Rusizi: Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu arasaba ko amafaranga agera kuri buri Munyarwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver arasaba abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari korohereza abaturage bose, by’umwihariko abagore kubona amafaranga babashishikariza gusaba inguzanyo.

Ibi Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Ambasaderi Gatete Claver yabitangarije mu nama yamuhuje n’abahagarariye amabanki, ibigo by’imari na za Sacco zo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi kuwa 22/02/2013, i Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Guverineri wa BNR mu nama n'abayobozi b'Akarere ka Rusizi.
Guverineri wa BNR mu nama n’abayobozi b’Akarere ka Rusizi.

Ibi Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Ambasaderi Gatete Claver yabitangarije mu nama yamuhuje n’abahagarariye amabanki, ibigo by’imari na za Sacco zo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi kuwa 22/02/2013, i Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Guverineri Gatete Claver uyobora Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yasabye abayobozi b’amabanki korohereza abaturage kubona amafaranga banabakangurira umuco wo kwaka inguzanyo dore ko ngo intara y’Iburengerazuba igifite umubare muto w’abagore basaba inguzanyo mu mabanki.

Guverineri Gatete Claver yibukije abayobozi ba za Sacco biba amafaranga ndetse n’abatanga inguzanyo mu’buryo butemewe n’amategeko ko bagiye guhagurukirwa bikomeye harimo no gufatira imitungo yabo.

Bamwe mu bitabiriye inama na Guverineri wa BNR i Rusizi.
Bamwe mu bitabiriye inama na Guverineri wa BNR i Rusizi.

Muri iyi nama kandi banenze abantu bakoresha amafaranga y’amahimbano aho akarere ka Rusizi kaza ku isonga mu bakoresha ayo mafaranga. Hibukijwe kandi ko abagifitiye imyenda ibigo by’imari byafunze mu mwaka wa 2006 bagomba kuba bamaze kwishyura ayo mafaranga mbere y’ukwezi kwa Kamena.

Aha I Kamembe kandi Guverineri Ambasaderi Gatete Claver yasuye inyubako ya BNR iri kubakwa i Kamembe, asura inzu zivunja amafaranga y’amahanga bita forex bureau z’i Kamembe n’ibikorwa by’ubucuruzi ku mipaka ya Rusizi I na Rusizi II.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka