Papa yatanze umugisha we wa nyuma yizeza abakristu ko azakomeza gusengera Kiliziya

Papa Benedict XVI kuri iki cyumweru tariki 24/02/2013 yatanze umugisha wa nyuma mu ruhame, imbere y’ibihumbi n’ibihumbi by’imbaga yari iteraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero mu mujyi wa Vatican.

Ahagaze imbere y’idirishya ry’icyumba cye kirengeye urubuga rwa mutagatifu Petero, Papa yagize ati: “Mbashimiye urukundo mutahwemye kunyereka”. Yakomeje abwira abakristu ko azakomeza ubuzima bw’amasengesho kugira ngo akomeze akorere Kiliziya.

Nyuma y’ijambo rye, Benedict XVI yahise atera isengesho rya ‘Ndakuramutsa Mariya’ yakirwa n’amajwi y’imbaga y’abakristu bari baje kumutega amatwi bitwaje amadarapo y’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, abandi bafite ibyapa byanditseho amagambo ashima kandi asezera kuri Papa Benedict XVI.

Vatican yavuze ko isengesho rya Papa ryo kuri iki cyumweru, atari wo mwanya wa nyuma agaragaye mu ruhame kuko ateganya kuzatanga ikiganiro cya nyuma kuwa gatatu tariki 27/02/2013.

Papa Benedict XVI yatangaje ko yeguye ku Bushumba bwa Kiliziya Gatulika tariki 10/02/2013 ariko azahagarika imirimo ye ku bupapa ku mugaragaro kuwa kane tariki 28/02/2013.

Benedict XVI w’imyaka 85 y’amavuko yeguye avuga ko abitewe n’intege nke za bukuru. Igihe yatangazaga iyegura rye yaragize ati: “Intege zo mu mutwe no mu mubiri zirakenewe, kandi maze iminsi numva izo ntege zaragabanutse muri jyewe ku buryo numvaga ntakibashije kuzuza inshingano zanjye”.

Papa Benedict XVI.
Papa Benedict XVI.

Nyuma gato y’itangazwa ry’iyegura rya Papa, ibihuha bitandukanye byahise bitangira gukwirakwira mu itangazamakuru ry’Ubutaliyani, bivuga ko icyemezo cya Papa gifitanye isano n’ibibazo by’uburwayi kubera ko yari aherutse kubagwa umutima bagasimbura akuma kawufasha gutera neza. Umuvugizi wa Vatican ariko icyo gihe yahise yamagana ibyo bihuha.

Mu minsi ishize, itangazamakuru ryo mu Butaliyani ryanditse ko abapadiri bakora imibonano hagati yabo ngo baba bafitanye ibibazo n’abagabo bicuruza nk’indaya bikaba ari yo ntandaro y’iyegura rya Papa Benedict XVI.

Leta ya Vatican ariko yahakanye ayo makuru yivuye inyuma. Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Tarcisio Bertone, ati “birababaje cyane kubona mu gihe Kiliziya Gatulika yitegura gutora uzasimbura Papa, ari bwo abantu batinyuka gutangaza ibihuha bidafite ishingiro”.

Benedict yatorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatulika mu 2005 icyo gihe yari akuriye Abakaridinari. Yabaye Papa wa gatandatu w’umudage mu mateka ya Kiliziya, ariko akaba uwa mbere w’umudage mu kinyejana cya 21. Papa Benedict XVI ni uwa mbere weguye mu myaka 600 ishize.

Nyuma yo gusezera Papa Benedict XVI azaba yimukiye mu nzu y’agateganyo yitwa Castel Gandolfo mbere yo gutangira ubuzima bw’umwiherero w’amasengesho kugeza atabarutse, mu nzu y’amasengesho irimo kumwubakirwa mu mujyi wa Vatican, aho azaba arinzwe kugeza ku iherezo rye.

Leta ya Vatican yavuze ko Papa mushya ari we uzizihiza misa ya Pasika tariki 31/03/2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yasezeye twari ukimukeneye

charles yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka