Federation y’umukino wa Hand Ball yishimiye ko ikipe y’akarere ka Gicumbi yagarutse muri shampiyona
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi yagarutse muri shampiyona y’igihugu y’umukino wa hand ball, tariki 24/02/2013, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze itayitabira.
Perezida wa federation y’umukino wa handball mu Rwanda, UTABARUTSE Theogene yatangaje ko Gicumbi ari igicumbi cy’umukino wa hand ball mu Rwanda kuko umukino wa mberere wa hand ball mu Rwanda ariho wabereye mu mwaka wa 1983 ku mukino wahuje ikigo cy’amashuri cy’i Zaza na Groupe Scolaire de la Salle y’i Gicumbi.

UTABARUTSE avuga ko ikipe y’Akarere ka Gicumbi izasohokera u Rwanda muri uyu mwaka ndetse ashimira ubuyobozi bw’Akarere bwabigizemo uruhare kugirango ikipe yongere igaragare mu ruhando rwandi ma kipe ya hand ball.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, MVUYEKURE Alexandre ari nawe Perezida w’icyubahiro w’ikipe ya hand ball y’Akarere ka Gicumbi yashimiye abakinnyi ku bikombe bamaze kuzana mu karere akaba yanabijeje ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere.

Ikipe ya hand ball y’akarere ka Gicumbi yamurikiye akarere ibikombe yabonye mu myaka ishize ndetse ikina umukino n’ikipe ya Nyakabanda yo mu mujyi wa Kigali umukino ukaba wabereye mu karere ka Gicumbi ikaba igiye kwitabira imikino ya shampiyona y’umwaka wa 2013.
Iki cyemezo igifashe nyuma y’uko mu minsi ishize yatwaye igikombe cy’umunsi w’intwari muri uyu mwaka, kikaba cyiyongera ku bikombe yabonye bigera kuri birindwi yabonye mbere yo guhagarika gukina bityo ikaba yarifuje kuba yasubira muri shampiyona.

Perezida wayo NIZEYIMANA Felicien atangaza ko biteguye kuzitwara neza mu gihe kiri imbere kuko bafite abakinnyi b’inararibonye mu mukino wa hand ball. Bakaba bifuza gufatanya n’ubuyobozi bagashaka ikipe mu mirenge ndetse no ku bigo by’amashuri kugira ngo abe ariho bakura abakinnyi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|