Bugesera: Bamwe mu bagore ntibasobanukiwe n’ikoreshwa ry’agakingirizo k’abagore
Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Bugesera baratangaza ko batazi gukoresha agakingirizo k’abagenewe yewe ngo hari n’abatarakabona namba.
Mukarutabana Angelique ni umubyeyi w’abana batatu, atuye mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Rurindo avuga ko atarabona agakingirizo k’abagore uretse ku kumva aho bakavuga.
Ati “gusa nakumvanye abagore bagenzi banjye, bavuga ko bakabonye ubwo bajyaga mu mahugurwa yo kurwanya icyorezo cya SIDA i Nyamata maze ngerageza kubabaza uko gateye n’uko gakoreshwa ariko numva nta byumva neza cyeretse mbashije ku kibonera nanjye”.

Mukarutabana avuga ko n’ubusanzwe we n’umugabo we batajya bakoresha agakingirizo kuko bakoresha uburyo bwa kamere mu kuringaniza urubyaro. Ngo ntarakoresha agakingirizo na rimwe kuva yabaho kuko akumva gutyo akakabona gafunitse mu gipapauro cyako.
Uwitwa Nyiradusenge Console wo mu murenge wa Gashora ni umubyeyi w’abana batanu akaba n’umujyanama w’ubuzima avuga ko azi agakingirizo k’abagore yanasobanuriwe n’uburyo gakoreshwa ariko ntaragakoresha.
Ati “ ikigaragara n’uko abagore benshi batakazi ndetse batari bakabona cyane cyane nk’abatuye mu cyaro, aha ndasaba ko bagerageza kudushyira mu maduka nk’uko utundi tw’abagabo tuboneka kuburyo bworoshye”.

Uyu mugore kandi asaba abashinzwe iby’ubuzima ko bagomba guhugura abagore kubijyanye n’agakingirizo kabo kuko abenshi badasobanukiwe ikoreshwa ryako.
Agakingirizo k’abagore gakoreshwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kakambarwa n’umugore igihe umugabo atakambaye. Kirazira ko umugabo n’umugore babonana bombi bambaye udukingirizo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|