Justin Timberlake na Jay-Z bazakorana ibitaramo mu mijyi 12 hagati ya Nyakanga na Kanama

Jay-Z na Timberlake bazakorana ibitaramo bise The Summer Stadium Tour bizaba hagati ya tariki 17/07-16/08/2013 mu mijyi ya Toronto, New York, Chicago, San Francisco, Los Angeles, Vancouver, Detroit, Baltimore, Boston, Philadelphia, Miami na Hershey.

Ibitaramo bizabera muri za stade zikomeye nk’iyitwa Yankee Stadium, Fenway Park, the Rose Bowl na Candlestick Park; inkuru iri ku rubuga rwa MTV ibivuga.

Justin Timberlake na Jay-Z.
Justin Timberlake na Jay-Z.

Iyi nkuru ije isa n’iyemeza ibyo Justin Timberlake aherutse kuvugira mu birori byo gutanga Grammy Award aho yagize ati: “Turacyarimo kwitegura, ariko bizaba bishyushe, sinzi uburyo nabisobanura ariko biza bishimishije cyane”.

Amatike yo kujya muri ibyo bitaramo byose, usibye icyo muri Yankee Stadium yo muri Leta ya New York, azatangira kugurishwa guhera tariki 28/02/2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka