Urubanza rwa Stanislas Mbanenande ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ruratangira kuri uyu wa kane tariki 16/11/2012 mu gihugu cya Suede.
Umugabo w’imyaka 52 witwa Murenzi utuye mu karere ka Rusizi amaze umwaka yibasiwe n’indwara z’amavunja zamufashe ubu akaba atabasha kugenda kuko ngo iyo akandagira aba ari kubabara.
Celestin Vuningoma w’imyaka 32 na Alphonse Ndacyayisenga w’imyaka 23 bakomoka mu Karere ka Kamonyi bafatanwe ibiro bitanu by’urumogi ubwo bakoraga impanuka mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke tariki 11/11/2012.
Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yisumbuye nderabarezi (TTC) kuri uyu wa 14/11/2012 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bwa mbere kuva byakwegurirwa ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE).
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ry’i Kigali (IPRC) ryatanze impamyabushobozi ku bakozi b’ibitaro 17 baryigagamo, bakaba bagiye kuziba icyuho kigeze byibuze kuri 1/3, cyo kubura abasana ibyuma bikoreshwa mu bitaro bya Leta mu Rwanda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda cyiramagana umuntu uwo ariwe wese ufatira indangamuntu ya mugenzi we kuko nta mpamvu n’imwe yemerera umuturage kubika indangamuntu itari iye.
Imashini ebyiri zikora umuhanda za kompanyi NPD/COTRACO yakoraga umuhanda mu karere ka Ngoma zafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 13/11/2012 mu mujyi wa Kibungo zirashya zirakongoka.
Kuri uyu munsi tariki 14.11.2012, umunyamakuru ku Isango Star, Patrick Kanyamibwa, n’umudamu we Mukabacondo Jeanine Keza bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze bashyingiranywe.
Umuntu umwe yitabye Imana aguye mu ruzi rw’Akagera abandi babiri barakomereka bazize inkubi y’umuyaga yibasiye akarere ka Bugesera mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Abakuru b’amadini batandukanye barututse mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigali, bateraniye i Kgali aho biga uruhare rw’amadini bahagarariye mu kugarura amahoro no guhuza abaturage batuye muri aka karere.
Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabje, arasaba ubuyobozi bwa gereza ya Cyangugu kwicyemurira ikibazo cy’inyubako zishaje kuko abafungiye muri iyo gereza birirwa batanga amaboko hirya no hino mu bikorwa by’ubwubatsi kandi bakabigaragazamo ubuhanga.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ibanze na polisi mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo, tariki 13/11/2012, byagaragaye ko nta bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku bitsina bafite kuko bahagurukiye kubirwanya.
Isosiyete ikora imyenda yo mu gihugu cy’Ubuyapani yitwa Seiren yashyize ahagaragara ikariso irwanya umwuka mubi ushobora guturuka ku mubiri w’uyambaye ku gikero kiri hagati ya 89 na 99 ku ijana.
Ubwo hahabwaga ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge tariki 13/11/2012, abaturage bo mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe batangaje ko icyumweru cyahariwe ubumwe n’umbwiyunge gisanze bariyunze nyabyo.
Mu rwego rwo gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’umuryango, mu karere ka Ngororero biyemeje kuzamura umubare w’abagore bagaragara mu mirimo itandukanye itari iy’ubuhinzi, kuko hari abacyitinya bigatuma basigara inyuma.
Bamwe mu basheshe akanguhe bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke batangaza ko batanyuzwe n’uburyo abakuru b’imidugudu batoranyijwe abari mu zabukuru bazahabwa inkunga ya VUP.
Tough Stuff Solar ni sosiyete icuruza amatara atanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba yihaye intego yo kugeza amatara ku baturage bo mu byaro mu rwego rwo guca akadodowa kuko gatera ndwara z’imyanya y’ubuhumekero ndetse n’amaso.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bigaragaza ko inyangingo z’imiterere y’ubwenge zigenda zimuka, bitewe n’ubuzima tubamo, bigatuma ubwenge bwacu bugabanuka uko bwije n’uko bukeye.
Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, Justine Greening, arashima intambwe yatewe n’u Rwanda mu kurwanya ubukene, ndetse n’uburyo rukoresha inkunga rubona mu bikorwa by’iterambere.
Ifoto ya Obama ahoberana cyane n’umufasha we yiswe “four more years » yashyizwe ku mbuga nkoranyambanga nka facebook na twitter n’umuryango wa Obama, ubwo yari amaze gutorerwa kongera kuyobora Amerika, ngo yafotowe tariki 15/08/2012 ifotorwa n’uwitwa Scout Tufankjian.
Myugariro wa Yanga Africans ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mbuyu Twite, uzwi nka Gasana Eric mu Mavubi, ashobora gufatirwa ibihano, nyuma yo kwanga kuza gukina umukino wa Namibia tariki 14/11/2012 ndetse na CECAFA izaba tariki 24/11/2012.
Umukino wa gicuti ugomba guhuza u Rwanda na Namibia kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012 kuri stade Amahoro i Remera, washyizwe ku mugoroba guhera saa kumi n’imwe n’igice aho kuba saa cyenda n’igice nk’uko byari biteganyijwe.
Amafaranga y’umurengera ba rwiyemezamirimo baka amabanki akorera mu Rwanda, arabahangayikishije kuko bataba bizeye ko azishyurwa. Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) nayo yemeza ko izo mpungenge zifite ishingiro.
Polisi y’igihugu igiye kujya ifatanya n’itangazamakuru mu gukumira ibyaha, guharanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kwita kuri gahunda zigamije iterambere rirambye ry’igihugu muri rusange.
Habiyakare Jean Nepomscene, Niyoyita Emmanuel na Murenzi Francois, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi i Kabarondo mu karere ka Kayonza bazira kwica imbogo muri Parike y’Akagera. Bateze umutego muri parike tariki 07/11/2012 ufata imbogo ku cyumweru tariki 18/11/2012.
Umugore witwa Mary Achieng utuye mu mujyi wa Nakuru muri Kenya yakubise umugabo we witwa Moses Oduor amuziza ko yasesaguye amafaranga y’urugo mu kabari yishimira itorwa rya Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umuryango utegamiye kuri Leta, ATEDEC wateye inkunga abagore 100 babana na virusi itera SIDA bo mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyamasheke kugira ngo bahereho biteze imbere. Buri mugore yahawe amafaranga ibihumbi 20.
Abakozi bakorera KPC (Kigali Professional Cleaners), isosiyete ikora isuku muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bigaragambije mu gihe cy’amasaha make tariki 13/11/2012 kubera ko umukoresha wabo atabishyuye amafaranga yari yababeshye ko yabashyiriye mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 12/11/2012, imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yasenye amazu 37 mu tugari twa Gihara na Kagina mu murenge wa Runda. Abasenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe ubuyobozi bukibasabira inkunga y’amabati ku karere.
Umusore witwa Nteziyaremye wo mu kagari ka Rusave mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu akoresheje ifuni.
Polisi yataye muri yombi abantu babatu bakomoka mu Karere ka Gakenke bakekwaho gukora amafaranga mpimbano y’amadolari bakanagerageza kuyakwirakwiza mu baturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buremeza ko bizagera muri Nyakanga 2013 abaturage 8540 bagejejweho amazi meza nubwo kugeza ubu abamaze kuyabona ari 85 gusa. Icyi kizere ngo kiraterwa nuko imishinga izageza aya mazi meza ku baturage iri gukurikiranwa.
Abanyeshuri bo muri College ya Karambi mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango bamaze kubakirwa ivomo ry’amazi meza kandi na gahunda yo kuyabagezaho ikaba iri hafi. Ikibazo cy’amazi kuri iryo shuri cyatangiye kugaragazwa kuva muri Mata 2012.
Abanyamuryango ba koperative KOZIMU (Koperative Zigama Ibicanwa Munyarwanda) ikorera mu murenge wa Kinihira, akarere ka Rulindo, bahisemo gukoresha icyo bise PISIMEKA mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibicanwa cyatumaga bangiza ibidukikije.
Umukinnyi w’umunya-Kameroni, Samuel Eto’o Fils, yaba ahabwa ibihumbi 15 by’ama euro uko atsinze igitego, ndetse n’ibihumbi 7.8 by’amaeuros uko atanze umupira mwiza maze udi agahita atsinda.
Ikipe ya Police Handball Club yerekeje muri Maroc tariki 12/11/2012 aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya 34 gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, izatangira tariki 14-25/11/2012.
Abikorera biganjemo abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke bakoreye urugendoshuli mu ka karere ka Karongi birebera iterambere abikorera bagejeje ku mujyi wa Karongi kubera kwibumbira mu makoperative.
Abagore n’abagabo 20 baturuka mu bihugu birindwi bya Afurika bateraniye mu Kigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi (CGIS) biga uko ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi ryifashishwa mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima.
Samuel Bugingo w’imyaka 24 yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyagatare tariki 11/11/2012 agerageza kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwiba shebuja amafaranga asaga miliyoni umunani.
Perezida Paul Kagame, yagiriye inama ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos muri Nigeria ko bwashyiraho amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa n’abakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto aho kuzica burundu muri uwo mujyi.
Ku mugoroba wo kuwa 12/11/2012, inkubi y’umuyaga ukaze yasenye amazu 300 inangiza intoki z’abaturage ziri ku buso bwa hegitari 50 mu mirenge ya Mwogo na Ntarama mu karere ka Bugesera, iyo mibare ariko ni iy’agateganyo.
Hari bamwe mu bashakanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kuboneza urubyaro bishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abashakanye kubera kutabyumvikanaho ndetse no kudasobanukirwa n’akamaro kabyo.
Ikipe ya KIE handball Club niyo yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball) nyuma yo gutsinda ikipe ya Police ya Rubavu ku cyumweru tariki 11/11/2012 ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.
Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko kubura kw’imirimo ku baturarwanda byakemuka buri wese agize umwihariko mu kwishakira umurimo, ahereye kuri duke afite cyangwa amaboko ye n’ibitekerezo.
Uzamukunda Elias ‘Baby’, Salomon Nirisarike bakina ku mugabane w’uburayi na Stevens Kunduma ukina muri Aziya bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweu gishize aho baje gufasha baganzi babo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia tariki 14/11/2012.
Muri Tombola yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura muri CECAFA izatangira tariki 24/11/2012, U Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar and Eritrea.
Itsinda ryitwa Joint verification Mechanisms ryashyizweho mu rwego rwo kugaragaza ukuri hagati y’ibivugwa ku Rwanda na Congo, ryatangiye akazi kary ko kugaragaza ukuri kuri ibyo birego bishinja impande zombi, rikazanagenzura uyubahirizwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Congo.
Abashakashatsi b’urubuga YouTube/Vsauce rushyira ahagaragara amashusho y’ingingo zakozweho ubushakashatsi mu bya siyansi bavuga ko kwayura bidaterwa n’uko umwuka uba wabaye muke ahantu umuntu wayura aherereye, nk’uko bamwe babikeka.