Ngororero: Akarere ntikarabona amafaranga yo kuvugurura ibitaro bya Kabaya

Inama njyanama y’akarere ka Ngororero igaragaza ko izi ikibazo cy’ibitaro bya Kabaya bifite amazu makeya kandi ashaje ariko ko hataraboneka ingengo y’imari yo kuvugurura ibyo bitaro bityo icyo gikorwa kikaba kizashakirwa amikoro mu myaka itaha.

Abayobozi n’abakozi bo ku bitaro bya Kabaya kimwe n’abahagana ntibahwema kugaragaza ikibazo cy’amazu ashaje ndetse amwe akaba akabije ndetse n’ubukeya bwayo kuko usanga abantu batisanzuye ariko kwagura no gusana ibyo bitaro bikaba bikiri ingorabahizi.

Bigenimana Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Ngororero hamwe n’abajyanama bagenzi be basanga kuvugurura no kwagura ibitaro bya Kabaya ari ngombwa ariko akarere kakaba nta mafaranga karabona yo gukora icyo gikorwa.

Ibitaro bya Kabaya.
Ibitaro bya Kabaya.

Gusa, inama njyanama y’akarere yemeje ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazashyirwamo kuvugurura ibyo bitaro, hamwe muhagaragara amabati ya fibrocement mu karere ka Ngororero.

Gusa ngo haracyari n’imbogamizi ku bijyanye no kubona ikibanza cy’aho ibyo bitaro bizagurirwa bitewe n’imiterere y’aho hantu n’ibura ry’ikibanza.

Ibitaro bya Kabaya ni bimwe muri bibiri byo mu karere ka Ngororero bikaba bifite ibigonderabuzima bine, bikaba binivurizwaho n’abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Nyabihu yegereye imirenge ya Kabaya na Muhanda yo mu karere ka Ngororero.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka