Abakobwa bo mu karere ka Nyanza bari mu muryango FPR-Inkotanyi baritegura kuzegukana igikombe mu mupira w’amaguru mu Ntara y’Amajyepfo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 ishize uwo muryango uvutse.
Usibye abazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa gatanu tariki 09/11/2012 nibwo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye y’akarere ka Nyamagabe batashye basubira iwabo mu biruhuko.
Ikibagarira ni indwara iterwa n’uburondwe ikunda kwibasira inka za kijyambere cyane cyane inyana. Uretse ko uburyo bwo kuyivura bunahenze cyane, buragoye kuko n’iyo itungo rirusimbutse risigarana ubumuga.
Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrysostome, aremeza ko gutegura itorero ryo ku rugerero rigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri ako karere bigeze ahashimishije.
Mu gihe Abanya-Singapore bavuga ko amazi azajya akoreshwa mu mujyi wa Kigali yakurwa mu kiyaga cya Muhazi na Mugesera, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kivuga ko ibyo byagira ingaruka kuri ibi biyaga, bikanabiviramo gukama.
Umugabo witwa Munyembabazi Thadee ufite imyaka 36 yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi akurikiranyweho kugura ibicuruzwa akoresheje sheki z’impimbano.
Umusaza Makuza Vedaste w’imyaka 84 y’amavuko n’umuhete we Mukandinda w’imyaka 66, kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012 basezeraniye imbere y’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi.
Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.
Mushimiyimana Alexandre na Tuyisenge Primitive batuye mu karere ka Muhanga batangaza ko kuba bamaze imyaka hafi 19 babana nk’umugabo n’umugore nta mwiryane ubaranga ari uko bahujwe n’isengesho bakoze buri wese ashaka undi.
Caritas ya Diyoseze ya Gikongoro n’umuryango Catholic Relief Services (CRS) bashyikirije impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme toni zisaga zirindwi z’ifu ya sosoma yo gutekera abana igikoma kuko bafite ikibazo cyo kubona indyo yuzuye.
Umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi kuri uyu wa kane wahawe ishimwe n’akarere ka Karongi kubera ko uri ku isonga mu bwisungane bwo kwivuza (mutuelle) mu kwaka wa 2012-2013, aho ugeze ku 100%.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatangaje ko nta mukinnyi n’umwe ukina ku mugabane w’Uburayi azakoresha mu gikombe cya CECAFA izabera i Kampala kuva tariki 24/11-8/12/2012.
Uwahoze ari umutoza muri Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu, Ntagwabira Jean Marie, yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ajuririra igihano cyo guhagarikwa imyaka itanu yahawe kubera gushinjwa icyaha cyo gutanga ruswa.
Kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012 nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Olivier Karekezi, yahagurutse i Kigali yerekeza muri Tuniziya aho agiye gukinira ikipe ye nshya Club Atletique de Bizertin iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Akarere ka Gasabo kahuguye bamwe mu baturage bazagafasha kurwanya ibiyobyabwenge, hifashishijwe kwigisha bagenzi babo mu midugudu batuyemo, gahunda ya Leta yiswe “ijisho ry’umuturanyi”.
Amafilime yatoranijwe mu iserukiramuco rya sinema za gikristu agiye kwerekanwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo Abanyarwanda babone umwanya wo kubaza ibibazo kuri filime beretswe banasobanurirwe byinshi kuri iri serukiramuco.
Perezida Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Nigeria kuri uyu wa gatanu tariki 09/11/2012 mu bikorwa by’ubutwererane bw’ibihugu byombi bushingiye ku burezi, igisirikare n’abashoramari.
Kuwa gatatu tariki 07/11/2012, imodoka ikurura izindi ifite Puraki zo mu gihugu cya Tanzaniya T441CBN na T963, yaguye ahitwa Kayumbu mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, abaturage bahita bihutira gutabara umushoferi kuko yari yahezemo.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa nyafurika ribera muri Burkina Faso, kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012, Umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa gatanu mu gusiganwa ku giti cye (course contre la montre individuel) mu batarengeje imyaka 18.
Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yafashe umwanzuro ubuza amashuri ya Leta, cyangwa agengwa na Leta, kwishyiriraho ibiciro by’amafaranga y’ishuri, isaba uturere kuba aritwo tuzajya twemeza ibyo biciro.
Ubwo umuhanzi Senior Sgt Robert Kabera yataramiraga abatuye akarere ka Muhanga ku munsi wo gusoza icyumweru cyahariwe umuryango kuri uyu wa 08/11/2012, abatari bake barenzwe n’ibyishimo buzura imyuka ku bw’indirimo “Impanda”.
Urubanza umuhanzikazi Cecile Kayirebwa aregamo amaradiyo atandukanye gukoresha indirimbo ze mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko nta masezerano bagiranye rwatangiye kuburanishwa mu mizi guhera kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012.
Mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi barashima Leta yegereje abaturage ubuyobozi bikaba byarabahaye uburyo bwiza bwo kwikemurira ibibazo bihereye ku rwego rw’umudugudu.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda arasaba Abanyarwanda bose gushyira hamwe bakarwanya ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.
Ayinkamiye Francine w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yibarutse abana batatu b’abakobwa mu bitaro bya Gihundwe ahagana saa moya zijoro zo kuwa 07/11/2012.
Tariki 05/11/2012, icyiciro cya kane kigizwe n’abana 70 bigaga mu ishuri Wisdon Nursery and Primary School, riherereye mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze bahawe impamyabumenyi.
Mu myaka ine iri imbere umujyi wa Kigali ugiye kwibanda ku byiciro bitatu birimo gukumira abishora mu buraya no gufasha ababukora mu buryo bw’amaburakindi, mu rwego rwo kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Mu gihe kwiyandikisha mu marushanwa ya Rwandan Premier Models Competition 1st Edition byasabaga kuba ufite hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 25, ubu bazamuye bageza ku myaka 30. Uburebure busabwa buracyari cm 175 .
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bavuga ko banze kwiba no gukora indi myuga igayitse ahubwo bahitamo guhonda amabuye bakayagurisha bakabona amaramuko.
Mu minsi mike iri imbere akarere ka Nyamagabe karaba kujuje ibagiro rya kijyambere rigenewe kuzajya rutunganyirizwamo inyama z’ingurube zimenyerewe ku izina ry’“akabenzi”, mu gihe hari amakuru yavugwaga ko bajyaga bazitunganyiriza mu ishyamba.
Protegene Alias Nyabunyoni wo mu kagari ka Mutara, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi azira kwica imbwa n’urukwavu by’iwabo tariki 07/11/2012.
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, arahamagarira Abanyaruhango kwiyubakamo umuryango muzima, kuko Abanyarwanda ntibazigera bagira umuryano mugari mu gihe bitahereye mu muryango muto.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu tugari tune tugize umurenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, tariki 07/11/2012, bizihije isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze uvutse. Ku rwego rw’igihugu isabukuru izizihizwa tariki 15/12/2012.
Umunyakenyakazi witwa Millicent Owuor yise abana be b’impanga Barack na Mitt (amazina y’abagabo bahataniraga kuyobora Amerika mu matora yabaye tariki 06/11/2012) ngo kuko yashaka kuzahora yibuka ko yabyaye Barack Obama yatsindiye kuyobora Amerika, kandi akaba afata Obama nk’Umunyakenya.
Umwanditsi w’Umunyarwanda witwa Scolastique Mukasonga, kuri uyu wa 07/11/2012, yashyikirijwe igihembo cyitiriwe Renaudot kubera igitabo yanditse cyitwa “Notre Dame du Nil”.
Kuwa gatanu tariki 09/11/2012 Knowless azataramira abakunzi be kuri Quelque Part. Kuwa gatandatu azataramira ahitwa Zaga Nuty Club ku Kimisagara hafi ya Maison des Jeunes naho ku cyumweru akazataramira kuri Top Chef Nyabugogo.
Mukeshamungu Felicita utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera atangaza ko kokora ingurube bimufite akamaro kuburyo byatumye yikura mu bukene maze imibereho yo mu rugo ikazamuka.
Mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza guheka umurwayi mu ngobyi ya kinyarwanda bimaze kwibagirana muri ako gace bitewe n’imbangukiragutabara abaturage baho biguriye.
Kuri uyu wa 07/11/2012, ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Cyabingo kiri mu karere ka Gakenke hatangijwe gahunda yo gukangurira abanyeshuri kwirinda indwara y’igituntu.
Ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse tariki 07/11/2012, U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri aho rwavuye ku mwanya wa 124 rugera ku mwanya wa 122.
Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, arakangurira abashoramari gushora imari mu kubaka amacumbi hafi y’amashuri makuru na kaminuza, aya mashuri agifite ikibazo cy’amacumbi y’abanyeshuri.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa nyafurika ririmo kubera i Ouagadougou muri Burkina Faso, kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa karindwi mu gusiganwa habarwa ibihe buri kipe yakoresheje (course contre la montre).
Rosarie Yambabariye utuye mu mudugudu wa Remera, akagari ka Nyarutunga, umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe, yatwitse amaboko y’umwana we w’umuhungu wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza amuziza ko yamusuzuguye akanga gutunganya ibishyimbo bagombaga guteka.
Nyuma y’igihe kinini shampiyona ya Basketball mu rwego rw’abagore yaratinze gutangira, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje ko izatangira tariki 18 /11/2012.
Mutokambali Moise wakurikiranaga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (Team Manager) ni we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa basketball akaba yungirijwe na John Bahufite usanzwe atoza Espoir Basketball Club.
Ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera bwemeje ishyirwaho ry’inzego ziswe sector skills councils (SSC) zishinzwe gutanga ubumenyi mu byiciro by’ubukungu binyuranye, kigira ngo u Rwanda rubone abenegihugu benshi kandi bashoboye guhatana ku isoko ry’umurimo.
Abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka Bugesera barasaba kugezwaho ifumbire nshya y’amazi yitwa D.I Grow kuko ari ifumbire y’umwimerere kurusha andi mafumbire asanzwe akoreshwa.
Ibigo 11 by’amashuli yisumbuye byo mu karere ka Nyanza bikunze guhura n’ikibazo cy’ihungabana rituruka ku ngaruka za Jenoside byatangiye guhabwa amahugurwa y’uburyo bwo kurirwanya no kurikumira.