Amarushanwa ya PGGSS III yatangijwe ku mugaragaro
Abanyamakuru abatunganya umuziki n’abandi bantu banyuranye bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda, bahuriye ku cyicaro cya Bralirwa kuri uyu wa gatanu tariki 22/02/2013, mu rwego rwo gutangiza amarushwa ya Primus Guma Guma Super Star III.
Muri iki gikorwa hanabaye umuhango wo gutora abahanzi 10 bazitabira amarushanwa ya PGGSS abaye ku nshuro ya Gatatu, mu rwego rwo kugira ngo hagaragare uzaba Primus Guma Guma Super Star uyu mwaka.
Mu byagarutsweho, ni ibijyanye n’uburyo iryo rushanwa rizagenda n’abahanzi bagomba gutorwa uko baba bameze, ni ukuvuga ibyo bagomba kuba bujuje.


Bimwe mu byagendeweho mu gutora abahanzi harimo kuba umuhanzi yujuje imyaka 18 y’amavuko, no kuba afite nibura indirimbo eshanu zakunzwe hagati ya 2010 na 2012.
Abahanzi kandi bashyizwe mu byiciro, ahagomba gutorwa abahanzi mu byiciro bitanu binyuranye aribyo: R&B, Hip Hop, Afrobeat, Umuhanzi Mushya (New Artists) na Best Female. Muri buri kiciro hagombaga gutorwamo abahanzi babiri.

Abahanzi 10 bazahatanira kwegukana insinzi ya PGGSS3 bazamenyekana tariki 02/03/2013.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|