Itorero “Impumuro nziza” ryo mu karere ka Ngoma ryabaye irya mbere mu marushanwa ya FESPAD
Itorero “Impumuro Nziza” ryo mu karere ka Ngoma ryatsindiye umwanya wa mbere mu matorero ndangamuco ku rwego rw’intara y’uburasirazuba mu marushanwa yateguwe muri gahunda y’iserukiramuco nyafurika (FESPAD).

Ayo marushanwa yabaye tariki 25/02/2013 mu karere ka Rwamagana yari yitabiriwe n’amatorero ndangamuco atanu yo mu turere dutanu tw’intara y’uburasirazuba.
Itorero "Impumuro Nziza" ryo mu karere ka Ngoma ryabaye iryambere mu gihe abantu benshi bahaga amahirwe itorero “Imanzi” ryo mu karere ka Rwamagana kuko rifite ibigwi byinshi, ariko ntiryabasha kwitwara neza.

Massamba Intore wari mu bari bagize akanama gatanga amanota yavuze ko itorero ry’i Rwamagana ryakoze ibintu byiza cyane, ariko yongeraho ko ryishe amabwiriza yagengaga irushanwa kandi ryari ryarayamenyeshejwe.
Ayo mabwiriza yavugaga ko nta torero rigomba gukoresha abantu barenze 20. Itorero ry’i Rwamagana ryarabarengeje bitewe n’uko ryakoresheje imitako myinshi ubwo ryarushanwaga, bikaba ngombwa ko ryifashisha abantu bo kurinda iyo mitako ngo itagwa. Iyo ni yo mpamvu yaba yaratumye rirenza umubare w’abantu 20 bari bateganyijwe.

Itorero ryo mu karere ka Ngoma ryabaye iryambere ryakurikiwe n’itorero ryitwa Benimpano ryo mu karere ka Nyagatare.
Ku mwanya wa gatatu haje itorero Imanzi ryo mu karere ka Bugesera, ku mwanya wa nyuma haza itorero Imanzi ryo mu karere ka Rwamagana n’ubwo ari ryo ryahabwaga amahirwe cyane.

Uretse amarushanwa yahuje amatorero y’imbyino gakondo, hanarushanyijwe ababyina n’abaririmba umuziki w’iki gihe (Dense moderne).
Icyo cyiciro na cyo cyarimo abantu batanu, umwana witwa Twagiramungu Bernard wo mu karere ka Rwamagana uririmba mu njyana ya Hip Hop wegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa n’itsinda ry’abana batatu ryitwa Imanzi ribyina imbyino zigezweho bo mu karere ka Bugesera.

Abitabiriye ayo marushanwa banasusurukijwe na bimwe mu bihugu byitabirye iryo serukiramuco nyafurika ribaye ku nshuro ya munani mu Rwanda. Ibihugu byagaraje umuco wa byo ni Misiri, Namibia, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iserukiramuco nyafurika (FESPAD) ribera mu Rwanda ku nshuro ya munani ryafunguwe ku mugaragaro tariki 24/02/2013, bikaba biteganyijwe ko rizarangira tariki 02/03/2013.

Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|