Abanyarwanda baba mu Burusiya na Belarus bahuriye mu marushanwa yo Kwibohora

Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu na Belarus, bateguye Irushanwa rya Kwibohora ku nshuro ya 32 ryabereye ku kibuga cy’imikino cya Kaminuza ya RUDN.

Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Joseph Nzabamwita ari kumwe n’intumwa z’Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (RAEB) zari mu ruzinduko muri icyo Gihugu.

Iri rushanwa ryahuje abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abagize umuryango Nyarwanda baba mu Burusiya, bakina imikino itandukanye irimo Volleyball, Basketball na Football mu rwego rw’imyidagaduro n’ubusabane. Harimo kandi imikino yahuje abanyeshuri barangije amasomo n’abakiga muri za kaminuza zo mu Burusiya.

Ku nshuro ya mbere kandi, hateguwe n’irushanwa mu mukino wa Volleyball y’abagore. Amakipe yitwaye neza yahembwe ibikombe n’imidari mu rwego rwo gushimira ubwitange, ubufatanye n’imyitwarire myiza bagaragaje mu kibuga.

Ambasaderi Joseph Nzabamwita, yagaragaje ko Siporo ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gushimangira ubumwe, ubucuti n’umwuka wa Kwibohora32 mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Nyuma y’iri rushanwa, Ambasade y’u Rwanda yakiriye abakinnyi n’abafana mu gikorwa cy’ubusabane. Ambasaderi hamwe n’abayobozi ba RAEB baganiriye n’abanyeshuri ku bijyanye n’imyitwarire iboneye, ejo hazaza mu byo bakora, ndetse n’uruhare rwabo mu gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, by’umwihariko mu mishinga ijyanye n’ingufu za Nikeleyeri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka