Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, Spt Francis Gahima, yadutangarije ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza abarashe Habimana ariko amakuru amaze kugera kuri Polisi y’u Rwanda ngo ni uko Habimana ashobora kuba yishwe n’abacuruzi bagenzi be, bakoranaga ubucuruzi.
Kuri ubu abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana bamaze gutabwa muri yombi. Uko iperereza rikomeza hazafatwa n’abandi nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru yabitangarije Kigali Today.

Rwasibo Cyprien, se wabo wa Habimana, avuga ko urupfu rwe rwabatunguye cyane ngo kuko nta yandi makimbirane bari bazi afitanye n’abantu.
Agira ati “Rwadutunguye…amakimbirane iwacu yo ntayo tubona, kereka niba hari amakimbirane yari ahari mu bucuruzi bari basanganywe ahari, ibyo ntabwo mbizi.”
Habimana yarashwe mu ma saa moya z’umugoroba ari mu modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari yikoreye amasaka ubwo yavaga ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uri ku Cyanika, agana umuhanda ujya i Musanze.
Uyu mugabo wari utuye mu murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze, apfuye asize umugore n’abana. Yari umucuruzi ukizamuka mu bucuruzi bwe acuruza imyaka, aho yajyaga kuyikura muri Uganda akayicuruza mu Rwanda.

Habimana yari atwaye abandi bantu babiri mu modoka ye. Abo bo bakomeretse, bahita bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK). Umwe muri abo bantu bakomeretse, wabashaga kuvuga, ngo yavuze ko uwabarashe yari umuntu umwe kandi ngo yabarashe abaturutse imbere, abitegeye.
Abaturage bahumurijwe
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera ndetse n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa gatatu tariki 16/01/2013 bagiranye inama n’abaturage bo mu mirenge ya Kagogo ndetse na Cyanika (aharasiwe iyo modoka) mu rwego rwo kubahumuriza ndetse no kubasaba gukomeza gucunga umutekano.
Abo baturage babwiwe ko iyo modoka yarashwe n’abagizi ba nabi ariko batari FDLR nk’uko bamwe mu baturage bari batangiye kubitekereza. Bakomeje bahumurizwa ko umutekano w’u Rwanda ucunzwe neza.

Abo baturage basabwe gutanga amakuru ku gihe kandi vuba mbere y’uko icyaha kiba kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho.
Mu gihe hari aho bakeka amakimbirane cyangwa se mu gihe umuntu abwiye undi ko azamugirira nabi, basabwe kujya bahita babimenyesha inzego sishinzwe umutekano.
Abo baturage banahawe imirongo ya telefone bazajya bifashisha. Banasabwe kandi kwirinda ibihuha ndetse no gutanga amakuru ariyo hakiyongera ho no gukomeza kugira umuco wo gutabarana.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ihe nyakwigendera iruhuko ridashira.
kandi birakwiye ko abagizei banabi bahindukirira Imana rwose, ubu se bungutse iki mu kumena amaraso yinzira karengane.
Birababaje cyane, ibi ntibyari biherutse, Nyakwigendera Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuka ridashira. Twihanganishije kandi n’umuryango we.
Twihanganishije umuryango wa Nyaakwigendera. Gusa mukomeze mudukurikiranire ibyo iyo nkuru tuzamenye abakoze iryo shyano .
Aka n’agahoma munwa kuko bidasanzwe muri kariya gace gukora ubwicanyi bwitwaje intwro. Twifatanije n’umuryango wabuze uwabo. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Birabaje kubona abagizi ba nabi bibasira inzirakarengane, kandi twari dutekanye. Twihanganishije umuryango asize.
Imana ibahe iruhuko ridashira.