Umuco wo kuremera wageze mu Bamotari

Abamotari bibumbiye muri sendika STRAMORWA batangiye gahunda yo kuremera bagenzi babo hirya no hino mu turere batishoboye kugirango nabo bashobore kwizamura mu iterambere.

Iyi gahunda yatangiye tariki 25/02/2013 ubwo abanyamuryango ba STRAMORWA 16 batwaraga amamoto atari ayabo bahawe moto zabo bwite.

Umuyobozi mukuru w'Umurimo Anna Mugabo na Nzitunga Evode uyobora Sytramorwa bashyikiriza moto umwe mu baremewe.
Umuyobozi mukuru w’Umurimo Anna Mugabo na Nzitunga Evode uyobora Sytramorwa bashyikiriza moto umwe mu baremewe.

Umuyobozi wa STRAMORWA ku rwego rw’igihugu, Evode Nzitunga, avuga iyi gahunda yo kuremera abanyamuryango babo bayitekerejeho mu rwego rwo kugirango bakomeza kuzamurana nta wusigaye inyuma.

Anna Mugabo, umuyobozi mukuru w’umurimo muri minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), yashimiye aba bamotari umuco mwiza batangiye wo kuremera abanyamuryango babo.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo aba bamotari bakoze biza byunganira gahunda ya Leta yatangije yo kuremera abatishoboye. Akaba yasabye abaremewe gukora cyane kugirango nabo baremere abandi.

Bamwe mu banyamuryango baremewe amapikipiki.
Bamwe mu banyamuryango baremewe amapikipiki.

Yagize ati “erega burya iyo umuntu akuremeye, aba anakwinjije mu murimo, niyo mpamvu aba baremewe moto bagomba gukora cyane kugirango nabo binjize bagenzi babo mu murimo”.

Izi moto zaremewe abanyamuryango ba STRAMORWA zikaba zaratwaye akayabo ka miliyoni zisaga 18.

Anna Mugabo atwawe n'umwe mu bamotari bahawe ipikipiki.
Anna Mugabo atwawe n’umwe mu bamotari bahawe ipikipiki.

STRAMORWA igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 12, yashinzwe n’abantu bahoze banyonga amagare bakaza kuyavaho bakagura moto ntoya “velo moteri” ubu nazo bakaba baraziretse bakaba batwara moto nini.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka