Gisagara: Basubijwe mu rugo bari baratangiye amasomo
Amashuri yisumbuye yigisha anacumbikira abanyeshuri mu karere ka Gisagara, yahawe itegeko ryo kohereza abanyeshuri baturutse mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 byari byarakiriye, bakajya aho bigaga kuko ngo bahawe imyanya nta tegeko rirabyemeza.
Abanyeshuri n’ababyeyi bavuga ko batishimiye uyu mwanzuro kuko abana bari baramaze gutangira amashuri baranizeye ko bari mu myanya yabo basabye, ariko ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko ibi nta ruhushya abayobozi b’amashuri bari bwabihererwe ndetse ko bitanemewe.
Tariki 15/01/2013, ubuyobozi bw’ibigo bwabwiye aba banyeshuri ko bagomba gutaha bagasubira aho bigaga nk’uko byari bisabwe n’akarere kuko ngo uko guhindura ibigo by’amashuri bitari byemewe.

Umwe mu banyeshuri basubijwe iwabo wari waratangiye kwiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Filipo Neli ku Gisagara utashatse ko tumuvuga izina yagize ati:
“Byadutunguye cyane, twari tumaze kumva ko twabonye ibigo twiga tubamo, ariko twagiye kumva twumva baratubwiye ngo nitujye kuzana ibyemezo ku karere by’uko twemerewe kwiga, twajyayo naho tukabura uwo tubibaza kuko tutanumvaga ibyo aribyo kuko twe twasabye imyanya ikigo kiratwemerera none nyine nta kundi turatashye”.
Umubyeyi w’uyu munyeshuri wari waje kumva ikibazo cy’umwana we nawe n’uburakari bwinshi yagize ati: “Ibi ni ugukabya, ubuse kubona umubyeyi yaraguze ibikoresho bijya mu ishuri ricumbikira abanyeshuri, umwana akajya kwiga nyuma y’icyumweru bati nibatahe ni ibintu koko?
Ahubwo se nk’abana bataha kure mu zindi ntara bo ubwo bari babyiteguye? Jye amakosa ndayashyira ku bigo kuko byagombaga kuba bizi niba abana bemerewe kwiga cyangwa batabyemerewe mbere y’igihe”.
Ubuyobozi bw’amashuri nabwo buvuga ko bwari bwatanze iyi myanya ku buryo bw’agateganyo hategerejwe ko akarere kiga ku mpamvu ya buri munyeshuri, ariko nanone bukavuga ko bwumvaga nta ngorane izabamo kuko imyanya yari ihari kandi bakabona nta mpamvu yo kutayishyiramo abanyeshuri.

Umuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Filipo Neli ku Gisagara, Padiri Dieudonné Kayibanda, yavuze ko habayeho icyo kibazo ariko bakaba bizeye ko ababyeyi babyumva bakabyakira.
Ati “Ubundi twebwe twereka akarere imyanya dufite ikaba yashyirwamo abanyeshuri, ninabyo twakoze kuko twari tuyifite dufite n’urutonde rw’abasabye n’akarere karufite, twaje rero gushyiramo abana ngo babe biga kuko imyanya yari ihari twumva nta kibazo, nyuma ariko tubwirwa ko igihe akarere katarabyemeza ngo kige kuri buri mwana bagomba gutaha”.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Gisagara, Alesis Bigira, avuga ko abayobozi b’ibigo batagombaga kwakira abana kuko igihe cyose akarere katarabyemeza ntibiba byemewe.
Aka karere katajyaga kagira ibibazo mu bujyanye n’uburezi, kafashe umwanzuro wo gukurikirana iki kibazo kigakemurwa byihuse.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|