Umukino wa Police FC na Rayon Sport wasubitswe kugirango yitegure neza LLB Academic

Mu rwego rwo gufasha Police FC kwitegura neza umukino uzayihuza na LLB Academic tariki 02/03/2013 mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe iwayo (CAF Confederation Cup), umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Rayon Sport tariki 27/02/2013 wasubitswe.

Umukino wagombaga guhuza Rayon Sport na Police FC n’ubusanzwe wari ikirarane, kuko igihe wagombaga kubera, Police FC yari mu Burundi yagiye gukina na Lydia Ludic Academic y’i Bujumbura iza no kuhatsindirwa igitego 1-0.

Ubusanzwe itegeko rigenga amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko ikipe yasibye umukino wa shampiyona kubera umukino mpuzamahanga yakiniye hanze y’u Rwanda, igomba gukina uwo mukino w’ikirarane bitarenze ibyumweru bibiri.

Ibyo bivuze ko, nk’uko byari byanashyizwe ku ngengaminsi ya shampiyona y’u Rwanda, Police FC yagombaga gukina na Rayon sport kuri uyu wa gatatu tariki 27/02/2013, ariko umukino uza gusubikwa, byifujwe n’ikipe ya Police FC ishaka kwitegura neza LLB Academic.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, yadutangarije ko icyemezo cyo kwimura umukino wa Police na Rayon sport cyaturutse ku bwumvikane bw’amakipe yombi amaze kubimenyesha FERWAFA barabibemerera.

Gasingwa avuga ko igihe umukino w’ayo makipe uzabera bazabitangaza mu minsi iri imbere, bamaze kureba neza uko ingengaminsi imeze, gusa ngo ni mu gihe cya vuba.

Kuba icyo cyemezo cyamaze gufatwa, bivuze ko Police FC ikomeza imyitozo yayo uko bisanzwe ikitegura umukino wo kwishyura izakina na LLB Academic ku wa gatandatu tariki 02/03/2013 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

N’ubwo Police FC yatsindiwe igitego 1-0 i Bujumbura, umutoza wayo Goran Kopunovic avuga ko yizeye kuzasezerera LLB Academic, cyane ko avuga ko n’i Bujumbura yagombaga kuyitsinda kuko yari yayirushije ariko amahirwe ya Police FC akaba makeya.

Kugirango Police FC ibashe gukomeza, igomba kuzatsinda nibura ibitego 2-0. Ikipe izatsinda ibitego byinshi hateranyijwe imikino yombi, izakomeza muri 1/16 cy’irangiza, ikazakina na Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka