Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa 19/11/2012 yatangiye gutanga ubutumwa buhamagarira abashoferi n’abamotari gutwara neza birinda umuvuduko no gutwara basinze mu rwego rwo gukumira impanuka.
Umusore w’imyaka 20 witwa Kwitonda Cyriaque acumbikiwe kuri sitasiyo ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe ukekwaho kugira uruhare mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi ku rugomero rwa Rukarara ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.
Ndagijimana Martin wahoze ari Lokodifensi irinda aho ikipe ya Rayon Sport icumbitse mu karere ka Nyanza yafatiwe mu karere ka Rusizi nyuma yo gutoroka yibye kapiteni wa Rayon Sports amafaranga ibihumbi 600.
Saa munani n’iminota 55 zo kuri iki gicamunsi tariki 19/11/2012, ingabo za Congo zarashe mu Rwanda ku musozi wa Rubavu. Humvikanye amasasu abiri yo mu bwoko bwa mortier ariko hari andi masasu mato akomeje kumvikana.
Umuryango w’abagore babana n’ubumuga bwo kutumva mu Rwanda watangije igikorwa cyo kwigisha ururimi rw’amarenga inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Ruhango, hagamijwe kugirango zijye zifasha ababana n’ubumuga mu bibazo bahura nabyo.
Dortoire y’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ESKI (Ecole Secondaire Kirambo) yibasiwe n’inkongi y’uburiro ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 18/11/2012 irashya yose n’ibyari birimo byose bihinduka umuyonga.
Igikomangoma Ruth Komuntale cyo mu bwami bwa Toro mu gihugu cya Uganda akaba mushiki wu mwami wa Toro Oyo Rukidi Mpunga, ku wa gatandatu tariki 17/11/2012 yambikanye impeta y’urudashira n’Umunyamerika Christopher Thomas.
Kabananiye Staton na Barukinaho Saidath bakomoka mu murenge wa Kazo, bahawe igihembo n’ubuyobozi bw’akarere ko bakorana neza n’umurenge SACCO wa Kazo mu karere ka Ngoma.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yasabye Abanyarwanda kutambuka umupaka ngo bajye i Goma kuko hari Abanyarwanda bamaze kuburirwa irengero batazwi umubare banyerejwe n’ingabo za Congo hamwe n’insoresore ziri muri uwo mujyi.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwashyiriweho abajyanama mu by’ubucuruzi babafasha kwiga imishinga yabo no kuyibatunganyiriza. Abo bajyanama bakorera muri buri murenge bazajya batunganya imishinga y’urubyiruko ku buntu maze rugane ibigo by’imari rwake inguzanyo rukore rutere imbere.
Urubyiruko rukina umukino wa Karate rwo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera rutangaza ko rudatera imbere mu bumenyi bw’uwo mukino kubera ko batuye mu cyaro kandi n’ubuyobozi bukaba butabitaho.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Isazakabumenyi, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko kwishyira hamwe muri za koperative kugira ngo rubone ubushobozi bwo gutangiriraho mu bikorwa byabo bibyara inyungu.
Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, akarere ka Huye kasezereye akarere ka Nyamagabe mu mukino w’umupira w’amaguru haba mu bakobwa no mu bahungu mu marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Umunya-Canada, Pelletier Roy Remi, yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa ku giti cye intera ngufi ‘prologue’ ya kilometero 3,5 mu irushanwa rya tour du Rwanda ryatangiye tariki 18/11/2012. Umunyarwanda Adiren Niyonshuti yaje ku mwanya wa gatatu.
Hagati mu cyumweru gishize imvura n’umuyaga byagushije igiti cya rutura ku gisenye cy’inzu ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba bwakoreragamo mu karere ka Karongi hangirika ibikoresho byo mu biro.
Mu marushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, Uturere twa Karongi na Rubavu tuzaserukira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa y’indirimbo, imbyino n’imivugo.
Abaturage batuye umurenge wa Shingiro, akarere ka Musanze baravuga ko bataye umuco wo gukata icyondo bambaye ibirenge, kubera ko bamenye ko bashobora kwanduriramo indwara nyinshi zituruka ku mwanda.
Uwiringiyimana Theogene ahamya ko indirimbo ye yitwa “Bosebabireba” yamugejeje kuri byinshi ndetse kugeza ubwo abona inzu yo kubamo ye bwite.
Igiterane cy’abagorozi cyagombaga kuba tariki 17/11/2012 mu murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza cyamaganiwe kure ndetse nabo barirukanwa bazira guhindura urugo rw’umwe muri bo urusengero.
Abantu bari mu mujyi wa Goma baremeza ko ingabo za Leta ya Congo zahunze uwo mujyi zerekeza Sake. Abandi basirikare ba Congo bari bari ku mipaka ihuza icyo gihugu n’u Rwanda bapakiye ibyabo bigendera mu ma saa saba n’igice.
Polisi iratangaza ko inkongi z’imiriro zimaze kwibasira utubari, utubyiniro na restora mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, nta sano zifitanye, n’ubwo zose zivugwa ko ziba zaturutse aho batekera.
Ku nshuro ya karindwi, ikipe ya Al Ahli yo mu Misiri yegukanye igikombe gikinirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), nyuma yo gutsinda Esperance de Tunis ibitego 2-1.
Kubera intambara ikomeje gusatira umujyi wa Goma, abanyamahanga bakorera muri uwo mujyi cyane imiryango mpuzamahanga batangiye kwambuka imipaka bahungira mu Rwanda; ibi kandi biri gukorwa n’abandi baturage bifashije banga ko intambara yabasanga muri uyu mujyi.
Mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rukomo, haravugwa isuri ikabije ahanini iterwa n’amazi y’imvura, icyakora ngo n’imiturire yo muri centre ya Rukomo ni imbogamizi mu gukumira zimwe mu ngaruka mbi ziterwa n’iyo suri.
Tengera Jennifer w’imyaka 39 utuye mu mudugudu wa Kayigiro, akagali ka Gitengure, umurenge wa Tabagwe ari mu maboko ya Polisi nyuma kubyara umwana ufite ubumuga kandi atagejeje igihe mu ijoro rya tariki 15/11/2012 akamuta mu musarane.
Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, batanze ubufasha ku miryango itatu, burimo guhoma amazu, gutanga ibikoresho nka matela, amasabune, amavuta, ibyo guteka, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibindi; gahunda yiswe ‘Kuremera’ imiryango ikeneye ubufasha.
Abana bo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda mu karere ka Nyanza basuye bagenzi babo barwariye mu bitaro bya Nyanza babashyikiriza inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.
Abaturage batuye mu mujyi wa Goma bafite ubwoba ko uwo mujyi wafatwa na M23 kubera ko ingabo za Leta ya Congo zanze ku rwana ahubwo zisaba abaturage guhunga. Ingabo za M23 zafashe Kibumba iri munsi y’ibirometero 10 uvuye Goma .
Abasenateri barasaba ko imisanzu ya mutuelle yajya itangwa hakiri kare kugira ngo abayitanze babashe kwivuza badakererewe kandi inzego zose zirebwa n’iyi gahunda zigakora ibishoboka kugira ngo ubushake bwo gutanga ubu bwisungane buhinduke umuco.
Urubyiruko rw’abanyeshuri 20 bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda rwibumbiye mu muryango urwanya ruswa n’akarengane (students Club against Corruption and Injustice) rwahawe ikiganiro n’abakozi b’Ingoro Z’Umurage w’u Rwanda basabwa kugira indangagaciro zishingiye ku muco.
Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, korali Kubwubuntu yo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) iramurikira abakunzi bayo alubumu yayo ya mbere bise “Imirimo itunganye” kuri EPR Paruwasi Kiyovu.
Umuhanzi King James yasubiyemo indirimbo “Bagupfusha ubusa” ya Dj Zizou ft All stars. Mu gihe gito imaze igeze hanze, iyi ndirimbo imaze kwamamara kuburyo umuhanzi King James yahisemo kuyisubiramo.
Karambizi Canisius utuye mu kagari ka Munini mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, yagonzwe n’imodoka itaramenyekanye nyuma yo kumuca amaguru ihita iburirwa irengero, tariki 15/11/ 2012 ahagana saa moya z’ijoro.
Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo bahawe indogobe n’ubuyobozi bw’akarere baravuga ko batakizishaka kubera ko batazishoboye kuzorora kandi ntacyo zibinjiriza.
Umusore witwa Jean De Dieu Shyirakera, w’imyaka 25, mwene Bibarimana,na Nyiransabimana batuye umurenge wa Base,akagari ka kamuhwa, avuga ko akeneye gufungwa cyangwa ubuyobozi bukamufasha bukaba bwamujyana i Iwawa.
Ibitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), bigiye gutangiza uburyo bwihariye bwo kuvura ububabare buturuka ku ndwara zitandukanye, zirimo uburwayi busanzwe n’ihungabana, uburyo bugiye kugezwa bwa mbere mu Rwanda.
Ubuyobozi bukuru bw’umuryango RPF-Inkotanyi bwasabye abanyamuryango bawo mu karere ka Kicukiro, kutemera ko intambwe y’iterambere rimaze kugerarwaho mu Rwanda no muri aka karere by’umwihariko, itagomba gusubira inyuma kubera impamvu iyo ariyo yose.
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yemeza ko gusubika imanza ari ikibazo kikigaragara mu nkiko kandi gikwiye guhagurukirwa kugira ngo gikemuke, nk’uko yabitangaije mu ntara y’Amajyepfo mu rugendo yahagiriye kuwa Kane w’iki cyumweru.
Umubare w’abanyeshuri babangamiwe mu bizami bya Leta ukomeje kwoyongera kubera impanuka, aho mu ntara y’Amajyepfo abagera kuri bane barwariye mu bitaro, kubera impanuka zitandukanye bagiye bakora.
Abanyamuryango b’ingeri zinyuranye b’umuryango wa FPR-Inkotanyi, bemeza ko kwizihiza isabukuru uyu muryango umaze ushinzwe, bisigiye abatishooboye ibikorwa bikomeye byo kubafasha.
Capitaine Wellars Ndahimana ari mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari amaze imyaka 18 aba mu mutwe FDLR, yafashe umwanzuro wo gutaha nyuma yo kubona ko ubuzima yarimo bumugoye kandi nta nyungu azabukuramo.
Ingabo M23 zakuye mu birindiro ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zari zikambitse mu mujyi wa Kibumba, uherereye mu birometero 25 uturutse i Goma, mu mirwano yongeye kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012.
Amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda niyo abajyanama b’ubuzima bakorana n’ikigo nderabuzima cya mibirizi, bibumbiye muri koperative ubuzima bwiza mibirizi, bakusanyije yo gushyigikira ikigega cy’Agaciro Development Fund, kuri uyu wa Gatanu kuwa 16/11/2012.
Imfungwa zikora igihano nsimburagifungo mu karere ka Gicumbi zubakiye umuturage wasenyewe n’imvura mu gikorwa cyo kuremera abatishoboye, mu rwego rwo kwimakaza umuco n’amahoro no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Radiyo Contact FM igomba kwishyura miliyoni 35 z’amafaranga y’U Rwanda, agahabwa abanyamakuru batanu bayireze kubirukana mu buryo butemewe n’amategeko, mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012.
Abaturage bo mu tugari twa Gisanze na Mataba bakoze umuganda wo kuremera umubyeyi witwa Apollinarie Nyiramashashi uherutse gupfusha umugabo we wacitse ku icumu rya jenoside, mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.
Impunzi zakuwe mu byazo n’intambara yahuje ingabo za Leta ya Congo n’ingabo z’umutwe wa M23, kuwa Kane taliki 15/11/2012 zigahungira mu Rwanda, zivuga ko zidashaka kujya mu nkambi ya Nkamira kuko bizeye ko amahoro agiye kuboneka iwabo.
Abagabo umunani bakomoka mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera batorotse inkiko Gacaca, baza gukatirwa badahari kuburyo ntawe uzi aho baherereye kugira ngo bazanwe kurangiza ibihano bahawe.
Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abatuye akarere ka Nyanza mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, cyabereye mu murenge wa Rwabicuma kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Umunyarwanda witwa Emmanuel Rusera, umaze kubaka amahoteli ane ya “Gorilla” mu Rwanda. Agahamya ko abakora nka we mu gushora imari mu gihugu, aribo bitezweho kuzamura ubukungu n’imibereho by’abaturage n’igihugu muri rusange.