Umujyi wa Kigali waguze imodoka ikora isuku bawuzanira akana kayo

Umujyi wa Kigali wagowe no gusobanura uburyo watumyeho imodoko ikora isuku utanze ibisabwa 25 (specifications) igomba kuba yujuje, ariko rwiyemezamirimo ikazana ifite 9 gusa mu byo wasabye kandi ukayakira.

Iri kosa mu yandi yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ryateye impungenge Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ibaza Umujyi wa Kigali icyo bashingiyeho bakira iyo modoka itajyanye n’iyo bari batumijeho.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Stella Kabahire, yemereye PAC ko iyo modoka koko yaje itujuje ibasabwa, ariko we avuga ko mu bisabwa 25 byari bikenewe kuri iyo modoka, 4 gusa ari byo itari yujuje, “ibindi byari byihishemo imbere ku buryo byasaba uwakoze iyo modoka kuza akadusobanurira ati ‘iki ni iki, iki ni iki’.”

Kamuhire yavuze ko mu kwishyura rwiyemezamirimo, ibi bisabwa imodoka itari yujuje bagiye babibarira amafaranga bakayamukata.

Mu buryo bugaragaza kutanyurwa, Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yahise amubaza ati “Mwebwe mugena ibyo imodoka isabwa mwari mwabikuye he (kuko ni mwe mwanditse inyandiko igaragaza ibisabwa muravuga muti ‘imodoka igomba kuba yujuje ibi’),” maze ababaza niba mu kugenzura imodoka bahawe uwayikoze yarabibahishe.

PAC yagaragaje ko mu bisobanuro Umujyi wa Kigali watangaga harimo ibidasobanutse kuko bigaragara ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta abasura, na bo batari bazi aho ibyo bisabwa iyo modoka itujuje bihishe bityo bakaba barayakiriye bazi ko itabifite.

Depite Liliane Umuteze yagize ati “Aho zari zihishe, abagenzunzi bahari ntimwari mwarayakiriye? Bivuze ngo mwayakiriye mutaramenya ko bihari.”

Mu kumwunganira, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije, Jean Claude Munyanturire, na we yavuze ko iyo modoka ku rupapuro bayakiriyeho byagaragaye ko mu bisabwa 25 ibisabwa 9 gusa ari byo yari yujuje kuko ahandi bagendaga buzuzaho ko itabyujuje (not applicable). Ikindi yagaragaje ni uko iyi modoka yagombaga kugira ibiro 12,970, ariko bo bakabazanira imodoka ipima ibiro 11,170.

Yagize ati “Mu kubagaruza amafaranga rero, bakoze itegeko ry’itatu ryoroshye babagarurira amafaranga ahwanye na biriya biro ibura aho gukuriza ibisabwa idafite.”

Munyanturire yavuze, ko nubwo Umujyi wa Kigali uvuga ko bawusubije amafaranga y’ibyaburaga ku modoka, bashingiye kuri iyo mibare bayisubije miyoni 1 n’ibihumbi 400FRW.

Kabahire yavuze ko mu bindi Umugenzi Mukuru w’Imari ya Leta yanenze iyo modoka, hari harimo ko yaje bigaragara ko yari yarakoreshejwe hagendewe ku bilometero yari imaze kugenda, kuko byaragaraga ko Umujyi wa Kigali wayakiriye yaragenze ibirometero birenga ibihumbi bibiri (2000km+), maze agaragaza ko ayo makuru atari yo.

Yagize ati “Imodoka yatugezeho imaze kugenda ibirometero biva i Dar-es-Salam bikagera I Kigali (1,500km). Ibindi Umugenzuzi Mukuru w’Imari yabonye ni ibirometero rwiyemezamirimo yakoresheje adufasha kumenyera gukoresho iyo modoka.”

Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, mu buryo bugaragaza kutanyurwa yabajije Umujyi wa Kigali niba baba bumva bibanyuze mu mitangire y’amasoko iyo batumizaho ibintu, rwiyemezamirimo akabazanira ibyo yishakiye kandi bakarenga bakabyagira, ariko Umujyi wa Kigali wemera ko koko mu mitangire y’amasoko hari ubwo hazamo amakosa, wizeza PAC kubikosora.

Muri rusange, Umujyi wa Kigali muri raporo zose nta na hamwe wigeze ubona nta mpakemwe, ndetse mu bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta ugenerwa wahawe biragayitse naho mu kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta uhabwa 60% gusa, mu gihe ubusanzwe biba bishobora kwihanganirwa iyo biri hejuru ya 80%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka