ISAE Busogo n’akarere ka Ruhango bagiranye ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi

Akarere ka Ruhango n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE Busogo) bagiye kugirana ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe guteza imbere umuturage w’icyaro.

Amasezerano y’ubu bufatanye, yashyizweho umukono tariki 13/06/2012, agiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2013.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri inzobere n’abarimu bo muri ISAE Busogo bashoje tariki 16/01/2013 mu karere ka Ruhango, bavuze ko baganiriye n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere babagezaho ibibazo bahuranabyo, bakaba bagiye kwicara bakabyigaho.

Dr. Muhinda Mugunga Elie ushinzwe ubushakashatsi muri ISAE Busogo yagize ati “twamaze kubona ibibazo byose tugiye kwicara n’aba bashakashatsi tubishakire ibisubizo.

Ubuyobozi bwa ISAE Busogo bwungurana ibitekerezo n'ubwa Ruhango kubyo bazafatanya.
Ubuyobozi bwa ISAE Busogo bwungurana ibitekerezo n’ubwa Ruhango kubyo bazafatanya.

Akarere ka Ruhango kari mu gihugu hagati, kakaba gafite ibikorwa byinshi by’ubuhinzi harimo imyumbati, ibigori, inanasi, umuceri n’ibindi.

Ubuyobozi bw’aka karere bwifuzako inzobere zo muri iyi kaminuza, zabafasha mu kubakorera ubushakashatsi ku butaka bw’aka karere kugira ngo,barebe uko buhagaze ndetse n’ibibura kugirango abaturage bahinge bazi icyo bakora; nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier.

Abahinzi baganiriye n’ubuyobozi bwa ISAE Busogo, babasabye ko babongera amazi kugira ngo bahinge umuceri mwinshi, kuko ibigori basanzwe bahinga ngo babona nta musaruro bitanga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka