Nyabihu: Bageze ku iterambere babikesha “Zamuka Fishing Cooperative”
Mu karere ka Nyabihu, ubworozi bw’amafi ni kimwe mu bigeza ku iterambere rirambye ababukora kandi bugatuma bikura mu bwigunge; nk’uko byemezwa na Nzibokora Jean d’Amour,umwe mu banyamuryango ba Koperative Zamuka Fishing Cooperative ikorera mu murenge wa Jenda.
Nzibokora avuga ko muri 2007 Koperative yabo igizwe n’abanyamuryango 60 yatangiye bakora ibijyanye no kwita ku bidukikije ku nkengero z’ikiyaga cya Nyirakigugu ariko nyuma baje gusanga bidahagije bigira inama yo kukibyaza umusaruro kurushaho.
Babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge bwabemereye ndetse n’ubw’akarere bwabashakiye abaterankunga barimo PAIGELAC n’inama nkuru y’urubyiruko, batangiye gutera amafi yo mu bwoko bwa Tirapiya na Calpe mu kiyaga cya Nyirakigugu.

Nyuma y’igihe bamaze, Nzibokora avuga ko bamaze kugera ku iterambere rishimishije, aho bateye ishyamba ryahabwa agaciro ka miliyoni 10 ndetse bakaba bafite n’amafi mu kiyaga afite agaciro kagera kuri miliyoni 10. Kugeza ubu kuri konti bamaze kugera kuri miliyoni 3.
Uretse umutungo ushimishije bamaze kugeraho, ubu buri munyamuryango ugize ikibazo abasha kugurizwa amafaranga atarenze ibihumbi 300 agakemura ikibazo cye cyangwa akikorera agashinga gaciriritse.
Nk’uko Jean d’Amour abivuga, ngo ni na koperative yatumye abasha kwiga kaminuza abikesha inguzanyo yamuhaga kuko ubundi yari yarabuze ubushobozi kandi atari kubasha kugana banki nta ngwate.

Uretse kuzamura abanyamuryango mu iterambere, Zamuka Fishing Cooperative yanatumye n’abanyamuryango bayo bazamuka mu mirire, ku buryo nta kibazo k’indwara zituruka ku mirire mibi.
Mu gihe abandi bo hanze bagurishwa ikiro cy’amafi ku mafaranga 1500, umunyamuryango agabanyirizwa igiciro kugeza hafi kuri ½. Ku dufi duto twitwa indugu, mu gihe uwo hanze agura ikiro amafaranga 600,umunyamuryango we akigura amafaranga 300.
Jean d’Amour agira abahinzi borozi inama yo kwibumbira hamwe mu makoperative kuko aribwo bazagera ku iterambere rirambye kandi bagaharanira icyatuma bazamurana, bashyira hamwe imbaraga zabo kuko abishyize hamwe ntakibananira.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye cyane .Ibyo nibyo koko ubu tumaze kuguza n’abandi bagiye gutangira za maitrise i musanze n’abari muri ULK.Twagujije n’abarangije KHI.Kandi Ubu tugiye gutangiza n’ubukerarugendo bushingiye ku nyoni.NI Kalibu kuza kureba inyoni nziza ziri mu karere ka Nyabihu,ubuvumo,amashyuza,imisozi urutare rwa Nkuli,amasumo n’imigezi bibereye amaso.Nta cyiza nka koperative