Gakenke: Abayobozi icyenda b’amashuri bagawe ku mugaragaro kubera kudatanga umusaruro
Abayobozi icyenda b’amashuri abanza batsindishije munsi ya 50%, bagawe ku mugaragaro mu nama y’uburezi yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 22/02/2013, nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu mvugo igenura, Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe uburezi, Hakizimana Jean Bosco yagize ati: “Turabashimiye ku rwego rwanyu”.
Hakizimana avuga ko ibigo by’amashuri bidatsindisha abanyeshuri biterwa ahanini n’abayobozi b’ibigo n’abarezi badakora nk’abikorera, batanita no ku myitwarire n’imyifatire (discipline) yaba iy’abanyeshuri n’abarimu.

Abayobozi b’ibyo bigo by’amashuri bibukijwe ko nibadahindura imikorere ngo abanyeshuri batsinde nko ku bindi bigo bashobora kuzafatirwa ingamba zikomeye. Ati: “Nibiba ngombwa tuzafata ibyemezo bikarishye kugira ngo ibintu bihinduke”.
Ibyemezo bikarishye bivugwa bishobora no kuba nk’ibyafashwe 2011 aho Inama Njyanama y’Akarere yahagaritse ku kazi abayobozi b’ibigo birindwi ku buyobozi bw’amashuri abanza, bahindurwa abarimu kuko badatanga umusaruro.
Iki cyemezo cyatanze umusaruro mu gihe gito kuko igipimo cy’imitsindire cyarazamutse kigera kuri 88.3% mu 2012 kivuye kuri 66% mu 2010. Ibigo 15 byatsinze ku gipimo cy’i 100% naho hafi y’ibigo 40 bitsinda ku kigereranyo cya 90%.
Abayobozi b’ibigo byatsindishije 100% barashimiwe, by’umwihariko Ikigo cy’Amashuri Abanza cya APAX Janja kiri mu Murenge wa Janja cyatsindishije abanyeshuri bose bakajya no kwiga mu bigo by’ibyitegererezo.
Hanashimiwe kandi ikigo cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (YBE) cya Janja cyatsindishije abanyeshuri bose 144, muri bo abasaga gato 100 bakabona amashuri y’ikitegererezo bigamo.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
none se ko mutabariza abanyeshuri biga UNR ibya bourse bemerewe ubu bamaze amezi atatu nta n’igiceri, ubwo bariho bate kandi nyamara bazishyura byongeye bafashwe mu batishoboye , nyamara barababaje.