Kaminuza ya Oklahoma yo muri Amerika igiye gutangiza ishuri mu Rwanda

Abayobozi ba kaminuza yitwa Oklahoma Christian University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bemerewe na Perezida Kagame gutangiza ishuri ryisumbuye mu Rwanda, riri ku rwego mpuzamahanga, rikazajya ryigamo abanyeshuri baturutse hirya no hino ku isi.

“The central Africa school of excellence“ ni ishuri ryisumbuye rizashyirwa mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kagarama, nk’uko Ministiri w’uburezi, Dr. Vicent Biruta yatangaje, nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi ba Oklahoma Christian University na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa kabiri tariki 15/01/2013.

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Oklahoma Christian University, Dr. Mike E. O’ Neal, yashimye ko umubano mwiza w’imyaka irenga umunani ishuri rye rimaze rifitanye n’u Rwanda, wibarutse ishuri ryisumbuye, kandi ko nyuma yo gutangira imirimo yaryo mu w’2015, hazanashingwa kaminuza.

Yagize ati: “Turishimira ko u Rwanda ari cyo gihugu muri Afurika cyagaragaje ubushake kurusha ibindi bwo kutwakira, bitewe n’umubano dusanzwe dufitanye, by’umwihariko na Perezida Kagame, ubu twamaze kubona ikibanza cyo kubakamo, birampa icyizere ko uwo mubano ugiye kurushaho kuba mwiza.”

Ministiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko umwihariko ishuri rishamikiye kuri Oklahoma University rizagira ari uko Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bajyaga bishisha kwigira mu Rwanda batazongera kwirukira mu mahanga ari benshi nk’uko bimeze ubu.

Yagize ati “Oklahoma Christian University ubwaryo ridufitiye abanyeshuri 60, ariko nyuma y’iri shuri na kaminuza izakurikiraho, Abanyarwanda n’abanyamahanga bazaba babonye uburezi bufite ireme bitewe n’inararibonye n’imfashanyigisho biri ku kigero nk’icyo muri Amerika, bikazatuma abajya hanze baba bake.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Oklahoma bwavuze ko umushinga wo kubaka ishuri rya “The central Africa school of excellence“ ku Kicukiro, uzatwara miliyoni 6.5 z’amadolari y’Amerika.

Kaminuza ya Oklahoma, ikoresheje ikoranabuhanga, imaze imyaka ibiri yigisha abaturarwanda ibinyanye n’imicungire y’imari mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (MBA). Ngo haracyari kare kwemeranywa ku biciro byo kuziga muri iryo shuri ryisumbuye, nk’uko Ministiri w’uburezi yasobanuye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka