Abari n’abategarugori bagiye gutinyurwa kwitabira umurimo

Ibigo by’urubyiruko rwihangiye imirimo, ahanini ishingiye ku ikoranabuhanga, bivuga ko mu cyumweru cyahariwe abari n’abategarugori, bizumvisha abatagira akazi uburyo bashobora kwihangira imirimo, abandi bikabahuza n’abakoresha, mu rwego rwo gufasha benshi kuva mu bushomeri.

Ibigo nka Job in Rwanda, Akilah Institute for women, Digital opportunity trust, tohoza.com, BFC, Ikaze Agency, Women of will, n’ibindi byatangarije abanyamakuru mu kiganiro byagiranye nabo ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 25/02/2013, ko mu cyumweru cyahariwe umugore n’umukobwa, benshi bazafashwa kubona akazi.

Chance Tubane, watangije umushinga witwa E-CWIPD uhuriweho n’ibyo bigo bifatanije n’ibya Leta mu bukangurambaga, yavuze ko gahunda yo kuganira n’abari n’abategarugori izatangira kuva tariki 04-09/03/2013, aho ku munsi wa mbere w’icyumuweru abategarugori bakuru mu buyobozi bazaganira n’abakiri bato batagira akazi.

Umunsi ukurikiyeho ikigo DOT-Rwanda kizasura amwe mu makoperative y’abari n’abategarugori, mu rwego rwo kubahugura no kureba uko batera imbere; mu gihe ku munsi wa gatatu Akilah Institute cyo kizaganiriza abashomeri, kiberekera uburyo babona akazi, hashingiwe ku ngero z’abamaze kwiteza imbere.

Gahunda y’ibi bigo iteganya kandi ko abari n’abategarugori bazakorera siporo ahitwa Cercle sportif ku munsi wa kane, hanyuma ku munsi ukurikiyeho wa gatanu, ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, abatagira akazi bakazahuzwa n’abakoresha mu bigo bitandukanye bifite imirimo, kugira ngo bumve ibisabwa, baba babyujuje bagahita bahabwa akazi.

Umunsi wa gatandatu wo gusoza icyumweru cy’abari n’abategarugori uzabera kuri stade Amahoro, ahazatorerwa Nyampinga wa Gender “Miss Gender University” uturutse muri za Kaminuza n’amashuri makuru.

Nta gahunda yashyizweho yo kwita ku bari n’abategarugori bo mu cyaro n’abo mu mujyi bakora imirimo ibafiteho ingaruka mbi nk’uburaya, gusabiriza no gucuruza ku gataro, kubera ko umushinga E-CWIPD ngo ukiri mushya kandi watangijwe n’umuntu umwe gusa (Tubane Chance), uvuga ko atashobora kujya hose.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka