Leta ifite gahunda yo gutangiza ikigo kigisha imyuga itandukanye muri werurwe 2013, kandi hari n’icyizere ko uyu mwaka uzarangira bafite ishuli rikuru ry’ikorabuhanga dore ko ari nayo ntego nyamukuru ibyo bigo byigisha ikoranabuhanga, tekinike n’imyuga byagiriyeho; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa IPRC West ishami rya Karongi Mugiraneza Jean Bosco.

Umuyobozi wa IPRC West ishami rya Karongi avuga ko intumbero bafite aruko mu mwaka wa 2020 ikigo kizaba cyaramaze kugera ku rwego rw’abakozi 300 n’abanyeshuli 10.000. Ibi rero ngo nibigerwaho nta kabuza mu mujyi wa Karongi hazakenerwa amacumbi mashya kuko umubare w’abawutuye uzaba wiyongereye.
Muri gahunda ya vision 2020, biteganyijwe ko IPRC zose zaba zifite abanyeshuli 10.000 kandi 60% by’abarangiza bakaba barize ibijyanye n’ubumenyi ngiro n’imyuga.
Mugiraneza ati “ Abikorera bazadufasha kubaka aho abarimu n’abanyeshuli ndetse n’abakozi bazaba kuko icyifuzo cya Leta nuko abanyeshuli bakwicumbikira noneho ibyo twagakoresheje mu kubacumbikira tukabikoresha tugura ibikoresho bikenewe mu kunoza ireme ry’uburezi.

Ibi byose ariko ngo bazabigeraho igihe ishuli rizaba rimaze kubona amashami yose akenewe muri IPRC harimo ishami rya engineering, kubaka amazu no gukora ibishushanyo mbonera by’amazu, ishami ry’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, ishami rya ICT ndetse n’ishami ryigisha gutunganya umusaruro (food processing).
Ibigo bya IPRC mu Rwanda bikora nk’abahuza hagati y’abikorera n’ikigo cya Leta giteza imbere ubumenyi ngiro (WDA). Urugaga rw’abikorera narwo rwemeza ko uruhare rwabo ari ingirakamaro mu gufatanya na IPRC Karongi kuzamura umujyi, nk’uko Nkurikiye Casmir, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uragaga rw’abikorera mu karere ka Karongi abisobanura.
Ati “Urugaga rw’abikorera rwatangiriye mu rwego rw’ubuvugizi cyane cyane mu byerekeye amahugurwa mu bya tekinike n’imyuga. Ubu ngubu turimo gukangurira abakora imyunga na tekinike mu mirenge hose”.

Ubu bamaze gukoresha amarushanwa ya ba rwiyemeza mirimo (Business Plan Competition), mu karere ka Karongi hari abantu 15 bagomba gukorana nabo, bamara kubaha umurongo bagenderaho, bakazafata abandi.
Yakomeje agira ati” N’ibi rero bya WDA, tugomba gukorana kugira ngo ubuhanga bafite mu bumenyi ngiro nabwo butere imbere, Ni yo mpamvu dukorera hamwe kugira ngo twese tugire umurongo umwe tugenderaho”.
Kugeza ubu muri za IPRC, iyo mu mujyi wa Kigali ni yo yujuje ibisabwa byose kugira ngo yitwe IPRC kuko ifite ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga, hakabamo ishuli ryisumbuye rya tekinike ndetse n’ikigo cyigisha imyuga, harimo amashami 15 atandukanye.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe ndumwe mubanyeshuri bifuza kubaga none mwaba mubakira natsinze ikizamini cya leta mumwaka wa 2018 nkaba nigaga mu mwaka wa Kane(leve3) sector construction trade electricity ahitwa muruhengeri nkaba nifuzaga kubagana mugihe tugitegereje igisubizo cyanyu kiza mbaye mbashimiye murakoze.
nshaka kuhiga
Iprc iwacu mu Rwanda zaje zikenewe.nibyiza kuba mutekereza kongera andi mashami mu myigire bizadufasha kuzamura umubare waba technicien.
dukangurire n’abakobwa kwiga imyuga.
Muraho.mwatubariza impanyabushobozi bazajya batanga namashami arimo kugeza ubu.nonese hari Iprc itanga engeniring muzadutangarize.ese 2014 bazafata abanyeshuri nkuko (reb) ibigenza kumanota cg murakoze amakuru yanyu aratunezeza.
Ni kubaza niba ntabatekinisiye bo muri mechanical mukeneye kuburyo umuntu yaba ya depoza kuko SFR yadukujeho
Sir,
nibyiza kutwegereza ishuri nkiri nonese mwatubarije rizatangira kwigisha ryari nonese harimo nikwiga muri week-end cg mumaSAHA YA NIMUGOROBA
murakoze mutugezaho amakuru meza Imana ibongerere umugisha.