwanwa na Ndayisenga basobanura iby’uwo mukino.

Mudaheranwa Shaffi avuga ko n’ubwo amakipe azaba ari abiri aho kuba ane nk’uko babyifuzaga ngo ntacyo bizahindura ku butumwa bashaka kuzatanga, kuko ngo uwo mukino uzarebwa n’abantu benshi, kuko ayo makipe akunzwe kandi akaba anahagaze neza muri iyi minsi.

Uwo mukino wa Rayon Sport na Kiyovu Sport uzatangira saa kumi n’imwe n’igice uzakinwa nyuma yo kwerekana muri Stade Amahoro umukino uzahuza Chelsea na Arsenal zo mu Bwongereza, umukino wazo ukazatangira saa cyenda n’igice.

Ikipe izatsinda uwo mukino izahabwa igikombe n’ibihumbi 4000 by’amadolari, naho izaba yatsinzwe ikazahabwa ibihumbi 2000 by’amadolari . Igiciro gito cyo kwinkira muri iyo mikino ni amafaranga 500 y’u Rwanda.

Rayon Sport na Kiyovu Sport zaherukaga guhangana mu mukino wa shampiyina wahuje aya makipe mu Ugushyingo 2012, icyo gihe Rayon Sport itsinda Kiyovu Sport ibitego 3-1.

Nyuma y’umunsi wa 13 wa shampiyona, Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 26 naho Rayon Sport ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 25.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbanje gushimira ubu buryo mwadusyhiriyeho ngewe nubwambere naringiye kuri uru rubuga.ngewe ndi umufana wa Rayon sport rwose ngewe shyigikiye icyemezo abayobozi bafashe cyo gufatira igihano umukinnyi sins jorome,kandi ntibisubireho maze ndebe ko ataza gusaba imbabazi ibyo yigira tumaze kubirenga rwose,kuko nagasuzuguro.

Thomas Niyokwizerwa yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka