Ibidukikije: Amerika ikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

Amerika, igihugu cya mbere mu bukire ku isi kikaba na kimwe mu byohereza ibyuka bihumanya ikirere byinshi ku isi cyibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kigiramo uruhare rukomeye.

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru Reuters, ubu kongere ya Amerika ihangayikishijwe n’ukuntu imihindagurikire y’ikirere irimo kwangiza ibimera ndetse n’ibinyabuzima, kubirebana n’amazi n’ibindi.

Kongere ya Amerika irasaba Leta gushaka amafaranga menshi yo kwishyura ibyangirika no guhangana n’ingaruka zabyo. Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo gukora ubushakashatsi ku by’ikirere muri Amerika kitwa National Climate Assessment, intera ihindagurika kw’ikirere igezeho nta kintu na kimwe cyo ku isi itazagiraho ingaruka.

Abahinzi nibo bugarijwe n'ihindagurika ry'ikirere.
Abahinzi nibo bugarijwe n’ihindagurika ry’ikirere.

Bamwe mu bahinzi bo muri Amerika cyane cyane abahinga ibigori n’ibindi bihingwa bohereza mu mahanga bakaba basaba Leta kubaha ingurane y’imyaka yabo kuko ubu ngo barumbije cyane kubera izuba, kugeza iho imyaka yuma itarera, ibitari bisanzwe muri icyo gihugu.

Ibigo bikorana na NASA bivuga ko kuva mu mwaka w’1895, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushyuhe bwiyongeraho 0, 83°C, naho umwaka w’2012 ukaba ariwo mwaka wagize ubushyuhe bukabije kurusha iyindi yose.

Nyamara, bimwe mu bihugu byateye imbere n’ibirimo gutera imbere mu nganda zikomeye ntibyemera gahunda mpuzamahanga yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere ahanini bitewe n’uko ubukungu bwabyo bwubakiye kuri izo nganda.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka